Tuesday, September 30, 2014

RWANDA: KURI TWITTER YE ANGE KAGAME YABABAJWE NIFOTO YUMWANA WAKURURAGA INTUMBI YA NYINA WARI WISHWE NA RPF MULI 1994

BY KIGARAMA MWENE SEMISABIKE


Mbanje kugusuhuza kandi nkwifuriza ibihe byiza. Ndagirango ntangire nkwibwira nubwo ushobora kuba utitaye kumenya ariko njye kuva uri umwana wumuyobozi wacu ntacyatuma ntita kukumenya kuko decisions zose umubyeyi wawe afata zirandeba kuko iyo ari nziza zinzanira ibyishimo zabambi zikanzanira umuruho. Iyaba uri umukobwa wavutse mumuryango usanzwe simba mfashe igihe cyanjye nkwandikira kenze ahari duhuriye murusengero nabwo nagusaba inomero kuko sinaba ngutinya nkakoherereza ubutumwa bugufi. Sinakwirirwa nagato nandika kumbuga Nkoranambaga kugirango nkugezeho ikibazo cyanjye.

AHO NKOMOKA NAMAZINA YANJYE
Muri make rero nzinduwe nibibazo bibiri birebana nubuzima bwuru Rwanda njye nawe
ANGE KAGAME ARIKUMWE NA SE AKIRI MUTO
dusangiye nkabanyarwanda. Duhuriye kubintu byinshi kurusha ibidutanya ariko icyingenzi duhuriyeho nuko twese twibonye muriki gihugu nkabanyarwanda. Ntabwo twigeze tubisaba. Twabonye ababyeyi bacu bapanga kugira abana maze muli 1987 imba ndavutse ubwo umubyeyi wanjye yari yaremye isoko ryo mu RUGARAMA aho yari yagiye kugurisha ihene ye ngo abone ayo kugurira ifu yigikoma mama waruntwite. Nguko uko nagiye gukura nkumva ngo nitwa KIGARAMA. Umusaza we yari yitwa SEMISABIKE. Ubajije neza hano iwacu kera ngo harangwaga nikigage cya hatari cyakuraga abagabo mubandi. Iyo wanywaga ikigage cyo mu RUGARAMA ukamara igikombe cya MUHINZI mo incuro ebyiri. Nticyakangwaga ko wabaga wambaye karuvati cg se mugondo. Umugabo muzima wivukiye ari umuhinzi yahitaga abona ko yaguze imodoka maze munzozi ze ikigage cyiwacu kikamweraka yicaye kuri volant cg Steering mujrurimi mumva neza maze imodoka sukuyitwara ukajya kubona umugabo wubukombe akunyuzeho yirukanka ahinda nkimodoka ngo" VUUUUUuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuZzzzzzzzzzziiiiiii." ubwo erega utava munzira ukaba wahura naraye nanzira. Ngo Nyogokuru Nyiramisozo yakundaga kugira ikigage kiryoshye cyane. Ubwo data ajya kuvuka Nyogokuru yarimo kuvoma amazi yo GUSABIKA nuko izina rya data SEMISABIKE ryaje ubwo ngiye kwibona uyumunsi nsanga nitwa KIGARAMA MWENE SEMISABIKE nkuko nawe witwa ANGE KAGAME.

Nkuyoboye rero ntuye hafi yaho bakunda kwita mu RUGARAMA, mugace ka BURERA muri District ya MUSANZE. Ariko kuko hari nabandi bantu babanyarwanda bari hanze yigihugu kandi iyi nkuru ishobora kugirira akamaro kubera ibyo nateguye kugire ngo tuganire muriyi nkuru bifitiye abanyarwanda bose akamaro. Nkundira mvuge aho ntuye nkoresheshe amazina yambere yuko Papa wawe ahindura uru Rwanda akarwita amazina abesnhi muritwe byanatunaniye gushira mubikorwa kuko twavutse iwacu hitwa Commune KIDAHO, Prefecture ya RUHENGERI. Isoko ritwegereye kuva kera niryo mu RUGARAMA. Nkugejejeho ibi kuberako ari ingenzi kuriyi nyandiko yanjye nkwandikiye nkumunyarwanda. Ntacyo imfa nawe kuko ntiwahisemo kuvuka uri umunyarwanda nkuko nanjye ntabihisemo. Twese byaratugwiririye. Guhindura amazina yurwanda rwari rusanganywe ndumva ataribyo byari byihutirwa kurusha ibindi bibazo twebwe abanyarwanda tuziranyeho ko u Rwanda rufite. Ariko byarabaye kandi turabyemera. 

Nubwo ntamashuri menshi mfite nkabandi njya mbona iruhande rwanjye kukoranabuhanga byo nakwibara mubateye imbere babanyarwanda kuko nakwicara kuri mudasobwa nkandika ndetse byarimba nkaba najya kuri twitter kugirango ngo ndebe ibyo leta ya Mzee yaduteguriye. Yewe niyo naramutse neza njya kuri internet maze ngasoma ibinyamakuru uhereye kubyahano iwacu nka Kigali Today, IGIHE.Com, ndetse na Kigali Paparrazzi. Ibyo ariko ntibimbuza kujya ku Nyarwanda.com ndetse nkambuka namahanga nkajya ngasoma BBC World Service, Jeunne Afrique na Le Monde, CNN ndetse na ALJAZEERA, ntibagiwe na THE EAST AFRICAN. 

NKURIKIRA UYU MWALI KURI TWITTER
Kuri twitter yawe ndagukurikira haribyinshi nkwigiraho ariko haribibili nifuzako tuganiraho uyu munsi naniyo mpamvu nandintse iyi nkuru. Ndahera kuri tweet yawe yo mukwezi kwa Kamena cg se June 15 aho wifurizaga umubyeyi wawe anariwe mukuru wigihugu bwana Paul Kagame umunsi mwiza wababyeyi babagabo cg se mururimi rwurutirano FATHER'S DAY. Wagize uti: "You are the most incredible man I know. Thank you for giving me the world. Happy Father's Day. I love you daddy!" {UMUNTU AGENEKEREJE MUKINYARWANDA URAGIRA UTI" KUVA NABAHO NIWOWE MUGABO WIGITANGAZA INZI. WARAKOZE KUNZANA HANO MWISI. GIRA UMUNSI MWIZA WAGAHEBUZO DATA} Ibi nibyigikundiro kandi birahimbaje. Umubyeyi wese aho arihose yakwifuza ko umwana we amubwira amagambo meza nkayo. Kandi umwana wese ufite umutima nibyiza kugirango ajye yibuka ibyiza ababyeyi be bamukoreye icyambere nukumurera bakamukuza. Ibyo bihesha ishema kandi nkuko Iso akunda kubitubwira munteko nokumaradio. Ningombwa ko twihesha agaciro. Ibyo wavuze nimurigahunda yoguhesha agaciro umubyeyi wawe. Nkaba nanjye ngusabira imigisha kumana na Gihanga wahanze u Rwanda. 

Aya magambo yawe yanteye kwibazabyinshi kuri wowe. Mubyukuri abantu besnhi bamaze iminsi bakuvugaho cyane cyane aho wagiriye i Washington DC na so. Byari byiza kandi byigikundiro. Sindabigarukaho kuko abantu besnhi babyanditseho kandi nzineza ko uri DotCom ubwo nawe warisomeye. Abo hanze benshi muribo baragutatse ndetse nabamwe mubanyarwanda ariko hari nabandi batanze impamnuro. Ndizerako muriki gihe cya Twitter ufata impande zombi nturebe abakuvuga neza gusa burya nabarya baba bakujora harigihe baba bafite ubutumwa bwinshi baba bashaka kukugezaho cyane cyane ko bamaze kumenya ko uri "Dad's girl" cyanga se tugenekereje "Umutoniwase." Naniyo mpamvu ngize ngo twiganirire kumatweets yawe kuko nziko uzagirana ikiganiro naso. Yenda ubwo yanze kumvira abandi harigihe wamuha impanuro yagirira twese abanyarwanda akamaro. 


UBURYO NASHAKA GUTWEETING SEMISABIKE
Waravuze uti ntawundi mubyeyi nigeze mbona wigitangaza nkawe Data kandi ndagukunda ugire umunsi mwiza wababyeyi Data. Ibi nkimara kubisoma nahise nibuka ko nibagiwe kubwira Data ayo magambo meza. Nanjye nirukankiye mumufuka ngo nkuremo telefone maze mutweet cg se Mufacebook mubwira nti: "You are the most incredible man I know. Thank you for giving me the world. Happy Father's Day. I love you daddy!" Nashakaga no gukomeza nti Data urimfisi rwimiriza mbere ukaba warambyayemo iyubukombe. Rudatatira igihango mwene Semisabike agasabika ababisha akungurura urukundo iyonkumi zimubonye zuzura ubwuzu maze imibiri yazo ikuzura ituze ritumira uburumbuke. Ariko ngeze kuri telefone nibutse ko ntanimero ya Semisabike mfite. Kandi niyo nyigira ntabwo ari kuri facebook cg twitter. ubwo nahise nibaza ntibishoboka bite umuntu wari directeri wikigo cyamashuri utagira fone. Ubwo nirukankiye imuhira ngirango mbaze Semisabike impamvu yasigaye inyuma mwiterambere nkumuyobozi. ubwo singeze imuhira. Nasanganiwe n'Umukecuru Suzana ariwe mama wanjye. Inseko yuzuye urukundo ruvanze nagahinda yaturukaga mumisaya ye yahombaniye imburagihe kubera ubupfakazi bwamuziye akiri muto dore ko yarinjye na murumuna wanjye RUBADUKA yasigaranye kandi akatunambaho none ubu tukaba dukuze. Nawe urabona umubyeyi warubyaye umwana we wamere muli 1987 nubara uramenya neza aho 1994 yamusanze naho Songamana ya 1997 yamusize. Nuko mbonye agahinda kuzuye muaso ha Suzana ubwo nahise nzinga umunnya kuko sinashakaga kumwibutsa agahinda twari tumaze kubwibagiza. 

Ubwo yanyitegerezaga yabonaga ko harikintu nashakaga kumubwira cg nkamubaza. Ariko narbyohoreye ahubwo nahisemo uyu munsi kukubwira uko Semisabike byamugendeye nicyatumye ntamubona kuri twitter uyumunsi. Hari muri 1997 ubwo ingabo za RPF zadukoreye aakbeyure maze zimwe zituruka kuri Commune Kidaho izindi zituruka iya Ruhondo. Zadukubise igiti ziradushushubikanya nuko ubwo tugeze hafi yaho bahoze bita kwa NTUYENABO duhura nizindi ziturutse za Nyange ubwo zitumanukana nkiyagatera ziturasamo urufaya tugiye kwibona twibona Mugahunga. Ntibyatinze ubwo ziradushushubikanya feri yambere yari kumashuri ya BUKANA muruhengeri. Twagiye kureba inyuma yacu tubona nitwebwe dusigaye mumibyare yintoke. Ubwo zikomeje kudushushubikanya ntibyatinze ubwo twibonye KUBUVUMO BWA MUSANZE. Izari ziturutse kumukamira batubwirako zigeze ku kimonyi. Erega ubwo SEMISABIKE aba amwumiye mukibuno abura ayo acira nayo yamira. Nari kubitugu bye na Rubaduka ari mumugongo wa Mama. Nkumubyeyi wigitangaza washakaga gukiza abe  yatwohereje mubuvumo bwa Musanze nuko we asigara ahagaze kumarembo yamashuri ya Musanze arenza uburari kugirango Mukotanyi atamenya aho twihishe. Erega ubwo mukotanyi aba amufatiye hejuru. Ngo ababibonye Mukotanyi yamukubise cya Bazoka cg rocket imutwara amaguru yombi ari igice cya ruguru gisigara arikizima maze arambura amaboko arikuvuga ati "NYAMUNEKA NIMUNTABARE NDUMVA AMAGURU ATARIMO GUHAGARA." Ariko urabyumva nawe mukotanyi yahanyuze aseka cyane. Nyuma twaje kuva mubuvumo mama amubonye amenya ko ari Semisabike uhagaramye. Ntiyigeze ahatujyana kugirango tutazakurana iyo shusho ya Data agaramye mumuhanda nkumwambuzi. Ngiyo impamvu yatumye ntabona SEMISABIKE kuri twitter iyimwaka yose ndetse nizaza. 

INKURU YA NYIRAKAMANA NIFOTO YARI KURI TWITTER YAWE
Inkuru ya SEMISABIKE ntiyari iyambere mumuryango wacu. Reka da wagirango RPF yaje ituziye. Muli 1994 mukwezi kwa Gatandatu nubundi twarimo duhunga twerekeza iya Goma. Ubwo RPF yaririmo ishushubikanya abanyarwanda ababi nabeza mbere yuko ba Godfathers banyu nka Clinton batubatiza abajenocideri. Uwo mwaka narimfite imyaka 7 nkaba ariho narintangiye gusoma nokwandika. Twarimo guhunga numuryango wacu wose.
NYIRAKAMANA NUMWANA WE KIGINGI
RWANDA 1994
Aha ndavuga guhera kuri Semisabike na Suzana, banyogokuru nabamasenge ndetse nabamarume bagendaga badusunika kumagare. Ndibuka nicaye hejuru yimisaambi nuburingiti ngo twagombaga kujya turaramo nikiradio kinini twitaga CYAMA kikaba cyari icya oncle witwaga NIGIRENTE. cyarimo kigenda kitubwira aho amabomb ya papa wawe ageze. Nibwo twagiye ngo tugeraho aho bita kimonyi hafi yo muruvunda ahahoze hitwa muri Mukingo ubu niza Mutobo na Shingiro nibwo Nyirakamana yitabye iyamuremye maze umwanawe Samusoni twitaga Kigingi agakomeza kumwicara iruhande atazi ko atazongera kugira nyina ukundi ko byarangiye. Mubyukuri iyi foto ntamuntu idatera agahinda ariko abantu nka Kigingi bo ibakora munkovu mugihe babona umuntu ubategeka ariwe watumye batarerwa nababyeyi babo kandi bakaba batanemerewe no kubivugaho. Nsomye amagambi wavuze kuriyi photo kuri twitter yawe yitwa 
@AngeKagame. wagize uti " PLZ DONT IGNORE. THE BOY IS TRYING TO WAKE HIS DEAD MOM. I CANT STAND THIS PHOTO. TEARS FORM IN MY EYES WHEN I LOOK AT THIS PIC. MAY GOD GIVE THIS KID FOOD, SHELTER, AND EDUCATION. DONT CONTINUE WITHOUT TYPING AMEN. Ibyo wavuze kwiyi foto bigaragaza ko wowe ufite umutima wa Kimuntu. Iso niwe watumye kigingi nanjye tuba muri situation nkiyi. Ibi bikwereka ko abantu twese turi abantu kandi ko twese dukeneye uburenganzira bwo kubaho nkabandi ariko twarabibuze kubera RPF nubuyobozi bwa So. Ndizerako ubwo nkubwiye ukuri uko ibintu byifashe murikigihugu yenda wakwicarana na Mzee ukamubwirako harabandi bana batagira epfo naruguru. Narangiza nkwisabira kujya ufata umwanya ukazirikana abanyarwanda batemerewe kwibuka ababo cg se ngo babone uburenganzira bwo kubaririra nokuvuga urwo bapfuye.

Uzashobora kuyishira mucyongereza cg se nigifransa arabyemerewe apfa kuduha copy mbere yuko twabona ubidushirira muzindi ndimi. Uzayohereze kuri umunyamakuru:hagandi77@gmail.com 

Imana igihe ubushobozi bwoguhindura umutima wa Paul Kagame


2 comments:

  1. Ariko se iyo umaze kwandika inkuru ntusubiramo ngo ukosore aho wakoze ikosa? Ikinyrwanda cyarazambijwe , jye hari n'aho ngera nsoma nkayobera niba ari ikinyarwanda cyangwa se oluciga, igikiga, ikinyankole,.....dialects, slungs, Genda Rwanda wararangiye. ururimi rwaraheze, rurazimangana rwose.

    ReplyDelete
  2. Ariko se ubundi iki gihe uta wandikira uyu mwari ushobora kuba adasoma nibi wandika, washatse inkuru cyane cyane izo amafoto ya kera rwose ko ariyo akenewe n'amakuru afite akamaro kuri general public. Reka uwo mwana ni victim, ntabazwa ibyo se yakoze kuko se abipanga umwana ntiyarahari. time is very expensive and don't waste it.

    ReplyDelete