Wednesday, May 28, 2014

RWANDA-TANZANIYA: MINISTRY WUBUBANYI NAMAHANGA WA TANZANIA BERNARD MEMBE YAMAGANYE DEPITE EZEKIA WENJE USHIGIKIRA CYANE LETA YA PAUL KAGAME

Ikibazo cy’umubano hagati ya Tanzaniya n’u Rwanda utifashe neza muri iki gihe, gikomeje kugaruka mu binyamakuru byo muri Tanzaniya, ndetse n’abanyapoltiki ba Tanzaniya batangiye kubijyaho impaka mu ntekonshingamategeko mu mugi wa Dodoma. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha TBC (Tanzania Broacasting cooperation), Radiyo Televisiyo ya Tanzaniya, aravuga ko tariki ya 27-05-2014, ministre w’ububanyi n’amahanga, bwana Bernard Membe, bwa mbere yemeje ko abarwanyi b’umutwe wa M23 ari abanyarwanda bari bateye RDC.
BERNARD MEMBE
Bernard Membe, ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya. Aya magambo bwana Bernard Membe yayavugiye mu ntekonshingamategeko, igihe yarimo atangariza abadepite ingengo y’imari ya ministeri ye. Yavuze ko leta ye ifite ibimenyetso ko abarwanyi ba M23 ari abanyarwanda, anongeraho ko atari Tanzaniya ibyemeza gusa, ko ahubwo na raporo ya ONU ari ko yabyemeje.
Aha rero yagarutse no ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda n’igihugu cye cya Tanzaniya umaze iminsi urimo igitotsi. Ministre Membe yabwiye abadepite ko magingo aya uyu mubano ukomeje kumera nabi. Twabibutsa ko umubano wa Tanzaniya n’u Rwanda watangiye kuzamo igitotsi, igihe umwaka ushize, perezida Jakaya kikwete yatangaga icyifuzo ko leta y’u Rwanda yashyikirana na FDLR, kugira ngo amahoro arambye agaruke mu karere k’ibiyaga bigari.
Umudepite witwa Wenje wo muri opozisiyo wamye yamagana iki cyifuzo cya perezida Kikwete, yongeye kubigaragaza imbere ya ministre Bernard Membe, aho yavuze ko Kikwete atari umuvugizi wa opozisiyo. Yanakomeje avuga ko kuba ministre Membe yemeje ko abarwanyi ba M23 ari abanyarwanda, ari ukwenyegeza umuriro w’urwango. Ibi uyu mudepite yavuze ministre Membe nawe yabigarutseho avuga ko byamubabaje kubona umudepite agera aho asuzugura perezida, ahubwo agasa n’ushyigikiye u Rwanda.
Uyu mudepite ariko ntiyihanganiwe na bagenzi be, kubera ko visi perezida w’intekonshingamategeko yahise afata ijambo aramwihanangiriza agira ati: « abadepite baharanira inyungu z’ibihugu by’abaturanyi hano mu nteko si abo kwizerwa, kubera ko kurwanya icyifuzo cya perezida cyo gushaka igisubizo cy’intambara ziri mu karere ari ukumusuzugura no kugayisha leta ya Tanzaniya ».
Visi perezida w’inteko yakomeje agira ati: » nanjye nkeka ko uyu mudepite agomba gukurikiranwa bya hafi, kubera ko uku kwigumura kwe kubangamiye umutekano wa Tanzaniya ». Nkuko twabibabwiye haruguru aya ni amakuru dukesha TBC mu makuru yatambutse kuri televisiyo tariki ya 27-05-2014, SAA 18:00, mucyo bita « TBC KARIBU SAA 18:00« .
DEPITE EZEKIAH WENJE
Ubu abantu benshi baracyari kwibaza icyaba cyatumye ministre w’ububanyi n’amahanga, avuga ariya magambo ku byerekeye M23. Hari abakeka ko ari ukubera ibibazo by’umwuka mubi uri mu mubano w’u Rwanda na Tanzaniya. Twabibutsa ko Tanzaniya yohereje ingabo zo kubahiriza amahoro mu burasirazuba bwa RDC zikorera mu mutwe wa ONU, MONUSCO, zikaba zaragize uruhare runini mu kwirukana umutwe wa M23 washwaga n’u Rwanda ku butaka bwa RDC. Musome iyi nkuru iri hasi nayo irerekana ko M23 ari u Rwanda kandi ko intambara itarangiye:

No comments:

Post a Comment