IBUKA IRABESHYA: Abiciwe muri «Hotel Tech» si Abatutsi bazize jenoside ! Maniraguha Timote
Nsomye inkuru yanditswe ku rubuga igihe.com numva agahinda karanyishe ! None mbonye ntashobora kwihaganira gukomeza guceceka.
Ndasaba
Umuryango IBUKA ko warekera aho gushinyagurira abantu, dore ko abayobozi
bawo bakunze kujya bivugira ibyo bashatse twese tukicecekera.
Bakomeje kutwumvisha ko nta wundi muntu waguye mu mujyi wa Kigali
uretse Abatutsi bazize jenoside mu 1994, ariko ntaho bihuriye n’ukuri !
None se twemere ko Kigali yari ituwe n’Abatutsi
gusa ? Twemere ko mu ifatwa rya Kigali nta muhutu n’umwe wahaguye ?
None se bo imirambo yabo yashyinguwe he ngo tuhamenye ? Kereka niba
IBUKA ifite ubundi bushobozi tutazi bwo
guhindura no guha ubwoko bwa Tutsi imirambo yose y’abanyarwanda!
Aho ibihe bigeze
IBIKA nisigeho gukina abantu ku mubyimba, yabonye igihe gihagije cyo
kubikora, nishake ikindi kizima ikora niba ntacyo
igifite, isezere ifunge imiryango. Dore ikinyoma kimbereye imbarutso
yo kwerekana amwe mu manyanga ya IBUKA:
1. Abantu biciwe muri "Hotel Tech" mu mpera y'ukwezi kwa Nyakanga 1994.
Abantu biciwe mu nyubako y’uwitwa Theodose Barakengera si Abatutsi nk’uko Dr Dusingizemungu uyobora IBUKA muri
iki gihe ashaka kubyemeza abantu !
Twafashwe
n’abasilikari ba FPR ikimara kugera muri Kigali. Badutoraguye hirya no
hino muri REMERA aho
badusanganga mu mazu twihishemo, twaranze guhunga. Twibwiraga ko
ubwo tutijanditse mu bwicanyi, Ubutegetsi bushya bwa FPR buzatureka
tukabuyoboka, tukiberaho mu gihugu gishya. Muri iyo nyubako ya
Theodose Barakengera twahafungiwe turi abasore b’Abahutu bagera kuri
30 bize amashuri, abenshi bigaga muri Kaminuza I Butare. Uretse njye
n’undi musore w’incuti yanjye witwa HonorĂ©
Kanyamibwa twigaga i Mburabuturo twakomokaga Gitarama, abandi hafi ya bose bakomokaga i Byumba.
Uwo nibuka cyane n’umusore wigaga mu Seminari nkuru i Kabgayi witwaga MUGIRANEZA Ildefonse wari
kumwe na babyara be 3. Uwo musore ni we wadufashije kwitegura neza urupfu.
Yatwigishije
kuvuga amasengesho y’ishapule, akajya aturirimbira nijoro, tukarara
muri ibyo, bikadufasha
kwihanganira ingoyi twirirwagaho tukayiraraho! Batwicishije inzara
n’inyota mu gihe kirenga icyumweru. Umunsi wo kutwica ugeze, wagira ngo
amashitani yose yo mu muriro ni yo yatumanukiyeho. Mbega
abasirikari b’abagome! Bafataga umusore bakamushishimura umubiri
wose na za bayoneti, bakamukuramo amaso, bakamukatagura nk’ababaga
itungo. Mugiraneza yashize ubwoba abasaba imbabazi ngo nibura
batwice batatugaraguye, ahubwo baturase birangire vuba. Barabyanze
ariko we bahita bamukubita ubuhiri mu mutwe, incuro imwe gusa, agwa aho
nta gusamba. Sinshidikanya ko Imana yamwakiriye.
Nyuma
y’urupfu rwa MUGIRANEZA iyicarubozo ryarakomeje. Ibyo kandi bakabikora
buke buke batihuta, mbese basaga
n’abaryoherwa no kumva uko twagongeraga, umuntu yamara kuvamo umwuka
bakaroha ubushingwe busigaye mu byobo bigera kuri bitatu byari aho,
barangiza bagatera za gerenade mu cyobo baroshyemo
imirambo kugira ngo bizere ko bapfuye koko!
Nyamara burya koko ntabapfira gushira ! Bangezeho mu banyuma, nkizwa n’amazuru yanjye! Nabemeje ko ndi Umututsi,
mbona barandetse, mponoka ntyo! Ibyanjye ni inkuru ndende, ari ngombwa , nazabigenera umwanya wabyo !
2. Ukuri ni ukuhe ?
Abasore batabye mu byobo biri muri iriya nyubako si Abatutsi bazize jenoside. Ni abasore b’Abahutu
bajijutse, bifuzaga kuyoboka ubutegetsi bushya bagakorera igihugu cyabo. Ntibagize ayo mahirwe.
Niba kuri Hotel Tech hagomba kubakwa urwibutso, nirwubakirwe abo basore b’inzirakarengane bahaguye ariko nibura
handikweho amazina ya Mugiraneza Ildefonse na Honoré Kanyamibwa kuko ari bo nibuka neza amazina. Naho niba ari urwibutso rwo gushinyagurira abishwe na FPR, narwo
ubwo tuzarufata dutyo, igihe kigira ibyacyo!
Reka nsoze nibarize Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, umuyobozi wa IBUKA:
(1) Urwibutso rwa Gisozi rwaba rwaruzuye ku buryo mukenera kubaka igitaraganya urundi rwibutso
rw’abantu 15(?) gusa, kandi mutazi ? Nta kindi cyihishe inyuma y’uru rwibutso rudasanzwe mushaka kubaka mu buryo budasobanutse ?
Ababishinzwe babisuzume neza, hari izindi mpamvu mbisha zihishe inyuma y’ayo magufa! Ubwo byanze bikunze hari
Banyakugorwa Agatsiko kenda kwambura ibyabo!
(2)
Ubu se ntibigaragaye ko ibyo mukora mutabiterwa n’icyubahiro mufitiye
abanyarwanda bishwe, ahubwo iyo mwiriza
biba ari ya marira y’ingona, mushishikajwe gusa no kurengera inyungu
z’Agatsiko kari ku butegetsi ? Wasobanura ute ko mwiyemeza kurira mutyo
mutazi n’uwapfuye ? Keretse niba muri abana
b’ibitambambuga babona umurambo uwo ariwo wose bakarira!
(3) Niba mushaka kongera umubare w’abiciwe mu mugi wa Kigali muri raporo zanyu, nimucukure Kanombe yose, Kicukiro
na Remera, kuko abasilikari ba FPR-Inkotanyi bahatabye Abahutu benshi.
Njye navuze ibyo nahagazeho, ubizi ukundi nawe azabigaragaze.
Maniraguha Timote
Kampala, Uganda.
No comments:
Post a Comment