Hashize 3 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa
29/08/2013 . Yashyizwe ku rubuga na KAMANZI
· Ibitekerezo 32
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu ijwi
rya Minisiteri y’Ububanyinamahanga akaba n’umuvugizi wa guverinoma,
Louis Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda ntako rutagize rwihanganira
iterwa ry’ibisasu mu Rwanda, igikorwa cy’ubushotora ngo kigamije
kwinjiza u Rwanda mu makimbirane ariko ngo aho bigeze byakabije kuburyo u
Rwanda rudashobora kubyihanganira.
Mushikiwabo yemeje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 29 Knama
2013, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “FARDC”
yakomeje kurasa ibisasu ku butaka by’u Rwanda ndetse kimwe muri byo
cyaguye hafi y’isoko ry’Umujyi Rubavu mu masaa tatu na mirongo ine
n’itanu (9.45am) cyahitanye umubyeyi umwe gikomeretsa bikomeye umwanawe
w’amezi abiri.
Ikindi gisasu cyaguye saa tanu na makumyabiri (11.20am ) hafi ya
y’umupaka munini (grande barriere) nacyo kikaba cyakomerekeje umuntu.
Nyuma yabwo ibindi bisasu umunani byaguye mu Murenge wa Busasamana mu
masaa tanu n’igice (11.30am). Ibi bikaba byaje bikurikira ibindi bisasu
bigera kuri 30 byaguye ku butaka bw’u Rwanda ejo kuwa gatatu tariki 28
Kanama.
Ibi kandi birimo kuba nyuma y’aho mu kwezi gushize nabwo ingabo za
Congo zateye mu Rwanda ibisasu bigera kuri 34 ku butaka bw’u Rwanda.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Gukomeza gutera ibisasu kubutaka bw’u Rwanda ntawabyemera ndetse nta n’igihugu na kimwe cyigenga cyakwemera igikorwa nk’icyo.
Yagize ati ”Ingabo za Congo ziratera ibisasu zigamije Abaturage
b’u Rwanda. Twakomeje kubyihanganira ariko aho bigeze ubu bushotoranyi
ntidushobora gukomeza kubwihanganira. Dufite ubushobozi bwo kugaragaza
abarimo kuturasaho no kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu. U Rwanda
rufite inshingano zo kurinda abaturage barwo.”
Minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda
itahwemye kwihanangiriza DRC guhagarika ku bikorwa byayo
by’ubushotoranyi itera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, ariko ngo aho
kubihagarika ahubwo yarushijeho gukaza umurego irabyongera.
Mushikiwabo avuga ko nyamara n’ubwo birimo kuba nta muntu urimo
kugaragaza iby’abasize bakoze Jenoside bo muri FDLR barimo gukora
bafatanyije na FARDC hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Yagize ati “Ni iby’uburyarya kuba umuryango mpuzamahanga uvuga
ibyo kurinda abasivili mu gihe FARDC na FDLR barimo gushyira abaturage
bacu mukaga ntugire icyo uvuga nk’aho ubuzima bw’Abanyarwanda nta gaciro
bufite. Ubu ibitero bya FARDC na FDRL byafashe indi ntera.”
Mushikiwabo kandi yavuze ko biteye isoni kuba umuryango mpuzamahanga
utarashyize imbaraga mu gushaka uburyo buhamye kandi bunoze bwo
kurangiza ibibazo, harimo inzira y’ibiganiro bya Poliki mu Karere bigara
ko byatanze umusaruro mu guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa DRC.
Ati “Iterwa ry’ibisasu mu Rwanda, FARDC na FDLR babikoze
nk’amayeri yo gushotora u Rwanda kugira ngo rwinjire mu makimbirane
(conflict). U Rwanda ni kimwe mu bihugu byasinye amasezerano yo kugarura
amahoro n’umutekano kandi twakoze buri kimwe cyose dushoboye kugira ngo
dutange umusanzu mu gushaka amahoro arambye y’Uburasirazuba bwa DRC.
Ariko ntituzakomeza kurebera ingabo za kimwe mu bihugu byasinye ayo
masezerano zirasa abaturage b’u Rwanda.
Umunyamakuru w’Umuseke uri i Rubavu yatubwiye ko Ingabo z’u Rwanda
(RDF) zakajije umutekano ku butaka no mu kirere hafi y’imipaka y’u
Rwanda na Congo, by’umwihariko mu masaha y’icamunsi RDF yohereje
ibikoresho bya gisirikare n’intwaro nyinshi mu rwego rwo gukaza
umutekano no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Andi mafoto y’intwaro zagiye gucunga ubusugire bw’u Rwanda
Soma inkuru bifitanye izano: Ibindi bisasu byaguye i Rubavu mu Mujyi,byishe umugore bikomeretsa babiri
Photo: Nkurunziza Faustin
UMUSEKE.RW
UMUSEKE.RW
No comments:
Post a Comment