BY BANGANYIMANA J.
Inkuru itugezeho mukanya kandi itangaje nuko umugabo wari umuganga wihariye wa Bwana Paul Kagame President wu Rwanda yishwe nkigisambo bafatiye mucyuho. Dr Gasakure ume mubaganga bambere mu Rwanda yishwe urw’ UMUJURA. Bimwe mubinyamakuru bya FPR byavuzeko yashakaga gutoroka cachot cg se mabuso naho ibindi bikavugwako yashakaga kwaka umusirikali imbunda. Uko byagenda koze ntiyagombaga kwicwa nkumutindi cg se gupfa urwabahutu bapfa muri kino gihugu.
DR. EMMANUEL GASAKURE WARI UMUGANGA WA PAUL KAGAME AKABA YARASHWE URUFAYA KUBUGAMBANE BWA FPR YARI MUBATUTSI BIZE CYANE KWISI |
Amakuru agera kubinyamakuru byacu aravuga ko Dr Gasakure, umuganga wari uzwi ku bijyanye no kubaga umutima ndetse akaba yyanarabaye umuganga wihariye wa Perezida Kagame, yakubiswe urwingusho na polisi ya FPR hano mu Rwanda.Tubibutse ko Dr Gasakure yarari mumunyururu ngo noneho agiye kwihagarika agerageza kwambura umupolisi wari umurinze imbunda. Ibi niko bitangazwa nibinyamakuru bya hano ikigali ariko mubyukuri urupfu rwuyu mugabo ruhishe byinshi.
Nk’uko abantu babizi neza kandi begereye uyu nyakwigendera ngo nuko uyu mugabo yagiranye ikibazo na Paul Kagame nuko aza nyuma gufatwa aregwa ibyaha byibihimbano bilimo ko kuba yarashstse kwinjira murugo rwa Kagame ruri mukiyovu atabiherewe uburenganzira na nyirayo, kuba yarangije umujtungo wa president Kagame mugihe yari umuganga we ndetse no kuba atarashatse gusubiza imodoka yari yarahawe na leta mugihhe yavuraga Paul Kagame. Ikilimo gutangaza abantu nuko polisi itigeze itangariza abanyarwanda ko Dr Gasakure yaba yarigeze gukora imirimo ikomeye irimo no kuba umuganga wihariye wa Perezida Kagame mbere yuko aza kwirukanwa nkigisambo bikaba byanamubviriyemo kwicwa.
Nyuma y’uru rupfu n’ubwo polisi ivuga ko igikomeje iperereza nk’uko isanzwe ibivuga, ubu abantu baribaza byinshi, bamwe bati uriya muganga yishwe ibindi bisigaye n’ikinamico, abandi bati uriya mugabo yari azi ko agiye kwicwa ahitamo kwirwanaho. Mubyukuri uyu mugabo yari yamaze kumenyako hari hateguwe kumwicira mubyo kurya ariko ahitamo ngo kwiyahura kugirango byibuze abantu baze kumenya aho aguye. Tubibutseko hano mu Rwanda iyo umupolisi abuze umuntu yararinze kandi leta yashakaga kumwica cyane cyane iyo ari umuhutu cg se abatutsi bo mugatsiko ka ba Nyamwasa na Rudasingwa Theogene, uwo mupolisi ahitwa abambwa. Abandi bo ntibashidikanya ko ibivugwa na polisi bidahuye n’imyitwarire y’umuntu w’umuganga waminuje nka Dr Gasakure n’ibindi n’ibindi bagahamyako FPR yari yamaze kumupngira ngo yicwe uko abatutsi bose babonwa nkabagambnyi bicwa.
Abazi Dr Gasakure bavuga ko nk’uwahoze ari umuganga wa Perezida Kagame yari afite amabanga menshi cyane cyane ajyanye n’ubuzima bwite bwa Perezida Kagame ku buryo n’ubwo abaganga bagira ibanga ry’akazi batari kumureka gutyo gusa.Tubibutseko hamaze iminsi havugwa ko ubuzima bwa Kagame burimo kugenda buyengera. Akaba anariyo mpamvu hatanzwe itegeko yuko uyu mugabo waruzi amabanga yubuzima bwa Kagame ko yicwa kugirango atazabwira abanyarwanda uko Kagame amerewe.
Tubibutse ko byumweru bishise ariho numunyemari Assinapol Rwigara yishwe kandi bikaba bivugwa ko ngo yaba yarishwe nyuma agashyirwa mu modoka bakabyita impanuka. Ikindi kandi nuko uyu mugabo ngo yaraziranye bya hafi na Assinapol Rwigara ashobora kuba aribyo azize. Tubibutse ko amaperereza yakozwe yasanze uruhande ruvugwa ko ikamyo yamugonze yagonzeho sirwo Nyakwigendera yari yicayeho. Ikindi n’uko bivugwako amatelefone ya nyakwigendera yabuze ndetse n’umushoferi wari utwaye ikamyo yamugonze akabura nyuma y’umunsi umwe hakaboneka umuntu uvuga ko ari we wari uyitwaye. N’ubwo polisi itaravuga nyiri ikamyo, hari amakuru avuga ko iyo kamyo ishobora kuba ari iya Apollo Kilisisi umwe wafatanyije muryicwa rya Col Patrick Karegeya mu ntangiriro za 2014. Turagirango tubibutseko uyu mugabo ko ariwe wahamagaye Col Karegeya ngo bahurire muri Hotel muri South Africa maze we na Kagame bakaba bari bateguye abamuniga umujwigiro.
AHA ABIGARAGAMBYA BALIMO KWAMAGANA URUZINDUKO RWA PAUL KAGAME MU BUFRANSA |
Ibi byo kuraswa na FPR bakavugako warugiye gutoroka subwambere bibaye kandi Dr Gasakure siwe wenyine bibayeho. Ubushize mukrere ka Ruhengeri abasore besnhi bagiye bicwa nkuko bamaze kuregwa ko bakorana na na FDLR. Murabo twavuga nka gitifu w’umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, mu Ruhengeri bwana Nsengimana Alfred. Uyu musore yababaje abanya Ruhengeri besnhi kuburyo umudamu wo muri Cyuve yahagurutse munama ubwo FPR yalimo gukoresha inama yumutekano mu Ruhengeri maze abwiza FPR ati. Turabizi mumaze kumwica kandi mumuryoje ubusa. Ntabwo amaraso ye ariyo azazana amahoro hano mukarere kandi ababikoze bazabyishura igihe nikigera. Hari nundi witwa Eric Hashakimana washinjwaga ngo kuroga Gen Emmanuel Ruvusha ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru. Abandi kururwo rutonde ni Maj Donat Bikaga na Fideli Byiringiro wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi.
MUBYUKURI SE NIKI AHUBWO FPR ITALIMO KUTUBWIRA KURU RUPFU
Nkuko ababizi neza kandi bari hafi ya Kagame na Nyakwigendera Dr. Gasakure Emmanuel bavugako FPR itarimo kutubwira ukuri kumakuru akurikira. Ngo Paul Kagame azi neza ko harabatutsi bapanga kumwivugana hakoreshejwe inzira zose zishoboka harimo uburozi bushobora gukoreshwa numuntu uba ushinzwe ubuzima bwe cg se abantu bamutekera. Hakabamo kumurasa nkuko Magayane yabivuze anariyo abantu bamurindaga ubu bose bari mumunyururu nka Col Byabagamba, ndetse hakabamo nokuba habaho coup d'etat mugihe yagiye hanze yigihugu.
Mubyerekeye rero iyi gahunda yo kumuroga abantu bakomeje ngo gushirwa mumajwi ni Umuhanzi Kizito na Dr. Gasakure kuko ngobari begereye ifi familly ya Kagame cyane. Kagame ubu asa naho atacyizera abatutsi hafi yabose uretse abava muri muryango we gusa. Ntiyizera abahutu none ntiyizera nabatutsi bene wabo none se asigaranye inde? Ubwo rero kuko Kizito na Dr Gasakure bamaze kwigizwayo yenda Paul yarya akaryama. Reka dusabe Imana ubuzima burambye maze tubitege amaso turebe aho iyi ngoma izaherera yica umuhutu ikica umututsi.
MUBYUKURI SE NIKI AHUBWO FPR ITALIMO KUTUBWIRA KURU RUPFU
Nkuko ababizi neza kandi bari hafi ya Kagame na Nyakwigendera Dr. Gasakure Emmanuel bavugako FPR itarimo kutubwira ukuri kumakuru akurikira. Ngo Paul Kagame azi neza ko harabatutsi bapanga kumwivugana hakoreshejwe inzira zose zishoboka harimo uburozi bushobora gukoreshwa numuntu uba ushinzwe ubuzima bwe cg se abantu bamutekera. Hakabamo kumurasa nkuko Magayane yabivuze anariyo abantu bamurindaga ubu bose bari mumunyururu nka Col Byabagamba, ndetse hakabamo nokuba habaho coup d'etat mugihe yagiye hanze yigihugu.
KIZITO MIHIGO ATANGA UBUHAMYA KUBANYAMAKURU NGO YARI MUMUGAMBI WO KWICA KAGAME. ARIKO ABABIZI BAZI NEZA KO YAHATIWE GUTANGA UBU BUHAMYA |
No comments:
Post a Comment