Thursday, November 27, 2014

ESE NIYIHE MPAMVU YABA ITUMA BWANA GAHUNDE CHASTE NISHYAKA RYABO ISHEMA RIDASOBANUKIRWA NA POLITIKI NYARWANDA N AKAMARO KA FDLR


By Marie Ange n'Ubwanditsi

Reka dutangire turebe icyaba gituma abayobozi bamwe bamashyaka ya politiki yo muri opposition Nyarwanda cyane cyane kimwe n, abayoboke bamwe ba parti ishema batekereza uko batekereza uyu munsi. Turareba cyane imyumvire yabo ku kibazo cya
GAHUNDE CHASE, ISHEMA PARTY
FDLR ndetse n, ibibazo by, abanyarwanda muli rusange babibona Uyu munsi ndahera kuli GAHUNDE CHASTE. Nkuko Gahunde yabyivugiye mu kiganiro aherutse kugilira kuli IJWI RYA RUBANDA numunyamakuru wayo Bwana Simon, uyu Gahunde yavuze ko afite imyaka 34 y, amavuko, ni ukuvuga ko yavutse mu 1980. Avukira ku hahoze hitwa Prefecture ya Kibuye iba hafi y ikiyaga cya Kivu ubu FPR ikaba ihita i Karengera. Ni ukuvuga ko mu 1990 igihe FPRyateraga u Rwanda yica abahutu bose yasanze munzira yayo ya Runhengeri na Byumba uyu musore yali afite imyaka 10. Naho igihe intambara yacaga ibintu mu mugihugu hose ubwo FPR yarimaze kurasa Habyarimana Juvenal na President wuburundi Bwana Ntaryamira Cyprien muli Mata 1994 Bwana Gahunde Chaste yali afite imyaka 14. Twese twabanyarwanda tuzineza ko umwana wimyaka 14 wumunyarwanda kandi uvukira mukarere nka Kibuye mumyaka ya za 80 na 1990 ntabintu byinshi aba arakamenya uretse kuragira no gucyura ihene ntanubwo aba yari yakagimbutse. 

Ibi nshatse kuvugako umuntu wali ufite imyaka 10 intambara igitera mu byukuli biragoye kugirango amenye neza uko ikibazo cy, u rwanda giteye, keretse asanzwe yali afite ababyeyi babimubwiye neza cyangwa akaba avuka mu karere kalimo intambara kugirango abe hali icyo yiboneye n, amaso ye. Niba bwana Gahunde rero yaragize ingorane akavuga mumuryango utajijutse kuburyo warujijukiwe nikibazo cyibyaberaga mu Rwanda cg se iwabo byibuze bakaba barumvaga Radio nkuko tubizi mu Rwanda rwicyo gihe nurwuyu munsi Radio yumvwa numugabo igasiba undi ibyo ntitwabimurenganyiriza kuko niko igihugu cyacu cyu Rwanda kimeze. Ikindi ku Kibuye hari kure cyane kumenya uko FPR yicaga abantu babahutu za Mutara, Bwisige, Ngarama, Mimuli, Kiyombe, Cyungwe, Butaro, Kidaho, na Kinigi muricyo gihe. 

Urumvako ahangaha ntitwamurenganya. Ikindi kandi niba atarigeze ahunga igihugu kuko mwicyo gihe yarafite imyaka 14 gusa cg akaba yarahunze nababyeyi babaturage bagera Congo bakagira amahirwe yo gucengera mugiturage bagakomeza akazi kabo kubuhinzi ndetse byahimba bakamubonera inkoko zo kurinda kugeza bagarutse mu Rwanda muri 1996 zo kuragira. Urabona ko rwose bwana Gahunde kumubaza ibijyanye na politiki nyarwanda kwaba ari ukumukabiriza kuko iki gihe niho yaragize imyaka 16 ibintu byose yatekerezaga byari bijyanye nubugimbi. Nukuvugako umuntu yabonaga neza kandi akamusobanukirwa yari Umukobwa. Nawe umuntu avuye mugihuru ageze i Rwanda ali muli adolescent abasore besnhi barapfuye abandi bafungiwe hirya nohino mugihugu niwe Gasunzu wenyine kumurenge ibimurangaje imbere ninkumi gusa kandi ibyo nibyo byahise biba politiki ye urumva ko atagombaga kumenya uko FPR yishe abantu guhera muri 1990 kandi ntamuntu utekereza wabimurenganyiriza. 

Ariko ibi ntibibujijwe ko hali bamwe bameze nka Gahunde aliko bagerageza gutekereza neza. Bazana ibitekerezo uabona nibya Kigabo. Urugero rwabantu babasore kandi Gahunde yaba aruta no mumyaka ariko babumbiriye abandi banyarwanda mugutekereza bya Kigabo twavugamo abasore ninkumi bakurikira aribo: Uwitwa Habimana Rukundo wabaye umwe mubanyarwanda bambere bamaganye FPR kumugaragaro ndetse ikahanganira ibitutsi by intore za FPR ubwo yigaga mugihug cya America na Canada. Ari mubantu bambere bakanguriye abana babanyarwanda babahutu nababatutsi badashigikiye Kagame ko igihe kigeze cyo kwibohoza. Abasore twese turamushimira. Undi twavuga numwana w'Umukobwa witwa Umurungi Claire akaba numwanditsi wikinyamakuru The Proxy Lake. Uyu mukobwa ari mubanyarwandakazi bafashe iyambere mukwamagana kumugaragaro ubutegetsi bwa Kagame ndetse atugezaho ibigwi nimigambi bya Madame Ingabire Victoire. Ari mubantu batujijuye kandi urebye ntarageza kumyaka ya bwana Gahunde uwo turimo kugvugako ibyo avuga abiterwa nubuhinja. Ms. Umurungi Claire akomeje guharanira ukuri mubanyarwanda. Undi twavuga nuwitwa Aimable Mugara umwe wabaye mubambere mukwandika kumbuga za internet ndetse agashinga nikinyamakuru Rwandainfo cyagezagaho abanyarwanda uburyo FPR ilimo kwica abahutu mu Rwanda ndetse akanatugezaho amakuru ajyanye na campaign ya Victoire Ingabire. Undi ni Bwana Claude Gatebuke uli mubasore bambere babanyarwanda bashize umuryango witwa African Great Lakes Action Network (AGLAN). Uyu musore ukiri muto ndetse na mushikiwe Alice Gatebuke wandika mukinyamakuru cyabanyamerika gikomeye cyitwa Huffington Post nibamwe murubyiruko Nyarwanda rufite ibitekerezo bihebuje byerekeranye no kubohoza abanyarwanda udashobora kugereranya nubwana bugaragara mubyo bwana Gahunde yandika mukanyamakuru ke twagereranya na Livingiroom entertainment cg se Salon loisir tubishize murulimi ashobora kuba yumva neza. 

Abandi bantu twavuga babasore bafite ibitekerezo bizima kandi bakaba bafite nimyaka mikeya kurusha iyuyu mugabo bita Gahunde Chaste ninkuwitwa PETER MUTABARUKA wiyemeje gushira umutekano mukaga nubwo aba mubwongereza twese tuzi neza ko Kagame afite aba DMI baroga abanyarwanda batavuga rumwe na Kagame aho bababoneye hose. Uyu musore yahisemo kurwana intambara yu Rwanda akoresheje video. Ageza kubanyamahanga nabanyarwanda akababaro nakaga dukomeje kubamo. Asobanurira abaturanyi bacu bo muri TZ ibibazo ingoma yumwicanyi ruharwa Kagame yadukoreye. Kandi ntahantu ahuriye mumyaka numusaza Gahunde ariko urebye ugutekereza kwe nukumuntu ujijutse kandi urwanira abanyarwanda atari nkabagize Ishyaka Ishema rirwana Marathon yigifu nkuko twabibonanye abitwa ba EVODE na NDUHUNGIREHE. Abandi ntakwibagirwa kuvuga ubutwari bwabo nurubyiruko nyarwanda rwo muburayi ruyobowe nuwitwa RUHUMUZA MBONYUMUTWA na organization yabo yitwa Jambonews ASBL. Kuva batangira gutangaza ikibazo cyurwanda abantu besnhi bavuga urulimi rwigifransa bamaze gusobanukirwa ibinyoma bijyanye na genocide Nyarwanda. Ntamusore wumunyarwanda utakwishimira ibyaba basore bakora. Ikibazo ahari cyaba iki: "Ese Gahunde habura iki kugirango wegere abantu bajijutse babasore bakubwire amateka yu Rwanda ushobora ashobora kuba yaraguhiseho yenda kubera impamvu zitandukanye abanyarwanda twese twanyuzemo harimo nicyo twakwita Post-Traumatic Stress Disorder (PTSD) aribyo mumbyino yirindi Shayaka nyarwanda ryitwa IBUKA rikunda kubyina twakwica IHAHAMUKA cg se IHUNGABANA.
KANDA HANO UREBE ZIMWE MURI VIDEO ZA PETER MUTABARUKA HANO
.

Niba Gahunde ataligeze ahunga u rwanda FPR imaze gufata ubutegetsi ni ikindi kibazo kuko bigaragara ko ibyo yize byose yabyize muli systeme ya FPR aho FPR yamwumvishaga ko FDLR aliyo yamaze abantu nkuko bakunze kubivuga, aho ntashidikanya ko yabonye ubwicanyi bwinshi bwakozwe na FPR ikabwegeka ku bandi kandi nawe akaba ali nako ashobora kuba abibona. Muli make afite ibitekerezo bidasobanutse neza ukulikije uko yanganaga igihe FPR yateraga u Rwanda n, igihe yafatiraga igihugu, ntanuwakwirengagiza ko aho avuka naho hashobora kumugiraho influence mu mitekerereze. 

Ikindi kigaragara cyo nuko abesnhi mubantu batigeze bahunga u Rwanda bakabana na FPR usanga bashobora kuba bafite ibibazo mumitwe yabo. Usanga uburyo batekereza ubugereranije nabandi bagize umwaku bagahunga u Rwanda baba batuzuye uko babona u Rwanda. Ibi ahanini biterwa nuko bogejwe mumutwe na FPR kandi bikaba byaranafatiranijwe nubwoba bari bafite nyuma ya genocide yakorewe abanyarwanda ibyo byose bibagiraho ingaruka zokomeye. Kuriki kibazo nawe reba abantu bose bahunze nyuma uhereye kumusaza Twagiramungu Faustin, Emmanuel Habyarimana mukaru, Gasana Anastase, Musangwamfura Sixbert, na Rwaka Theobald aba bose ugeretseho nabenshi mwihyaka Ishema Party usanga ugutekereza kwabo ahanini kurangwa ninzozi aho kurangwa na realite. Iyo bigeze mubakiri bato rero nka Gahunde ho ibintu biba akarusho. Urundi rugero naguha nurwumuntu witwa Jean Paul Ndindamahina wirirwa kuri net asaba imbabazi FPR ngo yamaze kwiga mubwongereza ariko ngo ntakazi ngo none Paul Kagame na Tom Ndahiro nibamuhe akazi ari tayari kubakorera. Uyu nawe arimwizo ngirwa nsore zavuye murwanda nyuma akenshi zitanahunze u Rwanda zaje guhunga nyuma zimaze kumvako zishobora kubona imibereho isumbye ziramutse zigeze i Burayi na US. 

Ikigaragara cyo nuko hari ubwenge buvukanwa bita Karemano nubwenge mpahanwa bwitwa ubwenge tujya dukura muri experience tugira ndetse no mwishuri. Ibi byombi bishobora kuba bibura mubahutu babanye na FPR. Kuko uwana wanganaga na Bwana Gahunde Chaste icyo gihe uvuka i Byumba cyangwa mu Ruhengeri aho umwanzi  FPR yali yaramaze abantu ibaziza ko ari abahutu. Ndahamya ko adafite imyumvire nkiyuyu mugabo. Urugero natanga ninjyewe ndi mukigero cyimyaka 28 kandi nkaba narahunze muri 1994 mpungira muri Congo. Ariko iwacu bakomokaga za Giti i Byumba nyuma duhungira Nyacyonga. Nakomeje guhungana nababyeyi banjye. Papa bambwirako yari umusirikali muri EXFAR ariko nyuma aza kugwa i Gitarama. FPR ifata u Rwanda narimfite imyaka 6 ariko ibitekerezo byanjye nibya Gahunde biratandukanye cyane nubwo nahunganye na Mama tukabana za Bukavu, nyuma tukagenda kugera Walikale tukaza gutahana nawe muri za 2000 mfite imyaka 12 ngakomereza amashuri yanjye hano mu Rwanda sintekereza nkabamwe mubagabo namaze kuvuga muriyinkuru. Ntamunyarwanda wumuhutu ufite ubwenge hano naho wajya muri Primaire ukababaza uti FDLR niki abana babahutu bazagusubiza ko FDLR aringabo ziharanira kubohoza abanyarwanda naho ababatutsi bo bazakubwira bati ninterahamwe. Nkibyo abataripfana barimo bavuga.

Gahoro gahoro tuzagenda tubagezaho nuko abandi batalipfana bateye n, impamvu y, imyumvire yabo idahuje nuko rubanda rwa giseseka rwumva ibibazo byu Rwanda ndetse nuko bo mumitekerereze yabo babona FDLR. Twarangiza tubwira abantu bo mwshyaka Ishema nuko uko twabakekaga ubwo batangiraga kwnadika ikinyamakuru LE PROPHETE nuko tubazi ubungubu baramutse batinyutse bakaza mu Rwanda baba baje gushigikira bwana Kagame kuko ntamuntu wumuhut numwe wabaha ijwi rye kuko tumaze kubonako ibitekerezo byabo bishobora kuba bilimo ikindi kibyihishe inyuma cg se bakaba babiterwa nuko bayoborwa numuntu ushobora kuba yarasinze ukalistiya.

REKA TUBASIGIRE ZIMWE MURI VIDEO ZA FDLR ZAKOZWE NA BWANA JEAN PAUL ROMEO ADUKANGURIRA KUMENYA KO FDLR IHARI KANDI IKOMEYE NDETSE ANATWEREKA KO HARINIMIRYANGO YABANYARWANDA FDLR IMAZE IMYAKA IRENGA 20 IRINDA






No comments:

Post a Comment