Thursday, August 15, 2013

RWANDA-CYANGUGU:Rusizi : kurwanya ibitekerezo by’abapadiri ba leprophete.fr, Twagiramungu Faustin alias Rukokoma, n’abatera grenade bigiye gushyirwamo ingufu !

Parution: Thursday 8 August 2013, 03:55
Par:Rushyashya.net



Ku wa gatandatu tariki ya 03/08/2013, Nyakubahwa Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ministri w’Ubucuruzi ari na we ushinzwe Akarere ka Rusizi muri Guverinoma, Ministri w’Umutekano mu Gihugu, Ministri muri Prezidansi ya Repubulika, Depite Nura wo mu Nteko Nshingamategeko, Umukuru w’Intara y’Uburengerazuba, Umuyobozi w’Ingabo, Inkeragutabara, na Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Abahagarariye amadini, sosiyeti sivili n’abikorera ku giti cyabo muri ako Karere bagiranye inama nyunguranabitekerezo.
 
Mayor wa Rusizi, Nzeyimana Oscar
 
Muri iyo nama baganiriye ahanini ku iterambere ry’Akarere ka Rusizi, aho Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye ko ibikorwa by’iterambere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yemereye Akarere ka Rusizi ubwo yasuraga abaturage b’aho muri Mutarama 2013 byakwihutishwa. Muri ibyo bikorwa harimo ahanini ibikorwa remezo by’imihanda na hoteli igezweho yo mu rwego rw’inyenyeri eshanu. Umushinga wa hoteli watangijwe na Diyosezi Gatulika ya Cyangugu, ubu ikaba yarifatanyije na WESPIC LTD (Sosiyeti y’ishoramari mu Ntara y’Uburengerazuba) ubu bakaba bibumbiye muri sosiyeti KIVU MARINA BAY LTD, ukaba urimo guterwa inkunga na Leta kugirango yuzure vuba.
 
Nyakubahwa Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yagarutse k’umutekano kuko ari wo musingi wa byose. Depite Nura nk’intuma ya rubanda ikomoka mu Karere ka Rusizi yavuze ko bibabaje kubona Akarere ka Rusizi karabaye indiri y’abahungabanya umutekano n’abakwirakwiza ibitekerezo bibi mu banyarwanda n’ingengabitekerezo ya jenoside. Yagaragaje ko ubushize ubwo bateraga gerenade mu gihugu bafatwaga, byagaragaye ko abenshi bakomoka mu Karere ka Rusizi. Ubwo rero mu minsi yashize hongeye guterwa za gerenade mu mujyi wa Kigali, abanyarusizi bagomba kureba niba nta bagizi ba nabi babihishemo bakaba babitse izo gerenade. Maze bakabagaragariza inzego z’umutekano hakiri kare. Yerekanye ukuntu kandi abari ku isonga ry’abigisha Politiki mbi n’amacakubiri y’ivangura, y’ingengabitekerezo ya jenoside no kuryanisha abanyarwanda bakomoka mu Karere ka Rusizi. Aha hatunzwe agatoki abapadiri ba leprophete.fr bashinze ishyaka ISHEMA PARTY na TWAGIRAMUNGU FAUSTIN ALIAS RUKOKOMA.
 
Mu ngamba zo kubarwanya ni uko buri wese yumva ko umutekano umureba, amakuru ahungabanya umutekano agatangwa hakiri kare. Mbere yo kwiruka inyuma y’abapadirii ba leprophete.fr na RUKOKOMA bamwe mu banyarusizi bitwaje ko ari bene wabo, bafitanye amasano cyangwa ari inshuti zabo mbere na mbere bagomba kureba ibitekerezo bazanye.
 
Abo bantu barwanya Leta n’iki gishya bazanye ? ko iterambere rihari, Rusizi ikaba iri gutera imbere, ibibazo by’abaturage bikaba byitaweho, abanyarusizi bakaba babanye neza, ni iki gishya bazanye Atari uguteranya abanyarwanda ?
 
Abayobozi b’amadini bakwiye guhaguruka bakabuza abapadiri babo, abapasitoro babo n’abayoboke babo kwishora mu nyigisho mbi z’amacakubiri n’ibikorwa bihungabanya umutekano. Inzego z’umutekano ziriho zigomba gukora neza akazi kazo, ushaka guhungabanya umutekano akamenyekana hakiri kare. Abanyarusizi kandi n’abahakorera bagomba gushyira hamwe mu kwigisha abaturage no kubakangurira gushyigikira gahunda za Leta. Ibi birasaba ubufatanye bw’abayobozi b’inzego zibanze, inzego z’umutekano, abanyamadini, abahagarariye sosiyeti, abayobozi mu rwego rw’Igihugu bakomoka muri Rusizi, abacuruzi bakomeye n’abikorera ku giti cyabo batuye i Kigali no mu tundi duce tw’Igihugu.
 
Iyo nama yasojwe n’ubusabane yagaragayemo ubushake n’ubufatanye mu Iterambere no mu bindi byose ku buryo ikibazo cy’inyigisho mbi z’abapadiri ba leprophete.fr na RUKOKOMA kitazananirana.
 
Cyiza Davidson

No comments:

Post a Comment