Ubwo
bwana Dr Richard Sezibera yaramaze gutsindwa ibya ruhenu yirukankiye
mubinyamakuru bikorera FPR nka Bwiza.com ati ndanenga abakoresha amafaranga ngo
babone imyanya muri EAC. Byahehe ko politike yanyu ya ruswa twari tumaze
kuyikubita incuro mukagenda mukanja amanwa.
Mwese
muzi neza uko FPR yabonye uyu mwanya ko yakorsheje amafranga atagira ingano
kandi muribyo bihe yarikivuga na rumwe ningoma ya Nkuunziza ndetse niya
Kikwete. Ruswa batanze yaringana namafranga millioni ebyiri zamadolari
yabanyamerika kugirango bwana Sezbera abone uwo mwanya. Ndetse ibi ndabivuga
kuko narimbihagazeho. Amwe mumafranga yatanzwe kuri sezibera niyo yicishije
umuhungu bitaga Theogene Turatsinze wigeze kuyobora BRD yiciwe muri Mozambique
azize ayo mafranga FPR itashoboraga kwerekana aho yagiye nibindi.
RICHARD SEZIBERA |
Muri
forumu ya 4 y’Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC yateraniye i Dar es Salaam kuri uyu
wa Gatanu ushize, Dr Sezibera yavuze ko ruswa izakomeza kuba nk’umuvumo mu
karere mu gihe abayobozi bakoresha imbaraga zabo z’umufuka kugirango bagure
amajwi nk’uko ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru kivuga. Ariko yibagiwe
kutubwira aho shebuja Paul Kagame yakuye indege ebyiri kandi igihugu ayobora
gifite ubushobozi bwo kugura indege imwe gusa nayo ntoya kuko rudashobora
kubona aya ayikorera service. Ikindi yibagiwe kudusobanurira aho amafranga ajya
kwica abantu hanze nk9o muburundi aturuka niba koko leta ye idakoresha ruswa.
Bwana
Dr Richard Sezibera, Umunyamabanga Mukuru wa EAC ucyuye igihe yagize ati “Abatora
mu karere bateganya gutora bakoreshejwe n’amafaranga. Abakandida bakoresha
ruswa bazahora ari abayobozi bayikoresha”, ariko uyu mugabo yibrengagije ko
Paul Kagame ningoma ntutsi ya FPR ntakindi kintu ikoresha. Uribuka akayabo FPR
yatanze kugirango bwana Donald Kaberuka yatanzweho kugirango abe umuyoboziwa
Bank y Afrika itsura Amajyambere. Inkotanyi ntanumunsi numwe zidakorehsa
amafranga kugirango zibone umwana iyo ntamafranga zifite zikoresha igitsina
cyabakobwa bazo. Muribyo byombi bwana Sezibera yagombye kutubwira icyo
yakoresheje kugirango abone umwanya muri East Africa.
Mubyukuri
nkuko bwana Dr Sezibera yabivuze ruswa iracyari ikibazo mu bihugu bigize EAC
kandi ikabangamira imiyoborere myiza mu muryango. Namwe mwese muribuka neza ko
hano mu Rwanda iyo uri umuhutu udashobora kugira akazi ukorerwa udakoresheje
amafranga. Kubera uburyarya bubaranga yihaye gushimira bwana John Pombe
Magufuli ku ngufu ashyira mu kurwanya icyo yise ikinyuranyo cy’imibereho myiza
y’abaturage. Arikoyiyibagizako Paul Kagame yarafite umugambi wokwica Kikwete.
Twabibutsa
ko Dr Richard Sezibera ari gusoza manda ye y’imyaka 5 yari amaze ari
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, akaba aherutse gusimburwa n’Umurundi, Liberat
Mfumukeko washyizwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC kuwa 02 Werurwe
2016. Ibi byababaje igihugu cya Kagame kuko ntibigeze biyumvisha ukuntu
uburundi bubonye uyu wanya. Iki akaba cyarikindi gitego Pierre Nkurunziza
yatsinze ingoma yabasajya.
No comments:
Post a Comment