Amakuru agera kuritwe, aravuga ko umubiri
w’Umukuru w’Umudugudu wa Akabahizi, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa
Gitega ho mu Karere ka Nyarugenge waraye utoraguwe muri Ruhurura izwi ku
izina rya Mpazi hafi y’ahari Kiriziya ya Saint Pierre ya Paroisse ya
Cyahafi
Uwayo Jean Christian wari Umukuru w’Umudugudu w’Akabahizi yari
ingaragu akaba yari mu kigero cy’imyaka 32 . Amakuru atangwa
n’abaturanyi be, yemeza ko umunsi w’ejo kuwa Gatandatu yirirwanye
n’umugore tutifuje gutangaza amazina ye kubera umutekano we, aho
birirwanye mu rugo ndetse bakanasangira ibya saa sita. Uyu mugore
ubusanzwe akaba yarahukaniye iwabo nyuma yo gushwana n’umugabo bamaze
kubyarana abana 2 ubu barerwa na nyina naho umugabo asigara atuye aho
babaga muri Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara.
AKARERE KA GITEGA KARANGWA NUBUKENE CYANE |
Aya makuru akomeza avuga ko baje kuva mu rugo ku isaha ya saa Munani
z’amanywa bakajya mu kabari aho babaye kugeza saa tatu z’ijoro bakaza
kuhava bajya mu kandi kabari k’uwitwa Innocent kari hafi ya Ruhura ya
Mpazi ariko ntibahicare ahubwo bakahagura inzoga ya Uganda Waragi na
fanta ya Coca ubundi bajya kuzinywera iwabo w’uyu mugore nabo batuye
hafi y’aka kabari.
Mu kugera mu rugo, ngo Uwayo yaba yashatse guhita ataha ariko
bamusaba kubanza agategereza bagahisha akarya, ariko abonye batinze
arivumbura arataha.
Nyuma y’iminota mike avuye aho, baje kumva ko umurambo we utoraguwe
muri Ruhura ya Mpazi hafi ya Kirizaya ya Sant Pierre ya Paruwasi ya
Cyahafi abonywe n’umukarani wari ugiye kuvoma mo amazi.
Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya polisi Kacyiru, ariko amakuru
akaba avuga ko yagaragaza ibikomere mu musaya no mu ijosi ahanakekwa ko
yaba yanizwe.
Mu gushaka kumenya amakuru arambuye kuri iyi nkuru, twagerageje
kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega ariko
ntibyadushobokera kuko telefone ye igendanwa atayifataga.
No comments:
Post a Comment