Friday, February 20, 2015

INTORE OLVIER AKILI YAFASHWE APFUBURA (ASAMBANA) UMUGORE WA MAJOR JACOB TUMWINE

Nyuma yaho Intore ivuye mugihugu cya Belgique kumabwiriza yo kujya gufata amabwiriza mashya yo kujyirira nabi abatavuga rumwe na Kagame,iyo Ntore igafatirwa mucyuho yagiye gupfubura ubu iyo vidéo yakozeho uwayifashe na Polisi igira icyo ibivugaho,kurikira
Polisi yavuze kuri vidéo yahererekanyijwe.
INTORE OLIVIER AKILI NUMURYANGO WE MUBUBILIGI
Nyuma y’uko amashusho (Video) yagiye ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari umugabo n’umugore bariho basambana (umwe aca inyuma uwo bashakanye) mu kwezi gushize mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, Police yagize icyo ibitangazaho.KANDA HANO UREBE VIDEO Y INOTE OLVIER AKILI AFATIWE MUMATAKO YA NYIRASOMBE UMUGORE WA MAJOR JACOB TUMWINE.

Impamvu tugarutse kuri iyi nkuru y’ubusambanyi nuko bisa naho byabaye nk’umuco muri FPR. Mu mpera z’umwaka ushize muzi ko habaye inama y’umushyikirano mu kwezi k’ukuboza, aho intore nyinshi ziba hanze y’u Rwanda zijya kubyina intsinzi no guhabwa amabwiriza y’ukuntu zajya zivugana abatavuga rumwe na leta ya FPR.

Tubibutse munkuru zasohotse muminsi ishize amakuru yageraga kubinyamakuru byo murwanda nibyo hanze nka Karisimbi Online na Ikaze Iwacu aturutse i Kigali, yavugaga ko muri icyo gihe cy’umushyikirano, intore nyinshi cyane cyane izaturutse hanze ziba zibonye urwaho rwo gukora ubusambanyi cyane cyane ko bamwe baba bagiye basize imiryango yabo mu mahanga. Nimururwo rwego INTORE NKURU YO MUBUBILIGI bwana Olivier Akili yatanzweho Urugero rwukjo yagiye gupfubura avuye mu Bubiligi mu mugi witwa Aalost, maze akaza gufatirwa mu cyuho i Kigali ari gusambanya umugore wa Major Jacob Tumwine, umwe mu baherwe bo muri FPR, akaba ari no mu basirikari bakuru ba FPR, barwanye intambara yo mu myaka ya za ’90, ariko ubu akaba yaravuye mu gisirikari, ubu akaba ari umucuruzi.

Mu itangazo rya Police yasohoye none, ivuga ko tariki 29 Mutarama ahagana saa yine z’ijoro, Police yashyize mu bikorwa itegeko mu ngingo yaryo ya 244 na 245 mu gitabo cy’amategeko ahana hagendewe ku kirego cyahawe Police ya Nyarugenge gitanzwe na Jacob Mulindangabo washinjaga umugore we kumuca inyuma.
Umuvugizi wa Police avuga ko mu gushyira mu bikorwa itegeko, byamenyekanye ko hari abo mu muryango bajyanye Police aho icyaha cyariho kibera, maze hagafatwa amashusho na telephone, police itabimenyeshejwe, abayafashe ngo bitwaje ko bariho begeranya ibimenyetso.
Chief Supt. Celestin Twahirwa umuvugizi wa Police y’u Rwanda yatangaje ko urwego rushinzwe Iperereza ku byaha rwa Police (CID) rwahise rutangira iperereza mu buryo iki cyaha cyakurikiranywemo, abantu barimo abo mu muryango wareze ndetse n’umupolisi wagiye muri ‘Operation’ aho icyaha cyariho kibera ngo barabajijwe.
CSP Twahirwa yasobanuye ko muri iri bazwa umwe mu bo mu muryango yemeye ko ari we wafashe iyo Video.
Ati “Mu gushyira mu ngiro imyitwarire igomba kuranga umupolisi, umupolisi ugiye mu kazi akagira uburangare, ubunyamwuga bucye cyangwa indi nyifato yose idakwiye abiryozwa ahabwa ibihano, niyo mpamvu Police yashyizeho nimero itishyuzwa, 3511, yo gutangaho amakuru mu gihe umupolisi yitwaye nabi mu kazi ke.
Ni muri urwo rwego umupolisi wari muri ako kazi icyo gihe ubu yahanwe.”
Umuvigizi wa Police asaba abantu bose kwitwararika gukwirakwiza amashusho n’amafoto nk’ayo nta burenganzira, ndetse ko bihanirwa n’itegeko mu ngingo za 281, 286 na 539 z’igitabo cy’amategeko ahana.

No comments:

Post a Comment