Cyamunara yabayeho 20/06/2010 urukiko rw’Abunzi rutanga imyanzuro 22/06/2010
Mu Rwanda habayeho icyamunara kitigeze kibaho, aho cyakozwe nta myanzuro y’urubanza ishingiweho, kandi kirakorwa ndetse gihabwa umugisha. Niba ibi twabyita ikinamico cyangwa se ikinamayobera, ahaaa! Ribara uwariraye. |
Binama Isidori |
Ubu buryo ntibwemewe n’amategeko y’u Rwanda ariko kandi burakoreshwa nka magendu, iherezo ry’aya masezerano akenshi riba igihombo kuwatse ideni, aha rero ingaruka nizabaye kuwagujije gusa ahubwo n’uwiguriye mu cyamunara byatuma ajya mu nkiko aharanira icyo yahashye.
Nk’uko twatangiye tubivuga ku mutwe w’iyi nkuru ko Binama Isidori arangaye n’umuryango we, biturutse ku masezerano y’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu [150.000 Frw], yagurijwe na Madamu Mukanyandwi Rosette, bumvikana ko azajya yunguka amafaranga ibihumbi cumi ku kwezi.
Aya masezerano yabayeho tariki ya 02/11/2004, abera mu Ntara y’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kacyiru, Umurenge wa Kimihurura, Akagali ka Kamukina. Ikindi bumvikanye nk’ingwate na nyiri kugurizwa mu ibaruwa ahanditse ngo N.B. yakenera amafaranga nkayamuha nyuma y’amezi abiri, duhereye uyu munsi twandikiyeho. Yabura agakurwa mu mutungo wange, waba uw’i Kigali, cyangwa ku mugina [Bimana Isidori].
Cyamunara yabaye mbere y’uko imyanzuro y’urukiko iboneka
Binama Isidori avuga hari ibyamuteye urujijo, aho avuga ko inyandiko
mvugo y’irangizarubanza y’urukiko rw’Abunzi, Akagali ka Kamukina,
Umurenge yanditswe ikanashyirwaho umukono n’umuhesha w’urukiko
rw’Akagali ka Kamukina Niyonsaba FRANCOISE tariki ya 22/06/2010.Nyuma hatangazwa uwatsindiye icyamunara muri iyi myanzuro, icya kwibazwa aha, n’uko cyamunara yabayeho mbere y’iminsi ibiri ngo imyanzuro y’urukiko iboneke, ubwo itangazo ryayo ryabayeho inakorwa tariki ya 20/06/2010, mu gihe abunzi bari banzuye urubanza nyuma tariki ya 22/06/2010, cyamunara yararangiye cyeraaa!. Naho uwatsindiye icyamunara Bwana Hakizimana Assinapol yatanze ibihumbi ijana na mirongo itatu na bitanu, aranabisinyira.
Niyonsaba FRANCOISE, twamubajije impamvu yabyo adutangariza ko ari muri konji, kandi iyi dosiye ayiheruka cyera akihayobora, maze aduha gahunda yo kuzabonana nawe yasubije amaso muri iyi dosiye, igihe kigeze telefoni ye igendanwa tuyihamagaye ntiyashoboye gucamo, tukaba nta kindi gihe twari dusigaranye, kuko twiteguraga kujya mu icapiro.
Bimana Isidori Banki Lambert imurahiye aho twinikaga
Uriho ubu Bwana Buregeya yadusobanuriye ko no muri open day yabereye
mu Karere ka Gasabo, mu ngamba yari ifite harimo no gukemura ibibazo
by’abaturage nk’umuyobozi w’Akagali ka Masoro, mu Karere ka Gasabo, yari
ahibereye, ndetse na Bimana ikibazo cye yagishyikirijwe, ubwo
yakigezaga ku buyobozi bw’Akarere.Dushingiye ku bikubiye mu rubanza N°RP 0053/11/TB/KCY, aho ubushinjacyaha bwavugaga ko Binama yagiye gusenya douche na toilette, ahaguzwe mu cyamunara hahoze hitwa iwe(kubera ideni rya 150.000 Frw), hubatswe na Bwana Hakizimana Assinapol. Bwana Buregeya yavuze ko ibi yakoze ashobora kuba yaratewe n’iyi cyamunara.
Avuga ko ku kibazo cya Binama nta kindi yarenzaho uretse gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko, aho rwemeje ko icyemezo cyo gusenya inyubako y’undi, cyaje kumuhama.
Dore imwe mu myanzuro urukiko rwafashe.
Ruhanishije Binama Isidori igihano cy’imyaka ibiri. Rutegetse Bimana
Isidori kwishyura Hakizimana Assinapol, indishyi zingana n’amafaranga
ibihumbi magana arindwi y’u Rwanda, akayatangira n’umusogongero wa Leta
wa 4%, ibyo akabikora mu gihe cy’ukwezi, uru rubanza rubaye indakuka,
bitaba ibyo bikavanwa mu mutungo we ku ngufu za Leta. Rutegetse ko
Bimana kwishyura amagarama y’urukiko ahwanye n’amafaranga ibihumbi 5.600
Frw.Icyakomeje kuyobera uyu Binama, naho cyamunara yatangajwe, nyamara tariki ya 1/06/2010, yari yatanze amafaranga ibihumbi ijana na bitatu [100.300 Frw], yakiriwe na Niyonsaba FRANCOISE, ngo ayashyikirize Mukanyandwi Rosette, mu minsi mike akaba ateje cyamunara nta n’imyanzuro y’urubanza ihari.
Mapambano Nyiridandi Umuyobozi w’Umurenge wa Kimihurura, iby’iki kibazo, yadushubije ko akizi ariko gihereye aho uwaguze mu cyamunara, yahawe icyemezo cyo kubaka agihabwa n’ubuyobozi, nyuma Hakizimana akaza kwitabaza inkiko Bimana aratsindwa, bo ngo icyo bari gukora gusa ni ugushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko.
Binama ikindi yadutangarije n’uko ubu afite umutima uhagaze ku byamubayeho, cyane ko bizagira ingaruka kuri we, n’umuryango we.
Ibyakozwe n’urukiko Binama Isidori akomeje kubitera utwatsi avuga ko ntashingiro bifite, kuko ibyo rwashingiyeho ruvuga ko yasenye inzu atari byo aho yabyamaganye agira ati; “bavugaga ko nasenye inzu kuri tariki 13 Mutarama 2012, kandi iki gihe nari mfunze by’agateganyo ukwezi kose.
Nafunzwe tariki ya 9 Mutarama 2012, mfungurwa tariki ya 9 Gashyantare. Urumva ko nta shingiro rifatika rigaragara rihari. Mu gihe iyi nzu yasenywe n’imvura, bakabingerekaho nyamara ntari mpari, mfite n’impapuro zamfunguye by’agateganyo”.
Afrika Jean Claude
No comments:
Post a Comment