BYAKUWE MULI INYENYELI ONLINE BYANDITSWE NA by
Muri iyi minsi ishize twagiye twunva ubutumwa butandukanye buva mu
Rwanda ndetse nahandi, cyane cyane mu bakozi ba Ambassade y‘u Rwanda
hano muri ottawa. Ubwo butumwa butumenyasha ko umukuru wu Rwanda Paul
Kagame azaba ari muri Canada mu mpera z’ukwezi kwa cyanda mu gikorwa
bita “Rwanda Day”. Bakaba badusaba gushishikariza abanyarwanda hirya no
hino muri Canada kuzitabira icyo gikorwa, tutibagiwe inshuti z’u Rwanda
nkuko bagiye babikora hirya no hino.
Ikibabaje cyane kuruta ibindi nuko urubyiruko arirwo rukoreshwa
muri ibi bikorwa byo gushishikariza abandi banyarwanda kuzitabira ibyo
kwakira umukuru w’u Rwanda Paul Kagame iyo agiye hanze y’u Rwanda.
Umuntu yakwibaza impanvu ki badasaba abantu bakuze ”ababyeyi” kuba aribo
bafata iyambere muri ibi bikorwa kuruta urubyiruko. Uramutse ugiye
kwibaza impanvu byakugora cyane, cyereka nawe uri mubahawe iyo missions
yo gukora iyo mobilisations, ndetse no kuneka uko izindi mpande
zitegura kwamagana uwo mwicanyi umaze kuyoguza u Rwanda ndetse na
Afurika yo hagati.
Umukozi wa Ambassade y’u Rwanda muri Ottawa witwa Eric akaba ariwe
uri kwisonga ryo gutoza urubyiruko nyarwanda hano muri Canada imico yo
kuneka, gutoteza, guhimba ibyaha, tutibagiwe no kuroga bimaze gufata
intera mu banyarwanda muri bwaburyo bwo gutanga utuzi twa “Danny
Munyuza”. Uyu Eric ukora muri ambassade y’u Rwanda, akaba afite dossier
muri police ya Canada imukurikiranyeho kubaba ariwe uha urubyiruko
uburozi “Utuzi twa Danny Munyuza” abatuma kuzaroga abashyizwe kuri ya
lists ya Jacky Nziza. Ibi mbabwira bifite gihamya niba hari
ubishidikanya azabaze abandi banyarwanda batuye hano muri Canada. kubera
impanvu z’umutekano ndetse niperereza rigikomeza mu gukusanya
ibimenyetso ntabwo nabatangariza amazina amaze gushyikirizwa police ya
Canada. Ariko cyane cyane bikaba byaraturutse ku musore w’umunyarwanda
wafatanywe ubwo burozi, agahita yitanga muri police ya Canada. Amahirwe
ni uko yari atarakora mission Eric umukozi w’ambassader yari yamuhaye yo
kuroga abantu ntashaka kuvuga amazina yabo muri aka kanya kubera
iperereza rigikomeza.
Ikibabaje muri byose nuko uru rubyiruko rukora ibi bikorwa ruba
rwarinjiye muri Canada gusaba ubuhungiro ruvuga ko ruje ruhunga
ubwicanyi bwa Paul Kagame na leta ye. Rukaba runashyira cyane cyane
mumajwi Jacky Nziza ndetse na Danny Munyuza, hanyuma Eric umukozi wa
Ambassade y’u Rwanda, akarukoresha mu bikorwa byo “kuroga” ndetse no
gutoteza bagenzi barwo b‘abanyarwanda ruba rwasanze hano muri Canada.
Abandi bashyirwa kw’isonga mu gukorana na Eric ni abahoze ari
abasirikare mu ngabo za FPR inkotanyi bahunga “déserteur”. abo bose
usanga aribo barimo gukoreshwa muri ibyo bikorwa byo guhiga abandi
banyarwanda, kandi bivuga ko bahuze iyo leta y’abicanyi barangiza bakaba
aribo bayikorera cyane cyane kurusha ibyo bayikoreye bakiri mw’ishyamba
na nyuma yaho bamaze gufata leta.
Ntabwo ari Eric umukozi w’ambassader wenyine hari nabandi beshi
cyane ndimo gukoraho iperereza kuburyo urutonde rwabo tuzagenda
turubagezaho buhoro buhoro. Nkaba nsaba ababa babazi bose kubitumenyesha
cyangwa kubibwira police ya Canada mu gace kaho utuye, kuko amazina
yabari muri ibi bikorwa ari muri police ya Canada. Icyo mugomba kumenya
ni uko polici ikurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi, no kuba
batarafatwa ntabwo bivuga ko dossier zidahari. Ahubwo ni uko haba hari
ibindi bikorwa baba bategereje kubafatiramo.
Murakoze cyane
No comments:
Post a Comment