Kizito Mihigo; Burya koko ntawe uneza rubanda, par Gallican Gasana, forum DHR, 06/04/2014
Umuhanzi w'umuhanga Kizito Mihigo amaze iminsi ashyizwe mu majwi no mu ngorane yisobanura hato na hato ku
ndirimbo ye yise
"Igisobanuro cy'Urupfu"
Nyuma yo kwisobanura mu kinyamakuru igihe, akomeje kwisobanura hirya no hino azizwa ubuvanganzo bwe.
KIZITO MIHIGO |
Kizito Mihigo natangiye kumukurikira mu mwaka wa 2004, muri 2005 ntangira kujya njya mu missa yateguriraga abanyarwanda mu ntangiriro za buri mwaka ku ya mbere Mutarama, mu rwego rwo gushimira Imana umwaka urangiye no kuyiragiza mu mwaka utangiye.
Maze kubona ubuhanga n'ubushishozi buvanze no gukunda Imana n'igihugu cye u Rwanda, niyemeje kujya iteka njya muri icyo gitambo cya missa Kizito Mihigo yaduteguriraga akanakizihiza.
Ibyo bitambo bya missa ibyinshi byaberaga muri kiriziya y’ amaraso matagatifu ya Kristu
(Eglise du Précieux Sang) iri muri komine ya Uccle mu Mujyi wa Bruxelles.
Kizito muri ibyo bitambo bya missa yahuzaga abanyarwanda, abahutu n'abatutsi bose bazinduwe no gushima no gusaba Imana.
Icyakunze kugaragara cyane muri ibyo bitaramo, ni uko abahezanguni bo mu moko yose batamwibonagamo hakaba n'abihandagazaga bakemeza ko batajya mu missa ye kuko hajyayo abahutu benshi!
Byakomeje bityo kugeza ubwo Kizito Mihigo aririmbye
Mu cyunamo I Bruxelles ku ya 07 Mata 2007 mu ndirimbo ye yise"Ndibutse" noneho benshi batangira kumwibonamo no kumukunda cyane cyane na benshi mubatarajyaga mu missa ze batangira kumukunda no gukunda ibihangano bye kugeza atashye mu Rwanda mu mwaka wa 2010.
Muri iyi myaka yose Kizito nk'umuhanzi cyane cyane w'indirimbo zisingiza Imana yakomeje kugaragaza urukundo n'ubworoherane ku banyarwanda bose kandi biganisha k'ubwunvikane, k'ubwiyunge no k'ubumwe.
Bigaragarira cyane mu ndirimbo ze
"Iteme" "Inuma" "Arc en ciel"
Kizito Mihigo mu buhanga bwe, yaje no gushaka kuvugurura ibihangano bye, abyerekeza k'ubuzima busanzwe bwa buri munsi ariko atibagiwe n'Imana rurema.
Nibwo yahimbye indilimbo nka
"Turi abana b'uRwanda" ,
"Intare yampaye agaciro",
Kizito Mihigo kandi mu guhimba indilimbo kuri genocide yakorewe abatutsi ntiyagarukiye kuri "Ndibutse" ahubwo kuva aho agereye mu rwanda, yerekanye ubuhanga mu ndilimbo ze nka:
"Twanze gutoberwa amateka", "Umujinya mwiza", "Ibyishimo bibi"
None muri uyu mwaka yatugejejeho iyo yise "Igisobanuro cy'urupfu"
Izi ndilimbo za Kizito Mihigo, nsesenguye uko abanyarwanda bazibona; nazigabanyamo ibice bitatu.
1.indirimbo Abatutsi bibonamo.
Hari indirimbo abatutsi bibonamo kurusha izindi ahanini kuko ziririmba akababaro bagize muri genocide, izindi zigaha ibisingizo FPR.
Urugero:
"Twanze gutobetwa Amateka"
"Ndibutse"
"Turi abana b'uRwanda"
"Intare yampaye agaciro"
Ariko kandi iyo uzisesenguye neza nta kubogama, nta kibazo zagombye gutera.
2.Indirimbo Abahutu bibonamo
Usanga ahanini indirimbo za Kizito abahutu bibonamo kurusha izindi ari izivuga ubwiyunge n'ubumwe, kubabarira no kubabarirwa cyangwa se zerekana ko nabo bapfuye bishwe kandi nabo bagomba kwibukwa no gusabirwa ku Imana.
Urugero:
"Inuma"
"Igisobanuro cy'urupfu"
Usesenguye izo ndirimbo usanga Kizito avuga ukuri nta mugambi wo gushimisha cyangwa kubabaza kanaka.
3.indirimbo mberabyombi
Urugero natanga ni nk'indirimbo
"Iteme" na Arc en ciel" abanyarwanda bose bibonamo kubera ziririmba ibyo abanyarwanda muri rusange bahuye nabyo kandi zikaba ziduhuza n'Imana.
Kizito Mihigo ni umuhanzi wo mu rwego rwo hejuru umaze kugaragaza ubuhanga n'ubwigenge(indépendance) mu bihimbano bye, atitaye ku maranga-mutima y'ubwoko ubwo aribwo bwose, ahubwo agamije kuvugisha ukuri no kutwereka inzira iganisha ku Imana.
Twari dukwiye kumuha urubuga ntitumuburabuze mu buhanzi bwe, tukamureka agakomeza agahanga kuko nitwunva ibyo atwigisha nta maranga-mutima tubishyizemo, nta kabuza bizadufasha kugera ku bwiyunge no kubabarirana bya nyabyo kandi biherekejwe n'imigisha y'Imana.
Ku bwanjye Kizito ndamushimira mbikuye ku mutima k'ubuhanga n'inyigisho nsanga mu ndirimbo ze,
Ku bukirisitu n'ubushishozi ku cyerekezo cy'ubuzima.
Nkaboneraho gusaba abamwunva n'abamukunda bose kumushyigikira mu mpano Imana yamwihereye twitandukanya no kumuvugira ibyo atashatse kuvuga cyangwa kumuhata kuvuga ibyo twe dushaka kwunva.
Umuhutu niyunva
"Twanze gutoberwa amateka"
ntibikamutere ikibazo kuko nyine ni amateka yacu, yaba mabi yaba meza.
Umututsi niyunva
"Igisobanuro cy'urupfu"
ntakabigireho ikibazo kuko nta cyaha gihanagura ikindi n'ukuri ntikukice umutumirano.
Afite impano Imana yamwihereye kandi izagirira akamaro abanyarwanda muri rusange nitumwemerera akabisohoza uko abyiyunvamo.
Kizito Imana igukomeze kandi ikurinde, Inakwongerere ubuhanga n'ubushishozi mubyo ukora byose.
Gallican Gasana
No comments:
Post a Comment