Monday, August 26, 2013

RWANDA-DRC: URWANDA RWAMAZE KUGEZA INGABO ZARWO KUBUTAKA BWA CONGO KURWANYA TANZANIA NA SOUTH AFRICA

Ingabo z'u Rwanda (RDF) zamaze kugera ku butaka bwa Kongo cyera zihisha mu kibaba cya M23

August 25, 2013 at 5:02pm
Amakuruagera ku Umuvugizi yemeza ko ingabo za RDF zibarizwa mu mutwew'abakomando, uzwi ku izina rya ”Special Brigade”, zamaze kugera mu Kongo,zikaba zifatanyije n’inyeshyamba za M23 mu gukomeza kwica imbaga y'abasiviribabarizwa muri Kongo, uko zishakiye.

AmakuruUmuvugizi ufitiye gihamya na none yemeza ko uwo mutwe w'abakomando ba Kagamewatojwe mu gukora ubwicanyi budasanzwe, ukaba ugizwe n'abakomando bayobowe naBrigadier Gatama, uyu akaba afite uburambe bwo kurwanira ku butaka bwaKongo, dore ko yanabayeyo muri cya gihe ingabo za FARDC n'iza RDFzashyikiranaga, ari na bwo hafungurwaga igikorwa cyiswe «Umoja wetu», aho Letaya Kongo yemereye ingabo z'u Rwanda kwinjira muri Kongo kurwanya FDLR, ariko mugihe gito zari muri Kongo mu mpera z'umwaka wa 2010 hakaba ari bwo hicwagaabaturage batagira ingano kuri Goma na Gisenyi, ari na ko izo nkoramarasoza Kagame zirirwaga zibereye mu bikorwa by’ubucuruzi muri Kongo, zinasahurira perezidaKagame umutungo kamere w'icyo gihugu.

Izongabo za «Special Brigade» zifite ama batallions agera kuri atatu, zikabaziyobowe na Brigadier Gatama, uwitwa Lt Col Karegire Joseph akaba ari weuyoboye batallion ya mbere ya  «Special forces», naho «Special Brigade»ubwayo ikaba ifite ibirindiro ahitwa Kibumba, ama batallion yayo akabaanyanyagiye muri Kongo hirya no hino mu bindi bice bitandukanye bibarizwamoumutwe w'inyeshyamba za M23. 

Gasasira,Sweden.

Ingabo z'u Rwanda (RDF) zamaze kugera ku butaka bwa Kongo cyera zihisha mu kibaba cya M23
Ingabo z'u Rwanda (RDF) zamaze kugera ku butaka bwa Kongo cyera zihisha mu kibaba cya M23

No comments:

Post a Comment