Saturday, August 17, 2013

RWANDA:Leta y’u Rwanda yaba igiye gufatira umutungo wa Rujugiro

By Deus Ntakirutimana
Umujyanama wa Rujugiro Ayabatwa Triber, Umunyarwanda w’umushoramari, arashinja guverinoma y’u Rwanda gushaka gufatira imitungo ya Rujugiro irimo inyubako ya UTC ikorerwamo ubucuruzi bukomeye, nyuma yo gufunga konti ze 12 ivuga ko hari ibyaha akekwaho imukurikiranaho. Urubuga rwa The Sacramento Bee rwanditse iyi nkuru, ruvuga ko iyi mitungo ishaka gufatirwa nyuma y’uko hari ibyaha Rujugiro arimo gukurikiranwaho. Iyi mitungo igizwe n’inyubako iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi, ikaba izwi nka UTC (Union Trade Center).
Iri fatirwa ryaba rije rikurikira ifungwa rya za konti ze n’iz’umugore we, Mukagatete Nathalie zigera kuri 12 muri banki ya Access Bank Ltd ; zafunzwe bisabwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, nk’uko iki gitangazamakuru gikomeza kibitangaza muri iyi nkuru.
Himbara David, umujyanama mukuru wa Rujugiro, yavuze ko izi konti zafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yagize ati "Ntituzi icyo bashingiyeho bafunga izi konti." Yakomeje avuga ko ibyo guverinoma y’u Rwanda yakoze binyuranye n’amategeko.
Himbara yavuze ko guverinoma y’u Rwanda yagerageje kuvuga ko UTC ari umutungo wasizwe na nyirawo, igendeye ku itegeko ryo mu 2004 rigena uburyo bwo gucunga imitungo yasizwe na ba nyirayo nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
INZU YA AYABATWA
Yagize ati "UTC ntiri mu mitungo yakagombye gufatirwa kuko yubatswe nyuma y’imyaka 12 Jenoside irangiye. Si umutungo wasizwe na bene wo ; ni umutungo w’abanyamigabane batanu, kuvuga ko bene wo bayitaye birasekeje !"
IGIHE ivugana n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwavuze ko buri buze kugira icyo bubivugaho mu masaha ari imbere. Kuri Telefone, Mukurarinda Alain, Umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko nta makuru yari yamenya kuri iki kibazo. Yagize ati "Ntacyo nari namenya, ntabyo nzi, mubimbaze nimugoroba."
Iyi nyubako yafunguye imiryango mu mwaka wa 2006 ; ni inyubako nini ikorerwamo ubucuruzi butandukanye, ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika.
Rujugiro utuye muri Afurika y’Epfo, ni Umunyarwanda w’inkomoko, akaba azwi muri Afurika mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Harimo nk’uruganda rwa Tobacco rukora itabi, urukora sima, urutunganya ibiribwa, icyayi, akaba kandi n’umuntu wa hafi mu byo gukorana na za banki.
Himbara avuga ko bimwe mu bikorwa bye yashoye mu Rwanda bitanga akazi ku bantu benshi ; agatera inkunga abanyeshuri binafasha mu iterambere ry’igihugu.

Inyubako UTC ya Rujugiro

No comments:

Post a Comment