Tuesday, September 16, 2014

NYABIHU: UMURYANGO WA BWANA MURENZI DESIRE WI RAMUBURA URAMUTABARIZA:YASHIMUTIWE I RUBAVU AHO YAKORAGA AKAZI KUBWUBATSI

By Camarade Ndiyunze for KARISIMBI ONLINE

TWAHIRWA ABDI MAYOR WA NYABIHU
Banyarwanda banyarwandakazi aho mwaba muri hose haba hano i Kigali mu Rwanda cyangwa se hanze yuru Rwanda muraho murakomeye. Muruyu mwanya turagirango
dutabarize umuryango wa Bwana Murenzi Désiré ukomoka muri karere ka Nyabihu mugace ka Rambura  agasozi ka Guriro mumudugudu wa Raro.  Uyu mubyeyi twavuganye nawe atakamba yadusabye kutavuga izina rye kubera impamvu twese abanyarwanda tuzi. Aramutse amenyekanye nawe twaza kumutoragura i Burundi yajyanweyo na Akanyaru. Muriri tangazo rye arakomeza avugako Bwana Murenzi Desire yarigishijwe na DMI ya FPR Imushimutiye iRubavu kuri Mbugangari  aho yarafite akazi k'ubwubatsi muri Gicirasi 2014. Ahangaha nukuvuga ukwezi kwa Gatanu kuyumwaka turimo wa 2014. 

Uyu twavuganye nawe arakomeza avugako nanubu bagishakisha aya mezi yose n'umuryango we waratakambye munzego zose  zubutegetsi bwa FPR bakaba ntakintu nagike bawumariye uretse kuwutera utwatsi. Ikibabaje nuko batigeze banababwira icyo yafatiwe ,cyangwa se ngo inzego zubutegetsi zibabwire aho afungiwe bajye kumusura. Ubu ikibahangayikishije kurusha ikindi nuko batazi Nina Bwana MURENZI DESIRE nawe yarajugunywe mukiyaga cya Rweru nkuko bimaze iminsi bitangazwa hiryanohino haba murwanda cg se kumbuga zitumanaho zamahanga. Uyu muntu watugejejho ayamakuru yagize ati. "Mibamenyesheje ntinze kuko natwe ubu twirirwa twihishe mubishanga kugirango FPR nabalocal defense batadufata bakadufungira ubusa cg se bakatunyuzamo urusasu nkuko bwana President Kagame yabibategetse ubwo aherutse gusura hano Nyabihu ubwo yabahaga uruhusa rwo kutwica izuba riva. 

DISTRICT YA NYABIHU
Tubibutseko aka gace kahoze muri Prefecture ya Gisenyi bere yuko inkotanyi nubugome bwazo bubidurumbanya maze bugahindura ibice byurwanda kugirango nibaramuka bishe abantu cyangwa se babarigishije ntibashobore gusobanura aho abantu baburiye cg se biciwe. Cyane cyane mwebwe mudaheruka hano i Rwanda imigambi ya FPR yoguhindura uturere abanyarwanda bari bamenyereye biri mumigambi mibisha ya FPR nkiyo ubu abantu banyabibihu tulimo kubona ubungubu. 


Bavandimwe mukomeza kutugezaho amatangazo yanyu yabanyu bashimuswe nubutegetsi bwa FPR turabasaba ko mwajya mutugezaho namatariki abanyu bashimutiwe. Ikindi nukutegezaho aho bari batuye naho bashimutiwe kugirango namahanga abashe kumenya aho abo bantu bacu balimo kurigiswa bakomoka. Murakoze kandi nimwihangane ugutabara kw' Imana ntikuba kure. Mwatwandikira kuri email: hagandi77@gmail.com tuzabatumikira. IYI NKURU KANDI IRABAGERAHO MUKANYA MURURIMI RWICYONGEREZA KURI KIGALI EVENING POST.


No comments:

Post a Comment