Friday, March 20, 2015

RWANDA WEEKEND SPECIAL: AMAFOTO YEREKANA UNDI MUHUNGU W'IMFURA WA PREZIDA PAUL KAGAME WISHIZE AHAGARAGARA AKABA NGO YITWA THADEE RUHUMURIZA

By Mudugali Meshack

Nkuko tubigezwaho nabagenzi bacu bo mundiri yubutegetsi bwa hano i Kigali bagize leta yo mu Kazu ka FPR (Kitchen Cabinet), bombori bombori yongeye kubyuka kwa Kagame na Nyiramongi. Burya rero ngo utabusya abwita ubumera. Utazi ibibazo bili murugo rw'umukuru wigihugu cyacu
Bwana Thadee Ruhumuriza uvugako ari umuhungu
w'Imfura ya Prezida Paul Kagame
yagira ati mbega ukudamarara. Ariko ngo ijoro ribarwa n'uwariraye. Mumyaka ya 2000 abanyarwanda besnhi baje kumenya inkuru yuko Umwana yafashe Akamba Bus diri diri no mu Kiyovu ato injye gusura Mama. Abari kuburinzi icyo gihe brabyibuka neza ukuntu bafashwe nibinya babaza uwo mwana uwo nyina uwo ariwe ati: "Uwo mwita Jeannette Kagame ni Mama kandi ndambiwe kwihisha nkaho haruwo nigeze nicira."

Icyo gihe Ange Kagame na Yvan Cyomoro bari bakiri bato. Ntibyatinze inteko nkuru ishinzwe amategeko muri leta yo mugikoni ya FPR yahise iterana iyobowe na Bwana Tito Rutaremara. Kubera ko FPR yari ikiri mubibazo byinshi bjyanye no kudakundwa nabanyarwanda ndetse nibitero bya FDLR byari birimbanije, bahisemo gukora ibishoboka byose kugirango bazimye umuriro. Ndibuka neza ko Umubyeyi Jeannette Kagame yahisemo gufata icyemezo cyo kwahukana kubera intimba yari yamubanye nyinshi. Aho yahukaniye mwese murahibuka ko hari murugo rwuwahoze ari umugaba wingabo General Kayumba Nyamwasa. Gusa nyuma kubera inyungu zumuryango na FPR baje kumwemeza kugaruka murugo. 

Icyasigaye gihangayikishije bwana Paul Kagame cyari kimwe gusa. Uko azakomeza guhisha umwana yabyariye muduce twa Entebbe muri Uganda mugihe cy'Insinzi ya Uganda muri 1987. Tubibutseko Museveni yafashe ubutegetsi muri 1986 Kagame ariwe ushinzwe ibyi iperereza no kwica naho Rwigema Fred ariwe uyoboye ingabo za Museveni. Kuko rero Kagame ari president ibyo guhisha umwana yabyaranye na mushiki wa Col. Dr. Emmanue Ndahiro wize muri University ya Makerere muri icyo gihe. Akaba anariho ubucuti bwimbitse bwaba bagabo bombi bwavuye. 

None rero ngo ubu hadutse indi bombori bombori noneho ishamiranyije Paul Kagame numugore we ngo umugore amurega ko afite undi mwana hanze. Ibyaribyo byose ibi ntakibazo gikomeye kilimo niba Paul nkumuntu wumugabo wumviseko umugore yari yararongoye amubwirako ari umukobwa bitaribyo ahubwo yarafite ikinyendaro hanze yamuhishe yaje kubirengaho akamubabarira, ntibyagombye kuba ikibazo gikomeye kuri Nyiramongi kubabarira umugabo we kuba yarasize ateye akabariro nakabuto Uganda. Andi makuru nuko kandi bamwe muri za Maneko zikomeye zo mu Rwanda zishobora kuba zaroherejwe na Mama Cyomoro muri Afrika yepfo aho uyu musore yiga i Bubuganda muri university ya University of the Western Cape kugirango abone gihamya koko agasanga uwo musore ahari kandi yiga neza. Ikindi cyamenyekanye nuko ari umuntu ukunda Imana cyane akaba anasengera mwidini ryabadventiste aho ari umuririmbyi ukomeye. Turizerako umwuka wera wamurinze ntagire ubugome nkubwa se. Ngaho rero namwe nimwihere amaso murebe uko ibyubu byifashe kandi murebe ko amafoto yuyu musore adahagije mugutsinda Paul Kagame murukiko rwa Gacaca ndetse nurwikirenga. Abanyarwanda imico yacu ntitwemerera guheza abana hanze. Turasaba bwana Kagame kudutahurira umwana akaza iwabo. Nguyu umusore wa Bwana Paul Kagame ariwe uzwi kwizina rya Thadee Ruhumuriza wavukiye Entebbe mugihugu cya Uganda.








































8 comments:

  1. Replies
    1. Nta nkumi yigaya n'irwaye umuvogo igira ngo ndi mwiza(miss).wa muswa we ugira amaso areba.urareba ukabona hari na n'agace ka gene wahuriraho na PK.

      Delete
  2. Guhakana biragoye pe!!!!!!

    ReplyDelete
  3. Bibaho; n'abami Albert w'ububiligi na Juan Carlos wa Espain bihakanye ababavuye mu ibya!!!

    ReplyDelete
  4. Na Habyara yari afite umwana yari yarabyaranye na muramukazi we!

    ReplyDelete
  5. Francis Mitterand nawe yari afite umukobwa w'ibanga, aza kwerekanwa ku mugaragaro k'umunsi wo gushingura se

    ReplyDelete
  6. Na murutubarwe nyiramongi ngo afite umwana wihishe mu bwongereza yabayaranye n'interas nzirorera joseph!

    ReplyDelete
  7. Nyina we namubwire ko yabimuhishe ubwo yaba atabizi

    ReplyDelete