Sunday, August 11, 2013

Uburyo Lt Gen Fred Ibingira hamwe na Gen Laurent Nkunda baherutse kurasirwa muri Kongo na kajugujugu ya Monusco muri Kongo.

Gen Ibingira
Amakuru Umuvugizi uherutse kubona,yemeza ko Gen Fred Ibingira hamwe na Gen Laurent Nkunda, mu byumweru bibiri bishize, baherutse kuraswa n'indege ya Monusco muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Amakuru atugeraho akaba akomeje kwemezako Lt Gen Ibingira yakomeretse igihe yari aherekeje ingabo z'u Rwanda (RDF)muri Kongo, ingabo zagombaga gusimbura izindi zari zirimo gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba za M23, ari na bwo kajugujugu y’ingabo za Loni zishinzwe kurinda amahoro muri Kongo (Monusco) yamurasagaho, we na Gen Laurent Nkunda nabamwe mu basirikare bari kumwe, bagakomereka .

Ibi bikaba byarabaye ubwo inyeshyamba za M23 zagabaga igitero ku ngabo za Kongo (FARDC) ahitwa Rumangabo muri Kivu y'amajyaruguru, hagapfa inyeshyamba za M23 zitari nkeya, izindi nyinshi zigakomereka.

Ukuraswa kw'aba basirikare bakuru b'ingabo z'u Rwanda kukaba ari gihamya simusiga yemeza ukuntu perezida Kagame akomeje gushora benshi mu ngabo z'u Rwanda mu mirwano idafitiye igihugu akamaro, imirwano ituma bamwe muri bo bahasiga ubuzima bwabo bazize amaherere,dore ko iyo mirwano ntacyo ibafasha uretse gufasha gusa perezida Kagame kwisahurira umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Gasasira, Sweden.

No comments:

Post a Comment