HE HABYARIMANA JUVENAL |
Iyi nyandiko yasohotse kuli france-rwanda.info kw'italiki ya 27/1/2012. Aliko mu rwegrwo kwerekana ukuntu Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo kandi yabigambiriye, azi icyo akora, dusanze ali ngombwa kwongera gusohora ubu buhamya. Bukubiye mw'ibarwa ishyaka Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) ryandikiye Perezida Kagame rimusaba kwegura.
Ibarwa yanditswe na Eugen Nkubito, Umuyobozi wa R P R K
Bwana Perezida wa Repubulika,
1-Mu
ijoro ryo ku itariki ya 30/11/2011, umunyamakuru Charles Ingabire wari
ukuriye ikinyamakuru inyenyerinews.com
cyandikirwa kuri internet, akanaba yari n’umuyobozi w’ikindi
kinyamakuru cyitwa Ukuri News cyandikirwa mu mujyi wa Kampala muri
Uganda, yarishwe arashwe. Ingabire Charles ni umunyamakuru
w’umucikacumu rya Génocide yo muri 1994 mu Rwanda. Yavuye mu Rwanda
ahunze Leta mubereye umuyobozi yashakaga kumwica, kandi mu nshingano
zayo z’ibanze ariyo yakagombye kumurinda.
Abarengera
uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibinyamakuru binyuranye, n’abandi bantu
bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda kandi
bikorwa na Leta y’u Rwanda, bashingiye ku bimenyetso binyuranye
bifatika, bemeza ko Charles Ingabire yazize kuba mu nyandiko ze
yararanzwe no kunenga bikomeye ubutegetsi bwanyu. Bwari
uburenganzira bwe busesuye nk’undi munyarwanda wese, by’umwihariko
nk’umunyamakuru.
Muri
mu ruzinduko rw’akazi I Kampala ho muri Uganda, abanyamakuru bababajije
ku birebana n’iryo yicwa ry’umunyarwanda kandi arashwe.
Ntimwigeze munababazwa ko ari umwe mu bana b’u Rwanda wapfuye,
kabone n’iyo mwaba mutabona ibintu kimwe, ahubwo mwihutiye kumushinja ko
yavuye mu Rwanda yibye. Nk’umukuru w’igihugu ni irihe
tegeko ribemerera kuba umushinjacyaha? Ibyo mwabikoze nta
burenganzira mubifitiye, nta n’ibimenyetso mufite. Muzi neza ko
itegekonshinga mwishyiriyeho ku itariki ya 04/06/2003 ritabemerera
kwivanga muby'ubucamanza. Ikindi ni uko, biramutse ari nabyo,
Charles Ingabire yari gushyikirizwa ubutabera (tuzi ko butabaho mu
Rwanda), ntabwo yari kwicwa. Si nabyo mwari gushyira imbere
mushinja umuntu wapfuye udashobora kwisobanura ku byaha ashinjwa
n'Umukuru w'igihugu.
2-
Namwe ubwanyu murabona ko biteye isoni n’agahinda, igihe mubwira isi
yose ko mwe na FPR muyobora arimwe
mwahagaritse Génocide, none akaba ari mwe mukekwaho kwica no
kwicisha abacikacumu b’iyo Génocide baba abari mu gihugu, ndetse
n’abashoboye kubahungira hanze y’igihugu.
3-Nyakwubahwa
Perezida wa Repubulika, muzi ko mbere yo gufata ubutegetsi mukoresheje
imbunda, mukekwaho kuba
mwarishe, mukanamena amaraso menshi y’abanyarwanda ndetse
n’ay’abanyamahanga. FPR mubereye ku isonga yishe abanyarwanda bo mu
bwoko bw’abahutu bazira gusa ko ari abahutu kuva intambara yatangira
muri 1990 kugeza muri 1994.
Mu
duce FPR yari yigaruriye, mwahamagaraga abantu ngo bajye mu nama, bose
mukabica ntihagire n’umwe urokoka. Mwafungiranye abantu mu
mazu muratwika, mwishe abantu benshi, abagore, abagabo, impinja
n’abakecuru mukoresheje udufuni n'ingoyi mwise ‘akandoyi’. Mwakuye
abantu mu byabo barenga miliyoni, baba impunzi mu gihugu cyabo
muri Nyacyonga n’ahandi mu gihe kirenga umwaka wose, Ibimenyetso
bifatika birahari n'abagabo babihagazeho barahari.
Mu gihe kimwe, mwishe kandi mwicisha abana b’abatutsi bavaga mu Rwanda, mu Burundi, muri Tanzaniya no muri Congo.
Baje mubasabye ababyeyi babo, abandi baje mu ngabo z'umutwe wa FPR
yababwiraga ko bahaguruka bakarenganura abatutsi no guharanira
uburenganzira bwabo Leta ya Perezida Juvenal
Habyarimana yabavukije.
Bishwe
bazira ko bashobora kuba baje ari intasi za Leta ya Habyarimana. Abandi
bazize ko bari bavuye muri za Kaminuza no mu mashuri
yisumbuye n’amakuru, igihe abo bari baje basanga baturutse mu gihugu
cya Uganda batari baragize amahirwe yo kwiga biturutse ku kibazo
cy’ubuhunzi bamazemo igihe kirekire.
Mbere
y’uko urugamba rwa FPR rwiswe urwo kwibohoza rutangira, mwari
mwungirije umukuru w’iperereza mu gihugu cya Uganda. Mushinjwa
kuba, mwitwaje ububasha mwahawe n'uwo murimo, mwarishe abantu benshi
b’inzirakarengane barimo abaturage ba Uganda, n’abanyarwanda bari muri
icyo gihugu, kugeza ubwo muhabwa izina rya Pilato. Bose
bazize ko mwari mufite imyumvire itandukanye.
Urugamba
rwa FPR rugitangira, mukekwaho kuba arimwe mwateguye kandi mugashyira
mu bikorwa iyicwa rya Général Major Fred Gisa
Rwigema ku itariki ya 02/10/1990. Général-Major Fred Gisa Rwigema
yaharaniraga ko Umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa yataha mu
Rwandank’umukuru w’igihugu.
Mwebwe
mwari mugambiriye gufata ubutegetsi bwose ku nyungu zanyu bwite
n’iz’agatsiko mwari mufatanije kandi mugifatanije. Niko
byagenze, umugambi mwawugezeho mumaze kumena amaraso menshi
y’inzirakarengane z’abahutu, abatwa, n’abatutsi ndetse
n’ay’abanyamahanga.
4-
Amaperereza yose yakozwe yemeza ko muri ku isonga mu bakekwaho kuba ku
itariki ya 06/04/1994, mwarahanuye indege
ya Perezida Juvenal Habyarimana, wari umukuru w’u Rwanda, ari kumwe
na Perezida Cyprien Ntaryamira w’ I Burundi n’abafasha babo ba hafi bari
kumwe muri iyo ndege, ndetse n’abapilote bayo bakomoka
mu gihugu cy’ubufaransa.
Icyo
gikorwa cy’iterabwoba kigayitse, cyahitanye abakuru b’ibihugu bibiri,
n’abandi bantu b’inzirakarengane, ntimwigeze mushaka ko
ukuri kujya ahagaragara.
Nk'umukuru
w'igihugu ni mwe mwari mufite inshingano zo gushyira ukuri ahagaragara
kubijyanye n'iyicwa rya Général Fred Gisa Rwigema
wari ukuriye FPR, yamara kwicwa akaba ari mwe mwamusimbuye.
Ni
namwe mwari mufite kandi mugifite inshingano zo gushyira ahagaragara
iby'urupfu rwa Perezida Habyarimana wishwe ku nyungu zo
kugira ngo mufate ubutegetsi bwose ku ngufu. Mugamije guhisha ukuri,
no gukomeza kwubakira politike yanyu ku kinyoma, mwanze nkana ko
hajyaho amatsinda yigenga ngo akore iperereza ritabogamye
kuri ubwo bwicanyi bwombi ndengakamere.
Mbere
y’urupfu rw’abo bakuru b’ibihugu bombi, Mukekwaho kuba mwaragize
uruhare rufatika, muri gatozi cyangwa icyitso, mu rupfu rwa
Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere w’umuhutu w’I Burundi
wari watowe binyuze muri Demokarasi. Yazize gusa ko yari umuhutu.
Mutekereza igikorwa cyo kwica Perezida Juvénal Habyarimana,
mwari muzi neza ko bizagira ingaruka mbi ku banyarwanda bo mu bwoko
bw’abatutsi bari imbere mu gihugu. Ibimenyetso bifatika byari bihari
byari gutuma mutekereza kabiri mbere yo gukora kiriya
gikorwa cy’iterabwoba kigayitse.
Ikimenyetso
gikomeye ni iyicwa rya Perezida Ndandaye wishwe ku itariki ya
23/10/1993, urupfu rwe rwakurikiwe n’umwuka mubi watumye
urwikekwe hagati y’abahutu n’abatutsi bo mu Rwanda rurushaho
kwiyongera. Urwikekwe rwari rwarabyukijwe n’intambara ya FPR yo kuwa
01/10/1990 no gufungwa kwakurikiyeho kw’abatutsi bo mu Rwanda
bakekwagaho ko ari ibyitso bya FPR. Nubwo bitavanaho na busa icyaha
abahutu b’intagondwa bishe abatutsi babaziza ko ari abatutsi, ntawashidikanya ko Genocide yakorewe abatutsi bo mu
Rwanda muyifitemo uruhare runini. Hari ibimenyetso simusiga
kandi bifatika byerekana ko umugambi mubisha wo guhanura indege
y'uwahoze ari umukuru w'igihugu Juvenali Habyarimana wacuriwe
mu nama yabereye ku Mulindi wa Byumba. Iyo nama yari iyobowe namwe
ubwanyu mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatatu 1994.
Muribuka
ko bamwe mu byegera byanyu nka Honorale Tito Rutaremara na Ministre
Patrick Mazimpaka, bababwiye ko kurasa indege y'umukuru w'igihugu
bizagira ingaruka mbi kubanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi bari imbere
mu gihugu. N'akababaro kenshi bakubwiye ko icyo gikorwa
gishobora gutuma haba itsembatsemba ry'abatutsi bari mu Rwanda.
Mwarabyanze mufata icyemezo kidakuka ko bigomba kuba uko mwabitekereje.
Mwahise munategeka ko missile ebyiri zo mu bwoko bwa SAM 7
zabarindaga hamwe na Colonel Alexis Kanyarengwe zijyanwa i Kigali
muri CND gutegura icyo gikorwa.
Lieutenant
Frank Nziza (ubu ni Major) hamwe na Caporal Eric Bizimana (ubu ni
Capitaine) kandi bose bakiri mu ngabo zibarinda,
bahise bajyana nazo. Ni nabo bombi barashe indege. Inkiko
zitabogamye nizimara kubisesengura biraboneka ko arimwe mwayiteguye
kandi mutuma Génocide yamaze abanyarwanda ishyirwa mu bikorwa
mugamije kwifatira ubutegetsi bwose ku ngufu. Ni nayo mpamvu urukiko
rwa Arusha rutashoboye kwerekana uwaba yarateguye Génocide, kandi
bigaragara ko yabayeho. Ukuri ku ihanurwa ry'indege
kwarirengagijwe nkana, ahubwo urucyiko rushishikazwa, rufatanije
n'ubutegetsi bwanyu, gushakira ibyaha no gushinja abo mwatsinze mushaka
guhora, kwihimura, no kubacecekesha burundu. Urukiko rwa
Arusha nirufunga imiryango nkuko rubiteganya rutababajije
iby'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana kandi rufite ububasha,
ubushobozi n'ibimenyetso, ruzaba rwirengagije ubutabera, kandi
ruteranije abanyarwanda aho kubunga.
Colonel
Bagosora Théoneste mwashinje ko ariwe uri ku isonga mubateguye Génocide
yo mu Rwanda, ndetse akanayishyira mu bikorwa,
urukiko rwa Arusha mu rwego rw'ubujurire rwamuhanaguyeho icyaha cyo
gutegura Génocide. Mu gihe kimwe Ministre w'intebe wa Leta y'abatabazi
Yohani Kambanda,munyandiko yashyize ahagaragara ku
itariki ya.10/11/2011 yongeye kwemeza ko we na Leta ye batigeze
bategura Génocide.
Nkuko
Procureur w'urukiko rwa Arusha Madame Carla Delpont yabivuze mu kwezi
kwa gatatu 2008 ko afite ibimenyetso simuziga bigaragaza
ko arimwe mwahanuye indege. Major Dr Théogène Rudasingwa,wari
Umunyamabanga mukuru wa FPR akaba yarabaye n'umukuru w'ibiro byanyu
ndetse akaba na ambasaderi w'u Rwanda muri Loni yabyemeje mu
nyandiko ko arimwe mwamubwiye ko mwahanuye indega ya Perezida Juvena
Habyarimana.
igihe kirageze ngo abanyarwanda bave mu gihirahiro bamenye imvo n'imvano ku mahano yabahekuye.
Ubu inzira isigaye yo kumenya ukuri ni imwe. Ni uko mwashyikirizwa ubutabera butabogamye.
5-
Mbere y’uko FPR mwari mubereye ku isonga, na n'ubu mukiyobora ifata
ubutegetsi ku ngufu, munashinjwa ko
mwakoresheje ubwicanyi bw’indengakamere kugira ngo muharabike Leta
ya Juvénal Habyarimana, muyishinja ko yica abatavuga rumwe nayo. Ni muri
urwo rwego FPR yishe ba Ministre Gatabazi,
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya PSD, yica Bwana Gapyisi Emmanuel,
Landuard Ndasingwa n’abandi…
Ntabwo
FPR mwari muyoboye yibasiye abahutu gusa. Yishe n’abatutsi kugira ngo
Leta ya Juvenal Habyarimana ishinjwe ko yatangiye
Génocide. Ku itariki ya 04/02/1993, mwohereje commandos kujya kwica
abatutsi b’abagogwe kugira ngo bishyirwe kuri Leta ya Juvenal
Habyarimana. Bityo haboneke impamvu yo kugaba igitero mubeshya
amahanga ko mugiye gutabara abatutsi.
Nyuma
yo kwica abagogwe FPR, yirengagije imishyikirano hagati y’impande zombi
zari mu mirwano yari igeze kure Arusha mu gihugu cya
Tanzaniya, yagabye igitero kuwa 08/02/1993 cyayogoje igihugu.
Umugambi mwari mufite wari uwo gufata ubutegetsi bwose ku ngufu za
gisirikare. Ni mwe nk’umuyobozi mukuru w’igisirikare cy’uwo mutwe,
mugomba kubazwa kandi mukaryozwa n’ubutabera bwigenga iby’ubwo
bwicanyi ndenga kamere bwakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw'abagogwe.
6-
Bwana Perezida wa Repubulika, murashinjwa kandi kuba mwarishe abayobozi
bakuru ba Kiliziya Gatolika mwiciye i
Gakurazo ho muri Perefegitura ya Gitarama ku itariki ya 05/06/1994.
Mushinjwa kuba mwarishe ba Musenyeri Visenti Nsengiyumva, Umushumba wa
Kigali, Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva, Umushumba wa
Kabgayi, Musenyeri Yozefu Ruzindana, Umushumba wa Byumba. Mushinjwa
kandi urupfu rwa Musenyeri Phocas Nikwigize, Umushumba wa Ruhengeri
warigishijwe n’abasirikare ba FPR, ku mupaka wa Goma –
Gisenyi atahutse avuye mu buhungiro, nyuma akicwa n’abasirikare ba
FPR mwari mukuriye muri 1996.
7-Mbere
y’uko mwambuka mukajya kwica impunzi z’abahutu bahungiye mu gihugu cya
Kongo, ndetse no kwica abanyekongo
babacumbikiye, mwabanje kwica impunzi z’abahutu zari mu nkambi ya
Kibeho ku Gikongoro. Imiryango itegamiye kuri Leta yemeza ko hagati
y'amatariki 18 na 22 /04/ 1995 mwishe impunzi z'abahutu
barenga 60,000. Abashoboye kurokoka, FPR yabakurikiranye mu mayira
n'aho batahaga hose irabica. Ubwo bwicanyi bwakorewe mu Rwanda,
bugakorwa n'ingabo mwari mubereye ku isonga nta butabera bwigeze
bushaka kumenya uko byagenze kugira ngo abakoze ayo mahano
babiryozwe.
Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika murumva ko mutakwisasira imirambo
y'inzirakarengane zingana zityo, ngo mwiyorose amaraso yazo, ngo
mutabibazwa n'ubutabera mwitwaje ubudahangarwa mwihaye mufata
ubutegetsi mukoresheje imbunda, mukabishimangira mwiba amatora ubugira
kabiri. Nta budahangarwa mukwiye kuko ubutegetsi mwabwibye
rubanda, ntimwabuhawe na rubanda.
Impunzi z’abahutu zari muri Kongo nkuko mwabyivugiye ngo ‘twarabacyuye abandi twarabarashe, zarishwe
zizira gusa ko ari abahutu, zihambwa mu byobo rusange nkuko rapport
ya ONU (Mapping report) ibyerekana neza. Iyo mapping report yerekana
neza uruhare runini mubifitemo nk’uko namwe mubyiyemerera.
Perezida wa Congo Lawurenti Desideri Kabira yabyemeje atarapfa ku
itariki ya 19/11/1998 mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ' Le soir'
cyo mu gihugu cy'Ububiligi ko mwishe impunzi
z’abahutu.
Munashinjwa
kandi mu gihe kimwe, kuba mwarishe, cyangwa mukicisha abatutsi
b'abanyekongo bo mu gice cy'abanyamurenge. Bamaze kwanga
kuba igikoresho cyanyu, mwohereje Colonel Dani Gapfizi (ubu usigaye
ari kwipeti rya Brigadier General) wari uyoboye igitero cyabagabweho,
abica ku bwinshi. Abashoboye kurokoka iryo cumu ryanyu
baratatanye bata ibyabo, abatarashoboye guhungira mu yandi mahanga
ubu bamaze imyaka igera kuri 15 bari mu makambi mu Rwanda. Inkurikizi
zabyo zose ni mwe zigomba kuryozwa.
8-
Bwana Perezida wa Repubulika, mwahekuye u Rwanda. Ibigwi byanyu ni
birebire kuko mwishe kandi mwicisha
abanyarwanda abahutu, abatwa, abatutsi ndetse n’abanyamahanga.
Ntawabarondora bose ngo bishoboke. Mwishe Seth Sendashonga, mwica
Colonel Lizinde, mwica umucuruzi Bugirimfura, abo bose mubasanze
aho babahungiye i Nairobi muri Kenya. Bahunze ubutegetsi bwanyu
kandi aribo mwakoresheje nk’abahutu b’ibikoresho kugira ngo mugere ku
nyungu zanyu bwite.Mwishe Kabera Assiel, ba Rwisereka,
abatutsi bakoreye FPR batizigama, igihembo kiba kwicwa. Mwica Jean
Leonard Rugambage w’umunyamakuru, mwicisha Ministre Juvenal
Uwiringiyimana mu bu birigi mumuziza ko yari amaze gutahura umutego
mwashakaga kumutamo mufatanije n’abidishyi b’ingoma yanyu bakora mu
rukiko Arusha, n’abandi bo mu bubiligi….n’abandi n’abandi.
9-Mwafashe ubutegetsi ku ngufu kandi nyuma ya genocide mwarayikoresheje ku nyungu
zanyu. Mu rwego rwo kwikiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi
bwanyu, mukimara gufata ubutegetsi ku ngufu nyuma yo kumena amaraso
menshi y’inzirakarengane, mwakoze liste y’abanyarwanda bo
mu bwoko bw’abahutu gusa mutavuga rumwe cyangwa se bashobora
kubangamira inyungu zanyu bwite. Mubahamya icyaha cyo gutegura no
gushyira mu bikorwa Génocide, mukora amalisiti nta bimenyetso
bibahamya icyaha, amalisti muyatangaza mu igazeti ya leta,
muyakwirakwiza isi yose mugambiriye kubabuza amahwemo aho babahungiye.
Bamwe
byabaviriyemo gufungwa, abandi bimwa ubuhungiro mu bihugu bahungiyemo,
abandi bakurwa ku mirimo bari babonye aho bahungiye,
abandi batotezwa n’abene gihugu babita abicanyi. Byose mwabikoze
muzi neza ko byubatse ku kinyoma.
Mu
bafungiwe Arusha bashinjwa ko bari mu rwego rw’abo mwise ba Ruharwa
hamaze guhanagurwaho icyaha abari mu nama ya Leta nka
Ministre Ntagerura, Ministre Rwamakuba, Ministre Bizimungu, Ministre
Bicamumpaka, hagirwa umwere Géneral Kabirigi wari ushinzwe ibikorwa bya
gisirikare, hahanagurwaho icyaha Prefet Bagambiki, na
Protais Zigiranyirazo mwitiriraga akazu kateguye Génocide. Abo bose
mwatumye bafungirwa ubusa igihe kirekire mubizi neza ko ari abere.
Imiryango yabo ibura kivurira, ibintu byabo birasenyuka
ibindi murabyangiza, ndetse n’aho bafunguriwe kubera ikinyoma cyanyu
mwabeshye isi yose bakaba ntagihugu cyashoboye kubakira. Hari abandi
bagifungiye Arusha, no mu gihugu hirya no hino, cyangwa
ahandi, ari abakatiwe ari n’abatarakatirwa, bose nta butabera
babonye kuko ikinyoma mwubakiyeho ingoma yanyu, nubwo gitangiye kujya
ahagaragara, cyabaye ingorabahizi.
10-
Nyakwubahwa Perezida wa Repubulika, si abanyarwanda gusa mwahekuye.
Nkuko umucamanza Fernandi Andreu wakoze
iperereza rinonosoye abyemeza kandi abibashinja. Ashingiye ku
bimenyetso bifatika, abashinja kuba mwarishe muri gatozi cyangwa
icyitso abagiraneza b’abasipanyolo 9 bakurikira:
-Joaquím Vallmajó,
-Servando Mayor,
-Julio Rodríguez,
-Miguel Angel Isla,
-Fernando de la Fuente,
-Flors Sirera,
-Manuel Madrazo,
-Luis Valtueña ,
-Isidoro Uzcurun.
Mushinjwa kandi kuba mwarishe mukoresheje ingabo mukuriye umunya Canada witwa Claude Simard ku itariki ya 18/10/1994 i
Gitarama. Ku itariki ya 02/02/1997, nabwo mushinjwa kuba
mwarishe undi munya Canada witwa Guy Pinard wari umaze imyaka 35 mu Rwanda i Kampanga ho mu Ruhengeri.
11-
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mwaranzwe kenshi no gukurikirana
impunzi zabahunze hanze y'igihugu kugira ngo
muzicireyo. Rimwe na rimwe umugambi mubisha ukamenyekana mutaramena
amaraso nkuko byagenze mu bwongereza mushaka guhitana Musonera, mu
gihugu cya Afurika yepfo mushaka kwica Général Kayumba
Nyamwasa mwasangiye akabisi n'agahiye.
12- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Biteye isoni n'agahinda kuba ubucamanza bwakagombye kwigenga mwarabuhinduye
intwaro yo gukomeza kuniga, guheza,no gupfukirana abatemera ubutegetsi bw'igitugu mwashyizeho mukoresheje imbunda. Mu bizi neza kandi mubigambiriye mukomeje gushinja abahutu
muri rusange ibyaha bya Génocide, mu gihe mushinja abatutsi mudashaka ubujura no guhungabanya umutekano w'igihugu.
Madame
Victoire Umuhoza Ingabire, bigaragara ko azira ibikorwa bya Politiki,
cyane cyane kuba yaraje mu Rwanda kwiyamamaza ashaka
guhatanira namwe umwanya wo kuba umukuru w’igihugu. Ni uburenganzira
bwe. Kandi kuba ibitekerezo bye yagaragaje bitandukanye n'imyumvire
yanyu nta gitangaza kirimo.
Igihe
yemera ko mu Rwanda haba amoko, kandi ko hapfuye abahutu n'abatutsi,
ndetse bose bakaba bakwiye ubutabera, mwe mwemeza ko nta
moko abaho mu Rwanda, mwahindukira mukavuga ko abahutu bishe
abatutsi babaziza ko ari abatutsi. Mwagera ku bahutu bapfuye kandi
mubifitemo uruhare mukagoreka indimi. Ibitekerezo byanyu
ntaho byazigera bihura n'ibya Madame Victoire Ingabire. Abanyarwanda
bonyine nibo bafite uburenganzira bwo guhitamo uvuga ukuri bemera.
Igisubizo
ntabwo ari ukumushyira mu buroko, mugahimba abamushinja ibinyoma
bigaragarira buri wese ko ari ikinamico, namwe mukemeza
ko yemeye ibyaha mutarigeze mugera mu cyumba cy’urucyiko aburaniramo
! Maitre Ntaganda, Karoli Ntakirutinka, Niyitegeka, Déogratias Mushayidi, bose
bafungiwe ibikorwa bya Politiki.
By'umwihariko
kuri Madame Umuhoza Ingabire Victoire, mu Kiganiro mwagiranye
n'abanyamakuru ku itariki ya 11/12/2011
igihe mwari mu ruzinduko i Kampala, mwaratinyutse mubeshya isi yose
ngo Madame Victoire Ingabire yemeye ibyaha. Ni irihe tegeko ribaha
uburenganzira bwo kwivanga mu bucamanza bwagombye kuba
bwigenga ? Perezida wa Repubulika amenya ate ko uregwa yemeye ibyaha
urubanza rukiburanwa ?
Ni
uwuhe mucamanza uzavuguruza Perezida wa Repubulika wamaze gutangaza ko
Madame Victoire yemeye ibyaha ? Mwamuhamije ibyaha
atararangiza kuburana, nta n'uburenganzira mubifitiye. Igisigaye ni
ukumukatira. Murumva atari urukoza soni ku gihugu cyagombye kugendera ku
mategeko? Binyuranye n’itegeko nshinga
mwishyiriyeho.
13- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,
Tumaze kubona aya marorerwa yose mwakoze, isi yose ikaba iyazi ariko ku nyungu zitandukanye ikicecekera, Tumaze
kubona ko ibi bikorwa bigayitse mufitemo uruhare rugaragara, bihesha
isura mbi u Rwanda n'abanyarwanda bose, Tumaze kubona ko mwaranzwe,
no guteranya abana b'u Rwanda mukoresheje abandi banyarwanda, Tumaze
kubona ko kwica abanyarwanda nkuko namwe
mubyiyemerera, cyane cyane abatemera ibitekerezo byanyu ariyo ntwaro
yanyu ya politiki;
Tumaze
kubona ko mu biganiro bitandukanye mwagiranye n'ibinyamakuru
mwiyemereye ko arimwe mwishe uwari umukuru w'igihugu Perezida
Habyarimana, mukanemera komwarashe impunzi
z'abahutu zahungiye muri Congo, mukanica n’abanyekongo b’aba
Tutsi bo mu bwoko bw’abanyamurenge, mukagaragaza ko mufite umugambi wo
kwica abo mutavuga rumwe nkuko mwabivuze muvuga Général
Kayumba Nyamwasa, muvuga ko n’isazi muzayicisha inyundo, bwacya
mukamurasa;
Tumaze kubona ko mwivanga bikabije mu butabera kandi mukabukoresha ku nyungu zanyu bwite, ibyo bikaba binyuranye n’ibiteganywa
n’itegeko nshinga mwishyiriyeho, Tumaze
kubona ko mwafashe
ubutegetsi mu maze kumena amaraso menshi y'abanyarwanda, ndetse
n'ay'abanyamahanga, Tumaze gusanga mwaribye amatora ubugira kabiri bityo
akaba nta munyarwanda wabahaye
ubutegetsi;
Dusanze ntabudahangarwa mukwiye kuko mwibye rubanda ubutegetsi bwabo, Dushingiye
ku biteganywa n'itegekonshinga ry' u Rwanda ryo kuwa 04/06/2003
mwishyiriyeho, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 99 aho iteganya ko
uwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu agomba kuba inyangamugayo, no
mu ngingo ya 60 iteganya ko inzego z'ubutegetsi
zitandukanye kandi zigenga bityo ubucamanza bukaba bugomba kwigenga
ntimubuvogere cyangwa ngo mubukoreshe mu nyungu za politiki, no mu
ngingo ya 98 iteganya ko umukuru w'igihugu agomba
kubumabatira ubumwe bw'abanyarwanda no kuba umurinzi
w'itegekonshinga;
Dushingiye
ku bikubiye muri iyi nyandiko turasanga nta na kimwe mwujuje, bityo
mukaba mwarishe nkana mubizi kandi mubishaka itegeko
nshinga mwishyiriyeho,Turabasaba ko mwakwegura kuri
uwo mwanya wa Perezida wa Repubulika, kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo, Turasaba
inkiko zigenga, zibifitiye ububasha n'ubushobozi gufata ikibazo
cy'ubutabera zitajenjetse, zititaye kubudahangarwa mwihaye mutahawe
n'abanyarwanda, Turasaba ibihugu by'inshuti bifasha u Rwanda
n'abanyarwanda, gufasha abanyarwanda bamaze gushavura
gushyira mu bikorwa ibi byifuzo kugira ngo amahoro arambye agaruke
mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigari:
Umwami w'u Rwanda Nyiricyubahiro Kigeri V Ndahindurwa, uri mu buhungiro mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika warahiriye
kuba Umwami ugendera ku itegekonshinga tariki 09/10/1959, agomba guhita agaruka mu Rwanda nk'Umukuru w'igihugu, Natahe abanyarwanda bicare ku meza amwe babwizanye ukuri ntawuhejwe,
ntanuzira ukuri avuze, bace ikinyoma basubirane ubumwe bwabo n’amahoro mbere yo kujya imbere y’ubutabera budahora.
Ubwami
bugendera ku itegekonshinga, imitegekere y’igihugu yemejwe kuri
28/07/1959 igihe Umwami Kigeli V NDAHINDURWA yasimburaga
Umwami Mutara III Rudahigwa niyo nzira yonyine isubiza abanyarwanda
uburengazira bwabo bwo kujya mu mashyaka bihitiyemo no kuragiza
ubutegetsi abo bashaka binyuze mu matora adafifitse.
Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika, mukwiye gufata icyemezo cy’ubutwari mukegura ku
mirimo mwihaye mukareka abanyarwanda bakiyunga
nyabyo. Bazabishingiraho babakorera ubucamanza butabera kandi
budahora.
Mugire amahoro.
Eugen Nkubito
Chaiman R P R K
Bimenyeshejwe
Son excellence Monsieur le Président des USA
Son excellence Monsieur le Président de la République Française
Son excellence Monsieur le Président de la République de l'Uganda
Son excellence Monsieur le Président de la République-Uni de Tanzanie
Sa Majesté le Roi du Rwanda en Exil aux USA Kigeli V Ndahindurwa
Son excellence Monsieur le Premier Ministre Britanique
Son excellence Monsieur le Premier Ministre Belge
Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Portugal
Son excellence Monsieur le Premier Ministre d'Espagne
Son excellence Monsieur le Premier Ministre de la Norvége
Son excellence Monsieur le Premier Ministre des Pays Bas
Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Canada
Son excellence Madame la Chanceliere da Republique d’Allemagne
Son excellence Monseur le Premier Ministre Danois
Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Duche du Luxembourg
Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Maroc
Son Excellence Monsieur le Secrétaire Général de l’ONU, à New York
Son Excellence Monsieur le Président du Conseil de Sécurité, New York,
Madame/Monsieur le Représentant du pays membre permanent du Conseil de
Sécurité (tous)
Monsieur le Greffier du TPIR à Arusha
Monsieur le Procureur du TPIR à Arusha
Commission des Droits de l’homme, à Genève
Commission Internationale des Juristes, à Genève
Association Américaine des Juristes
Association internationale des Juristes démocrates, New Delhi
Cour Européenne de Justice
Cour Européenne des Droits de l’Homme
Cour Africaine des Droits de l’Homme
Centre de lutte contre l’impunité et l’injustice au Rwanda, à Bruxelles
Amnesty International à Londres
Avocats sans frontière à Paris.
FIDH à Paris
HRW (Human Rights Watch)
No comments:
Post a Comment