Sunday, August 25, 2013

RWANDA:Ubwumvikane buke muri RDF; Paul Kagame ntakigiye muri Canada.

Nyuma y’aho RDF/M23 ibonye ko idashobora gufata umugi wa Goma ku buryo bworoshye, bongeye gufata akaruhuko gato ngo bamire umwuka. Ubu kuva mu gitondo hari agahenge, ariko bigaragara ko kataza kumara igihe. Nkuko ejo twari twababwiye ko Etat Major ya RDF yari yatumije inama kitaraganya mu kigo cya gisirikari i Kami, yo kwiga ibigomba gukorwa mu minsi iri imbere, yarabaye, ariko ntibyari byoroshye, kubera ko hagaragayemo ubwumvikane bucye mu bayobozi bakuru b’ingabo na Paul Kagame.
Ubwumvikane buke muri RDF; Paul Kagame ntakigiye muri Canada. 9208945580_db19edccd6_cNkuko Paul Kagame yabivuze ko atazashyira amaboko hasi atarwanye, ni nako yabwiye abakuru b’ingabo bigaragara ko bananiwe kandi batabona neza icyerekezo cy’iyi ntambara. Kagame yababwiye mu magambo akarishye ko bagomba kwemera gutanga ikiguzi cyose bibasaba, ariko umugi wa Goma ugafatwa. Iyo Kagame avuze ikiguzi, abanyarwanda bagombye guhita bumva icyo ashaka. Ni ukuvuga ko niyo bakwica abaturage bose batuye Goma, ariko igafatwa byaba nta kibazo kuri we!
Ariko bamwe mu ba jenerali nta nubwo bumva icyatumye Paul Kagame ahahamuka cyane akagira impungenge. Kagame akimara kumva ko Congo yamaze kusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikari na Angola ndetse na Afrika y’epfo, yahise akubita agatima ku ntambara ya 1998, uburyo ingabo za Angola zabakubitiye i Kitona zikabanoza. Afite ubwoba rero ko nubu zigiye kuza, kandi akaba aziko ikibuga cy’indege cya Goma kizakoreshwa cyane mu gutwara ibikoresho n’abasirikari.
Ikibazo cyo gufata Goma cyatwaye igihe kinini muri iyo nama, ariko impungenge zikomeye ni ukumenya ikizakurikira? Hari umujenerali tutari buvuge izina kubera impamvu z’umutekano we, wabajije ikibazo mu ijwi ryo hejuru agira ati:  » Goma twayifata, alright, what next? Are we going to Kinshasa too »?
Iki kibazo rero cy’uko bazifata bamaze kwinjira Goma nicyo cyakuruye umwuka mubi n’uburakari kuri Kagame, ubwo yari amaze kubona ko ingabo zitari tayari kurwana igihe kirekire muri congo!!
Yahise afata ijambo yitsa umwuka nkuko akunda kubigenza iyo yabishe, agira ati « reka mbabwire, igihugu cyubikiriwe n’umwanzi ukomeye kandi njyewe nkuko nanabibabwiye kuva cyera, sinshaka kurekura igihugu ngo gisubire mu maboko y’imbwa »!! (Ubwo nyine  imbwa ziba zivugwa ni abahutu) yakomeje agira ati: « ndasaba buri wese ko agomba kugenda akibaza akanatekereza vuba cyane ku kigomba gukorwa, kandi buri wese aze kumenyesha ku giti cye ambwire umwanzuro yafashe, sinshaka za mvugo zanyu zidasobanutse aho tuba twicaye umwe yavuga ikintu, undi agahubuka hirya, ngo nanjye nuko mbibona, oya. Buri wese aze kumpamagara »!!
Urebye inama yarangiye nta mwanzuro ugaragara ufashwe uretse ko bagomba gutegereza no gukurikiza amabwiriza yose ari buve ku mugaba mukuru w’ikirenga ari nawe waruyoboye iyo nama!!! Mu nama havuzwe no ku kibazo cya General Makenga wanze kongera kwigaragaza, kubera arwaye cyane, ariko ikibitera cyane nuko nyuma y’ifatwa rya Bosco Ntaganda, yavumbuye umugambi wo kumuhitana agasimbuzwa Laurent Nkunda, kugira ngo barebe ko bashobora kwinjiza abanyamurenge mu ntambara, doreko kuri ubu bitandukanyije nayo!! Laurent Nkunda ngo afite inshuti nyinshi mu banyamulenge, ariko se ibyo Kagame yamukoreye akeka ko izi nshuti zitabibona!
Ubu Makenga nubwo yohererezwa ubufasha bwose, ariko nta musirikare w’u Rwanda wemerewe kwegera ibirindiro bye kubera kutabashira amakenga! Ikindi nuko bahise bemeza ko hagomba koherezwa abandi basirikari bo gufasha ku rugamba i Kibumba. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aravuga ko abo basirikari bagera ku 2000 baraye bambutse, bakaba bayobowe na LT Col Joseph Karegire. Ikibazo cy’abasirikari baguye ku rugamba cyabaye nkikirengagizwa, ariko abakomeretse bo ubu bafite ibibazo bikomeye cyane. Aho bashyizwe mu bitaro nta bitanda bihagije, kubera ko ari benshi cyane, nta n’amaraso yo gutera abakomeretse cyane bagatakaza amaraso menshi.
Andi makuru aravuga ko, urugendo Paul Kagame yari yateguye kugirira k’umugabane w’Amerika, rwagombaga gutangira mu cyumweru gitaha, rwajemo kidobya, kubera ko igihugu cya Canada kitamushaka ku butaka bwacyo. Ubwo igisigaye n’ukureba uko yarwana intambara ya Congo, agategereza tariki ya 9 Nzeli, 2013, ubwo azajya mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye izabera i New York.
I Goma naho, abakozi b’abongereza bahakoreraga bazinze utwagushye barataha, kubera ikibazo cy’umutekano muke uharangwa, cyane cyane ibisasu bimaze iminsi bihaturikira birashwe n’ingabo z’u Rwanda. Ngayo nguko, ibya FPR na Paul Kagame bikomeje kuba urusobe.

Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.unblog.fr

No comments:

Post a Comment