Tuesday, August 27, 2013

UMUHUTUKAZI WIYISE UMUTUTSIKAZI MADAM PHOILOMENE UWAMARIYA WAHOZE YICISHA ABAHUTU KURI PARQUE YA KIGALI

Abaterambabazi baracyarisha inkuru za jenoside – “Umututsikazi” Philomena Uwamariya kuri BBC

Philomene Uwamariya - ngo umututsikazi wahunze 'jenoside'!
Philomene Uwamariya – ngo umututsikazi wahunze ‘jenoside’!
Ubutegetsi bwa FPR bwahahamuye bamwe mu banyarwanda kubera inda nini n’umururumba biterwa nogukunda gukurura bishyira. Bamwe bakiyita abacitse kw’icumu naho abandi bati twe twavuye muri Congo cyangwa Uganda kandi m’uby’ukuri baravukiye mu Rwanda. Abandi nabo bakihakana kuba abahutu nk’uko nambere abatutsi bamwe biyise abahutu mu gihe cya leta ya kera.
Banyarwanda Banyarwandakazi nimureke twishimire icyo turicyo kuko ubwoko cyangwa ibisekuru twabisanzeho kandi burya ni byiza kwemera icyo turicyo, twese turangana nta bwoko buruta ubundi.
Mu rwego rwo kureba bamwe mu banyarwanda bagiye bahemuka kubera gushaka kwiyoberanya noneho bikanavamo guhemukira abandi banyarwanda, twakurikiranye Philomene Uwamariya kubera amagambo yakoresheje ateye agahinda kuri radio BBC.
Tumaze kumva ikiganiro cyahise kuli radio BBC Gahuza Miryango, gitanzwe n’uwitwa Uwamariya Philomene wahungiye mu Bwongereza ahitwa Liverpool, tulifuza kubagezaho muri make Uwamariya Philomene uwo ari we.
Uwamariya Philomène ni mwene Gashugi Parfait, uwo se umubyara yazize genocide ntawe ubihakana, aliko kandi akaba yari yarashakanywe mu Batutsi cyakora ise yari umuhutu. Bityo yarerewe mu batutsi ndetse, akaba yari yarashatse umugore w’umuhutukazi ariwe nyina wa Philomene n’abandi tudatangaza kubera y’uko izi mpamvu za Philomene Uwamariya bo zitabareba.
Mukiganiro avugako ali umututsi, aliko akiyibagiza ko ababyei be bombi ari abahutu bombi. Philomene Uwamariya rero mu kiganiro cyahise kuri radio BBC_ Kinyarwanda yiyise umututsikazi yihanukiriye anahamya akomatanyije ko iyo”ageze muri Manchester na Leeds ahura n’abicanyi bagenda bidegembya”akagira ubwoba, nsanze ari ngombwa ko tumenya uwo Philomene uwo ari we bityo bidufashe kumva no kumenya uwo akorera n’inyungu yaba afite mu gushinja ibinyoma ku manywa y’ihangu.

Ese koko Philomene niwe ukwiye kwikoma abahutu? Tumumenye
Philomene Uwamariya, avuka ku babyeyi (nyina ni Umuhutukazi naho nyakwigendera papa we akaba umuhutu warerewe aho nyina yamushakanye mu Batutsi). Mpereye aho rero njye namwita hamwe n’abavandimwe be “abahutu ”.
Umuryango wa Philomene wabayeho mu bwisanzure bushoboka kandi wabanaga n’abahutu kuva na kera kose, kandi wafatwaga nk’abahutu kugera igihe cya Genocide; ingero ni nyinshi:
  1. Ise wa Philomene yarezwe mu bahutu aho nyina yagiye kumushakana ari muto; niyo mpamvu Philomene afite ba nyirasenge yita abahutu aribo Beatrice Umugore wa Mporanyi Charles (Umuyobozi wa SORAS).
  2. Ise wa Philomene yashatse mu bahutu n’uyu munsi nyina ariho n’umuhutukazi mwamubaza.
  3. Ise wa Philomene yabanaga n’abahutu cyane ku buryo nawe yari azwi nk’umuhutu, kandi bigaragarira mu ngero zikurikira:
  4. Ise wa Philomene yatunze indangamuntu y’abahutu kugeza mu myaka yo mu gihe cy’imishyikirano ya Arusha, nibwo yagize ikizere cy’uko inkotanyi zizafata leta cyangwa zikavanga na leta yaririho icyo gihe, n’uko nawe indangamuntu y’abahutu ayivaho.
  5. Philomene abatizwa, ise yamushakiye umubyeyi wa batisimu w’umuhutukazi wo ku Gisenyi kwa bwana Paul Nzimenyera ( baracyariho).
Philomene Uwamariya yize amashuri abanza muri Camp Kigali, iri rikaba ryari ishuri ryigagamo abana ba perezida Habyarimana n’ababasirikari bakuru ndetse n’ababategetsi bakomeye bariho icyo gihe. Ni ishuri ribanza nk’ayandi yose ariko ryo ryagiraga akarusho ko kuba ryaragiraga ibikoresho bihagije n’abarimu bahagije kandi bafite ubushobozi. Kugirango umubyeyi abonemo umwanya w’umwana yagombaga kuba afite umusirikari ukomeye cyangwa umutegetsi w’umuhutu ukomeye wamuhataniye. Birazwi ababyeyi benshi babaga bifuza imyanya y’abana babo muri camp Kigali ariko ufite uko yegamiye ku bategetsi cyane niwe wawubonaga, ahubwo babajyanaga mu mashuri abanza yigenga nka Rugunga n’ahandi.
Genocide yabaye mu Rwanda mu 1994, ise wa Philomene koko yarishwe ariko ntawahamya ko yabayaraziraga ubwoko bwe kuko impamvu ni iyi:
Inkotanyi zitera muri 1990 kugeza muri za 1993 hari imiryango yagiye ivamo abana bacitse iwabo cyangwa babiziranyeho maze bakajya mu nkotanyi rwihishwa. Musaza wa Philomene yagiye mu nkotanyi abacitse biza kumenyekana. Icyo gihe bene iyo miryango yafatwaga nk’ibyitso ndetse bamwe bakanabizira utitaye ku bwoko baba barimo. Ise wa Philomene nawe yaba yarazize ibyo by’ubwitso, n’ikimenyimenyi kandi uwo musaza we wagiye mu nkotanyi ntabwo ajya yibukwa mubyunamo byose Philomena ayobora; ndetse ahubwo ntanavugwa ko yabayeho.
Mpereye ku nkuru yahitishije muri BBC, nsanga harimo gukabya aho avuga ko yabonye ise yicwa bakamuta mu mazi, nyamara ngo ahubwo ntiyari ahibereye ahubwo yarabibwiwe. Ese ukuri ni ukuhe ? Bamwe bati imirambo yararundanywaga igakoreshwa bariyeri, naho Philomene ati bahise bamuta mumazi? Genocide yarabaye, yadutwariye abacu ariko ntitugomba gusiga icyaha abataragikoze.

IMIBEREHO N’IMIGIRIRE
Philomene Uwamariya bagenzi be bemeza ko yize muli koleji Apacope, nyuma y’intambara yakoze muli paliki ya Kigali aho azwi cyane mu guhohotera abahutu. Niwe wakoreye iby’agashinyaguro Bwana Habimana Bonaventure bitaga Muvoma, afatanyije n’uwitwa Donata wali warabohoje umwanya wa sekereteri muli palike. Abo bategarugori babanzaga gucuza abahutu barangiza bakabashakira abaza gushinja ibinyoma.
Bombi babonye bamaze kumenyekana, bafata iy’ubuhunzi, baza kuba intore.
Uwamaliya azwi kujya muli ambassade mu Bwongereza agiye kubeshyera impunzi, akaba ali inkoramutima y’uwitwa Aluferedi Ndahiro. Ubu ngo afite ubwoba ko mu Bwongereza huzuye interahamwe, aliko icyaba kiza ni uko yataha kuko Leta akorera ya Paul Kagame yo nta nterahamwe icumbikiye.
Muri Genocide, Philomene n’abo mu muryango we bahungiye intambara muri za Gitarama hamwe n’abandi kandi bafashijwe n’abahutu.
Nyuma y’intambara , Philomene yarongowe n’umusirikare w’inkotanyi ufite ipeti rya Captain Sibo, babyaranye abana 2. Muri icyo gihe Philomene yishingikirije umugabo we, yahindutse inyamaswa aba umu extremiste ukabije cyane ku banyarwanda bakomoka mu bwoko bw’abahutu kugirango ahinduke umututsi nyawe.
Yatangiriye ku mugabo wa nyirasenge Bwana Mporanyi Charles, amwita interahamwe aba aramufungishije. Ariko yaje kuburirwa ibimenyetso maze ararekurwa
Aho yakoraga kuri parike ya Kigali, Philomene yubahutse nyiricyubahiro Musenyeri Sebununguri amukubitira mu biro bye amuziza ko ari umuhutu,
Si ibyo gusa, kuri pariki ya Kigali yatondagiye umusaza Habimana Bonaventure wahoze ari umunyamabanga mukuru wa MRND amufungira ubusa ngo ni umuhutu.

Uko Philomena yaje i Burayi
Philomene agira ati” nabonye nabaye menacée maze ndahunga”. Abazi neza uwo mudamu bazi ko yavuye mu gihugu atorotse umugabo we. Abadamu b’abasirikare bagiye muri Congo babaga bafite ibibazo bikomeye, ntawabafashaga, ntibateraga imbere kandi ntibabashaga gukora shuguri ngo bakire nk’ababaga barasigaranye n’abagabo babo. Ko ariwe wafungaga agafungura ni inde wari umubangamiye? Ubu atinya kujya i Rwanda mu zindi ntore ngo hato adahura n’umugabo we akamwaka abana.
.Muri make n’ uwo.
Source: inyenyerinews -  “Amarorerwa yabaye Mu Rwanda yatumye Philomene Uwamariya Ahemuka”.

No comments:

Post a Comment