Monday, May 15, 2017

AMASAHA YA KINYARWANDA MBERE YUMWADUKO WABAZUNGU NISAHA IBARA IGIHE CYABO MU RWANDA

By Muhirwa N.

Amasaha ya kinyarwanda.
Kera amasaha ya kizungu ataraza, Abanyarwanda bari bafite amasaha bagenderagaho. Ntabwo yerekanaga igihe gihamye buri gihe, byaterwaga n'uduce tunyuranye n'ibihe. Dore uko yavugwaga kuva mu gitondo kugeza mu kindi gitondo: (munkosore aho nibeshye cg mwongereho icyo nibagiwe).

1.Ubunyoni
2.Inka zigiye ku nama

3.Abantu beguye amasuka
4.Inka zikamwa
5.Inka zihumuje
6.Abantu bamaze kugera mu mirima
7.Agasusuruko
8.Amanywa y'abashotsi
9.Amashoka y'inka
10.Amahingura
11.Amanywa akambye
12.Amakuka y'inka
13.Ihene zahuka
14.Inyana zisubiye iswa
15.Izuba rihumbye
16.Igicamunsi
17.Izuba rya kiberinka
18.Izuba ry'igishukabaja
19.Inkoko zitaha
20.Ihene zitaha
21.Inyana zitaha
22.Inka zitaha
23.Inka zikamwa
24.Inka zihumuje
25.Mu matarama
26.Ukwezi guhumuje inka
27.Abantu buriye uburiri
28.Abantu bashyizweyo
29.Igicuku kinishye
30.Abantu bicuye bwa mbere
31.Imbwa zirira
32.Bujya gusa n'impongo
33.Abantu bicuye ubwa kabiri
34.Imbwa zikubuye mu bakannyi
35.Igicuku gishyira inkoko
36.Inkoko za mbere
37.Imisambi ihiga
38.Inkoko za kabiri
39.Inkoko za gatatu
40.Umuseke weya
41.Umuseke w'abashotsi
42.Umuseke w'urubungabungo
43.Umuseke w' abannyi

No comments:

Post a Comment