Par:Rushyashya.net
Ku
wa gatandatu tariki ya 03/08/2013, Nyakubahwa Ministri w’Ubutegetsi
bw’Igihugu, Ministri w’Ubucuruzi ari na we ushinzwe Akarere ka Rusizi
muri Guverinoma, Ministri w’Umutekano mu Gihugu, Ministri muri
Prezidansi ya Repubulika, Depite Nura wo mu Nteko Nshingamategeko,
Umukuru w’Intara y’Uburengerazuba, Umuyobozi w’Ingabo, Inkeragutabara,
na Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi,
Abahagarariye amadini, sosiyeti sivili n’abikorera ku giti cyabo muri
ako Karere bagiranye inama nyunguranabitekerezo.
Mayor wa Rusizi, Nzeyimana Oscar
Muri
iyo nama baganiriye ahanini ku iterambere ry’Akarere ka Rusizi, aho
Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye ko ibikorwa by’iterambere
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yemereye Akarere ka Rusizi
ubwo yasuraga abaturage b’aho muri Mutarama 2013 byakwihutishwa. Muri
ibyo bikorwa harimo ahanini ibikorwa remezo by’imihanda na hoteli
igezweho yo mu rwego rw’inyenyeri eshanu. Umushinga wa hoteli watangijwe
na Diyosezi Gatulika ya Cyangugu, ubu ikaba yarifatanyije na WESPIC LTD
(Sosiyeti y’ishoramari mu Ntara y’Uburengerazuba) ubu bakaba bibumbiye
muri sosiyeti KIVU MARINA BAY LTD, ukaba urimo guterwa inkunga na Leta
kugirango yuzure vuba.
Nyakubahwa
Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yagarutse k’umutekano kuko ari
wo musingi wa byose. Depite Nura nk’intuma ya rubanda ikomoka mu Karere
ka Rusizi yavuze ko bibabaje kubona Akarere ka Rusizi karabaye indiri
y’abahungabanya umutekano n’abakwirakwiza ibitekerezo bibi mu
banyarwanda n’ingengabitekerezo ya jenoside. Yagaragaje ko ubushize ubwo
bateraga gerenade mu gihugu bafatwaga, byagaragaye ko abenshi bakomoka
mu Karere ka Rusizi. Ubwo rero mu minsi yashize hongeye guterwa za
gerenade mu mujyi wa Kigali, abanyarusizi bagomba kureba niba nta bagizi
ba nabi babihishemo bakaba babitse izo gerenade. Maze bakabagaragariza
inzego z’umutekano hakiri kare. Yerekanye ukuntu kandi abari ku isonga
ry’abigisha Politiki mbi n’amacakubiri y’ivangura, y’ingengabitekerezo
ya jenoside no kuryanisha abanyarwanda bakomoka mu Karere ka Rusizi. Aha
hatunzwe agatoki abapadiri ba leprophete.fr bashinze ishyaka ISHEMA
PARTY na TWAGIRAMUNGU FAUSTIN ALIAS RUKOKOMA.
Mu
ngamba zo kubarwanya ni uko buri wese yumva ko umutekano umureba,
amakuru ahungabanya umutekano agatangwa hakiri kare. Mbere yo kwiruka
inyuma y’abapadirii ba leprophete.fr na RUKOKOMA bamwe mu banyarusizi
bitwaje ko ari bene wabo, bafitanye amasano cyangwa ari inshuti zabo
mbere na mbere bagomba kureba ibitekerezo bazanye.
Abo
bantu barwanya Leta n’iki gishya bazanye ? ko iterambere rihari, Rusizi
ikaba iri gutera imbere, ibibazo by’abaturage bikaba byitaweho,
abanyarusizi bakaba babanye neza, ni iki gishya bazanye Atari uguteranya
abanyarwanda ?
Abayobozi
b’amadini bakwiye guhaguruka bakabuza abapadiri babo, abapasitoro babo
n’abayoboke babo kwishora mu nyigisho mbi z’amacakubiri n’ibikorwa
bihungabanya umutekano. Inzego z’umutekano ziriho zigomba gukora neza
akazi kazo, ushaka guhungabanya umutekano akamenyekana hakiri kare.
Abanyarusizi kandi n’abahakorera bagomba gushyira hamwe mu kwigisha
abaturage no kubakangurira gushyigikira gahunda za Leta. Ibi birasaba
ubufatanye bw’abayobozi b’inzego zibanze, inzego z’umutekano,
abanyamadini, abahagarariye sosiyeti, abayobozi mu rwego rw’Igihugu
bakomoka muri Rusizi, abacuruzi bakomeye n’abikorera ku giti cyabo
batuye i Kigali no mu tundi duce tw’Igihugu.
Iyo
nama yasojwe n’ubusabane yagaragayemo ubushake n’ubufatanye mu
Iterambere no mu bindi byose ku buryo ikibazo cy’inyigisho mbi
z’abapadiri ba leprophete.fr na RUKOKOMA kitazananirana.
Cyiza Davidson
No comments:
Post a Comment