Wednesday, August 28, 2013

RWANDA-GISENYI:Kongo yongeye kurasa mu Rwanda ibisasu 11 uyu munsi




Umunsi wo kuwa gatatu taliki ya 28 Kanama 2013, ibisasu 11 biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byongeye kuraswa mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ikiganiro Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Busasamana, Kazendebe Heritier, yavuze ko mu murenge ayobora haguye ibisasu 7, harimo 2 byatewe mu kagali ka Nyacyonga, 4 mu kagali ka Rusura, 1 mu kagali ka Gacurabwenge.

Ibindi bisasu 4 byaguye mu kagari ka Rukoko, ho mu Murenge wa Rubavu nkuko Kazendebe yakomeje abitangaza.

Uyu muyobozi anemeza ko ibi bisasu byose uko ari 11, nta muntu byahitanye cyangwa ngo bigire icyo byangiza, kuko byaguye mu murima.

Umuturage witwa Ndayisaba Fabrice yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko imirwano ikomeje hakurya muri Kongo, ndetse akanemeza ko ibi bisasu biterwa mu Rwanda ari iby’ingabo za Kongo (FARDC) kuko bigaragara ko biva mu birindiro byazo.

Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga kenshi ko ibi bikorwa ari iby’ubushotoranyi, ndetse bakomeje kwiyama Leta ya Kinshasa, ariko umunsi ku munsi ibisasu biterwa mu Rwanda bikomeje kwiyongera, dore ko nkuko byatangajwe mu kinyamakuru Izuba Rirashe, mbere y’ibi 11  byaguye mu Rwanda kuwa gatatu taliki ya 28 Kanama 2013, hari hamaze kugwa 13, ubwo byose hamwe bimaze kuba 24 byarashwe mu Rwanda, kuva ubwo imirwano yuburaga mu ijoro ryo kuwa gatatu taliki ya 21 Kanama 2013.

Intambara yo irakomeje, ibisasu by’imbunda ziremereye byiriwe byumvikana mu misozi ya Kanyarucinya na Kibati, nkuko bigaragarira  umuntu uri ku misozi yigiye hejuru yo mu Rwanda nk’umusozi wa Rubavu n’iyindi.

Indege nazo zikomeje kugaragara mu kirere zirasa  ku birindiro by’umutwe wa M23.

Turacyabakurikiranira iyi nkuru

No comments:

Post a Comment