Uwimanzi Claudine |
Mbere yuko ngira icyo mvuga kuri iyi nkuru
nagira ngo mbanze nibwire abazasoma iyi nkuru yanjye. Nitwa Uwimanzi Claudine
nkaba mfite impamyabumenyi ya Kaminuza y’ikiciro cya kabiri (Licence) mu
bijyanye n’Imibarire y’abantu (Sociologie) ndubatse nkakaba narashakanye na
Minani Jean Marie Vianney dufitanye
abana 3 . Nyuma yo kubibwira muri make
reka nyomoze ibikubiye mu nkuru iherutse kwandikwa n’uwitwa UDAHEMUKA Eric igatangazwa mu
kinyamakuru SHIKAMA cyo kuri internet (http://shikamaye.blogspot.de/2015/02/isesengurampamvu-iperereza-nigisirikari.html) cyane
cyane ndibanda kubyo bamvuzeho no ku birebana n’ubuzima bwite bw’urugo rwacu . Mpisemo
gushyira iyi nkuru mu itangazamakuru kugira ngo ngaragarize abanyarwanda ko
hari ibinyamakuru bimwe na bimwe
abanyarwanda bashobora kwibeshyaho bibwira ko ibyo bitangaza ari ukuri.
Kandi mbanje
gusaba ikinyamakuru SHIKAMA ko kubw’Impamvu y’uburenganzira bwo kubeshyuza
inkuru nayisaba gutangaza inkuru yanjye mu kinyamakuru SHIKAMA ntacyo
bahinduyeho.
1.
Ku ngingo yo
gushyingirwa kwa MINANI Jean Marie Vianney n'imibereho ye mu rugo: Namenyanye
n’umugabo wanjye ahagana mu mwaka wa 2000 duhuriye muri Kaminuza nkuru y’u
Rwanda (UNR). Kuva mu 2000 kugeza arangije I butare mu 2004 twamaranye icyo gihe cyose turambagizanya nyuma
yahoo tuza kwiyemeza kubana mu 2005 dusezerana imbere y’Imana no muri Leta mu mwaka wa 2006. Kuva icyo gihe kugeza ubu
nta ngeso mbi muziho kandi nta niyo mucyecyeraho.
2.
Ku ngingo
ivuga ko umugabo wanjye afite abandi bana 2 yabyaranye n'indaya zo muri
Gitarama na Kigali. Njewe icyo mbanza kubaza UDAHEMUKA Eric niki: ese abo bana 2
uvuga ba nyina bitwa bande? Abo bana bitwa bande? Ni
abakobwa bose ni abahungu? Ese bafite
imyaka ingahe? Ko wumva ko wakoze ubushakashatsi. Ngaho tubwire rwose? Maze
rero Bwana UDAHEMUKA Eric reka nkukurire inzira ku murima rwose: ibi byose
wanditse ku mugabo wanjye ni ibinyoma
byambaye ubusa kuko mu myaka yose irenga
15 maze menyanye n’umugabo wanjye iyo nkuru y’abana 2 mba nyizi kandi nkurikije
uko muzi ari umuntu ukunda ukuri kandi w’inyangamugayo wongeyeho ukunda abana
be, aba yarabimenyesheje kandi nta kibazo nari kugira kuko abo bana nari
kumufasha tukabarera hamwe nabo dufitanye.
3.
Ku ngingo ivuga ko umugabo wanjye twahoraga dushwana nkahukana kubera
gukubitwa: Birababaje rwose banyarwanda banyarwandakazi
kumva ko ikinyamakuru kitwa SHIKAMA KU KURI ariko kikaba aricyo gikwirakwiza
impuha n’ibinyoma gusa zidafite umutwe n’ikibuno: Kuva nabana n’umugabo wanjye
ntarankoza n’urwara. Wewe nta ntonganya
tugira mu rugo rwacu yatuma nahukana. Kuva twabana mu 2006 kugeza ubu mbanye neza n’umugabo
wanjye sindahukana kandi nta nibyo nteganya.
Ibi mbabwira kandi umuturanyi wacu
ku Gisozi mu Karere ka Ka gasabo mu mujyi wa Kigali mwabaza uwo ari we wese
cyangwa abanyeshuri twasenganye muri Groupe URUMURI muri UNR batuzi neza buri
wese yababwira ko URUGO RWACU RURI MU NGO NTANGARUGERO. Niba ibyo kwahukana no
gushwana aribyo UDAHEMUKA yifuriza urugo rwacu ntabwo azabona kuko urugo rwacu
rwubatse ku rutare kandi rukaba rurinzwe n’Imana. Birababaje rwose kumva ngo
abantu baharanira guhindura ibintu bitagenda neza mu Rwanda bandika ibintu
nk’ibi by’ibinyoma.
4.
Ku ngingo ikinyamakuru SHIKAMA kivuga
ko umugabo wanjye yihinduye umucikacumu biramuhira: nagirango menyeshe abanyarwanda
ko ibyo bitigeze bibaho ko umugabo wanjye ajya mu bacikacumu ba jenoide
yakorerwe Abatutsi. Gusa icyo muziho ni uko nawe ari umucikacumu kuko yiciwe
umubyeyi n’abavandimwe muri Kongo ariko ibyo ntaho bihuriye n’ibyo Shikama
imuharabikaho. Abanyeshuri bigaga
muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda UNR i Butare hagati ya 1999-2004 igihe umugabo
wanjye nawe yigagayo nabo barabizi.
Kugirango abasoma ibyo mvuga bumve neza ko ari ukuri kudakuka bibaye ngombwa ko mbaha kopi y’ikinyamakuru
Inganzo no 041 26 Mata-3 Gicurasi 2004
(copie en annexe) cyanditswe ku mugabo wanjye kimuharabika ko afite
ingengabitekerezo ya Jenoside ngo ko atitabiriye imihango yo kwibuka ko mu gihe
abandi bibukagaba jenoside ku rwibutso rwa UNR muri mata 2014 we yari
yiyicariye mu cyuma n#amacuti ye. Bikumvikana ko utaba warigize umucikacumu (bikaguhira)
hanyuma bahindukire baguharabike mu kinyamakuru ibintu bidafatika byo gupfobya
jenoside. Mboherereje kopi kugirango abanyarwanda bamenye ukuri.
5.
Ku ngingo
ivuga ko umugabo wanjye yari commissaire ushinzwe imibereho y’abacitse ku icumu
muri AGEUNR: biraragaza ubuswa no kudakora icukumbura rihagije kandi umutwe
w´inkuru ya UDAHEMUKA Eric yarabyise
ISESENGURA MPAMVU N´IPEREREZA KURI MINANI JMV: Birumvikana ko UDAHEMUKA
Eric atazi AGEUNR icyo ari cyo n’inshingano zayo kuko niba yarabizi ntabwo yari
kuvuga ibyo yavuze.
6.
Ku ngingo yo
kwirukanwa muri RDB kwa MINANI Jean Marie Vianney kubera kugambanira
abahutu bene wabo muri Gacaca akabafungisha abaziza ubusa: Iki nkinyoma kiranyagisha kuko n’umwana utazi ibya
politiki yo mu Rwanda atabyemera. RDB ni ikigo cya leta ya FPR nta kuntu
byakumvikana ko umuntu yakirukanwa kubera kugambanira Abahutu muri Gacaca.
7.
Ku ngingo yo guhungira mu Budage yoherejweyo na FPR
Inkotanyi: ndasaba abantu b’abanyarwanda
bumva ukuri kumenya neza amayeri FPR ikoresha ku muntu nk’umugabo wanjye ibona
ko ayiteye ikibazo nk’umugabo wanjye kuko muzi neza arwanya FPR yivuye inyumaayirwanya.
Ibyanditswemuri iyi ngingo nabyo ni ibinyoma ahubwo nashishikaraza abanyarwanda
bashaka kumenya ukuri gusoma inkuru yasohotse tariki 6/03/2014 aho umugabo
wanjye asobanura igituma mu muryango wacu duhigwa bukware na
FPR-Inkotanyi (soma inkuru kuri http://www.therwandan.com/ki/nagirango-ngire-icyo-ntangaza-ku-mugaragaro-gituma-njye-numuryango-wanjye-duhigwa-bukware-na-fpr-inkotanyi/
)
Umwanzuro
Ndasaba uyu muntu witwa UDAHEMUKA Eric
wanditse iyi nkuru kwigaragaza ku mugaragaro tukamenya isura ye akavuga ku
mugaragaro icyo apfa n’umugabo wanjye.
Ubundi kubwanjye sinajyaga nsoma inkuru za
Shikama ariko iyo wumva izina bihaye wakeka koko ko bashikamye ku kuri byahe
byokajya. Kwiyita ko ushikamye ku kuri warangiza ugaca ku ruhande intego
n’izina wihaye byose biba zero.
Nkurikije ibinyoma by’ibipapirano banditse ku
mugabo wanjye sinshidikanya ko n’izindi nkuru SHIKAMA yandika zaba atari ukuri.
Ndangije nsaba abanyarwanda bakunda ukuri
kujya bamagana ku mugaragaro abantu nkaba ba UDAHEMUKA Eric biyoberanya
bagamije guca intege no kuyobya abashaka gushyigikira abaharanira ko ibintu
bihinduka mu Rwanda.
Murakoze
Uwimanzi
Claudine
Ariko sha.....Wowe n'umugabo wawe mumaze kurihirwa n'igihugu none murirrwa mugisebya! Icyo mudateze kugeraho cyo nukuyobora...Mubyibagirwe, n'imitekerereze y'umugabo wawe s'iy'umuyobozi...Erega turi promotion imwe, ndamuzi yiga muri Faculty ya Science....
ReplyDelete