Tuesday, September 3, 2013

RWANDA: KAGAME YAKUYE ABO AKEKAKO BAKORANA NA KAYUMBA NA NYAMWASA MUGISIRIKARE ABASHIRA MUGIPOLISI

IKigali hakomeje kuboneka urujijo nicyoba cyinshi kuva aho KAGAME ahinduriye abasirikare babapolisi bamwe akabaha imilimo ariko abandi bakbaba batazi icyo balibukore nubwo batakuwe mugisirikali kumugaragaro. Ubutukaba tugiye kubgezaho amazina yabo KAGAME YAKUYE MUGISIRIKARE AKABAJYANA MUGIPOLISI MUGIHE IMYITEGURO YO GUTERA DRC KUMUGARAGARO IKOMEJE. ARIKO HARINABANDI BENSHI BIRUKANYWE NA KAGAME CG SE AKABA NTAYINDI MILIMO YABAHAYE. MURABO BIRUKANYWE ABENSHI BAKEKWAHO KUBA BAKORANA NABASIRIKARE BA FPR BAHUNZE IGIHUNGU NKA GEN NYAMWASA NA KAREGEYA NABANDI. NDETSE TUKABA TWUMVISE KO BAMWE BASHOBORA NO GUFUNGWA NIBIGENDA NABI. 

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu y’ejo kuwa Mbere, abapolisi bakuru batandukanye bahinduriwe imirimo ariko kugeza ubu Polisi y’igihugu ntirashyira ahagaragara urutonde rugaragaza abahinduriwe imirimo n’imirimo mishya bahawe aho amakuru yamenyekanye yakunze kwibanda k’uwari asanzwe ari Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege wagizwe Komiseri w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, CID. Muri izi mpinduka hakaba hagaragaramo abari abasirikare binjijwe mu gipolisi ndetse n’abari abapolisi bigeze kuvanwa mu gisirikare none bakaba bagisubijwemo.
 
Mugihugu nomubutsi bwa Kigali hakomeje kubaho uguhuzagurika. Nkuko bigaragara mubintu bilimo guhindagujrika burimwanya. Nk’uko urutonde rubigaragaza, abari abasirikare 10 mu ngabo z’u Rwanda bakaba barinjijwe mu gipolisi, ndetse n’abari abapolisi 2 ariko n’ubundi bigeze gukurwa mu gisirikare bakaba basubijwe mu ngabo z’u Rwanda.

NGAYA AMAZINA YABARI ABASIRIKARE BINJIJWE MUGIPOLISI KUGIRANGO BONGERE UBWICANYI MUBATURARWANDA:
1.Lt Col Wilson Kayitare wagizwe ACP muri Polisi y’u Rwanda, akaba yashinzwe kuyobora ishuri rya Polisi rya Gishari.
2.Lt Col Denis Basabose ACP muri Polisi y’u Rwanda, akaba yashinzwe Logistique
3.Major Safari Uwimana wagizwe CSP muri Polisi y’u Rwanda, akaba yagizwe Director of Training
4. Capt. Edward Kalisa wagizwe SSP muri Polisi y’u Rwanda
5.Capt. Renee Ruganji wagizwe SSP muri Polisi y’u Rwanda
6.Capt. Nelson Bugingo wagizwe SSP muri Polisi y’u Rwanda
7. Capt. Bernard Mukama wagizwe SSP muri Polisi y’u Rwanda
8. Capt. John Mulisa wagizwe SSP muri Polisi y’u Rwanda
9. Lt Alphonse Ngarambe wagizwe SP muri Polisi y’u Rwanda
10. WO1 Musafiri Francois wagizwe IP muri Polisi y’u Rwanda
Abari abapolisi basubijwe mu gisirikare ni :
1. CP Faustin Kalisa
2. ACP Charles Shema

No comments:

Post a Comment