Tuesday, August 27, 2013

RWANDA: RPF IRAHATIRA ABANYARWANDA GUTANGA FRWS 200 KUGIRANGO BEMERERWE GUTORA ABAYOBOZI

Byakuwe muri RNCNEWSONLINE
Mukiganiro Komisiyo ishinzwe amatora y’abadepite  kimaze gutambuka kuri Radio Rwanda, Protais utuye mu mugi wa Kigali yabajije abayobozi biyo komisiyo ikibazo agira ati: Ese gutora n’itegeko cg ubushake ? Mugusubizwa umwe mu bakozi biyo komisiyo agira ati; Gutora ni ubushake bwe – ariko n’ inshingano ze nk’umunyarwanda. Ubwene gihugu si ikintu cyose, abagerageje kubutakaza bara bizi.
 
Nkaba nibaza nti; ese ahubwo ufite uburenganzi bwo kwaka ubwene gihugu ninde? Nkuko bizwi mu mezi make ashize bamwe mu banyarwanda badashyigikiye imikorere  leta ya Paul Kgame n’abidishyi be, bambuwe ubwene gihugu. Example; Rujugiro Tribert Ayabatwa (Baherutse kwifunga umutungo we, Union Trade Centre),  Frank Ntwali (Mu byara wa Gen Kayumba Nyamwasa) hamwe n’abandi benshi tudashoboye kurondora. Undi munyarwanda (Damian w' Ingoma) wabashije kubaza ikibazo k’igitugu bafite muri ano matora cyo kwishyura amafranga 200 kungirango ubashe gutora. Ese niryari umuntu arihira uburenganzira bwo gutora, kandi ari ubushake bw’utora?  
Kubera impamvu zizwi kandi zikomeje kwimikazwa na leta y’I Kigali iyobowe n’ishyaka FPR, mu migambi yo gutekinika ngo hatagira andi mashyaka (n’ubwo akorera mu kwaha kwayo) agira abayoboke n’abadepite baruta aba FPR, bamwe mu baturage bifuza impunduka baratangaza ko amazina yabo yakuwe ku ma liste y’abatora. Muri make uburenganzira bwabo bwaramizwe, cyeretse ko atari n’ubwa mbere ahubwo ari akamenyero ka FPR ihora yikanga baringa. JD Mwiseneza Johannesburg-South Africa.

No comments:

Post a Comment