Monday, January 27, 2014

INYENZI NIBYITSO BYAZO NKA TWAGIRAMUNGU BAREGAGA HABYARIMANA IBYAKAZU ARIKO ZIFASHE UBUTEGETSI ZIREMERA INDI NGOMA NTUTSI

MUBYUKURI RERO BANYARWANDA SINKUNDA AMACAKUBIRI NA GATO ICYONANGA NAKARENGANE AGATSIKO KAMWE KABANTU GAKORERA ABANDI KAGAMIJE GUSHIRA INDA IMBERE. IBI NIBYO BYARANZE INGOMA YA HABYARIMANA UBWO NSEKARIJE YAMUVANGIYE AKAJYA AHA AMASHURI MENSHI ABANTU YARAZIRANYE NABO. SINAJYAHO NGO NEMERE KO YAHABWAGA ABAKIGA NKUKO TWAGIRAMUNGU NABAMBARI BE BABISHYUSHYAGA NABANDI BARI BAMUSHIGIKIYE BUHUMYI NKABABWANA RWAKA THEOBALD NABANDI BARI IMPUMYI MUGIHE CYINKUNDURA YAMASHYAKA MENSHI GUSHA ICYO NAVUGA IYO NSEKARIJE AHA AMAKIRIRO ABALERA NTAHE ABATUTSI UBURYO BWOKWIGA KURUSHA ABANDI IBIBAZO TWAGIZE NTIBIBA BYARAGENZE GUTYO. NDAKUBWIRA UKURI KO ABANA BABO BIBIRUMIRAHABIRI NKA MITSINDO NA NDHUNGIREHE UBU NTIBABA BALIMO KUYOGOZA ABANYARWANDA BABASHINJA UBWICANYI BATIGEZE BAKORA BIYUHA AKUYA KUGIRANGO IBIFU BYABO BIGUMYE BYIJUTE. 

UMWE MUBAHUTU BIHUTUYE NGO BICISHE BENEWABO
ICYO NSHATSE KUVUGA NUKO ABAREZE HABYARIMANA AMACAKUBIRI BAMAZE GUFATA UBUTEGETSI ARIBO BABIKATAJEMO BALIKWANGISHA ABANYARWANDA KUGIRANGO BABONE AMARAMUKO KWA FPR. NONE NTABATINDIYE NDAGIRANGO MWISOMERE IKI KIGANIRO KIRI AHA HASI MUREBE UKO URWANDA RWONGEYE GUSUBIRA MUMABOKO YINYENZI NABENE KANJOGERA. MUGIHE ABAHUTU BIMPUMYI BAKOMEJE KUBAKORERA BABAFASHA GUKANDAMIZA ABATHUTU BINZIRAKARENGANE.

Iyo FPR yirirwa ivuga amacakubiri iba ishaka kuvuga iki?Ni ukwikubira kw'ishyaka rimwe?Ni ukwikubira k'ubwoko bumwe?Ni iki?

Ubu se ni nde uyobewe ko muri presidence ya repulika hakora abantu bo muri FPR kandi b'abatutsi gusa?Amacakubiri ubanza ari aya!

 
Ubu se ni nde uyobewe ko Umugaba Mukuru w'Ingabo,Umugaba w'Ingabo zo
k'Ubutaka,Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere,Umukuru w'Iprereza rya Gisirikare,Umukuru wa Police n'Abamwungirije,Umukuru w'Iprereza muri Police,n'Umugenza cyaha Mukuru muri police,bose ari aba FPR,kandi bakaba bose ari abatutsi bose,ndetse bavuye Uganda.Aho aya siyo macakubiri?

Ni nde se uyobewe ko abantu bakuriye National Security Consoul bose ari aba FPR kandi bose bakaba abatutsi ndetse bavuye Uganda?Aya se niyo macakubiri?

Ubu se ninde uyobewe ko Minisitiri w'Ubutabera,Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga,Procureur General mu Rukiko rw'Ikirenga,ari abo muri FPR,kandi bose bakaba abatutsi?Amacakubiri yaba ari aya?

Ubu se kandi ni nde utazi ko Minisitiri w'Imari,Umunyabanga Mukuru we,Umukuru wa Rwanda Revenue Authority,Umukuru wa National Tender Board,Ordonateur Tresorier,bose ari abo muri FPR,bakaba kandi bose ari abatutsi ndetse bavuye Uganda cyangwa bahabaye?Amacakubiri asumba aya wayakurahe?

 
Ese ubwo uwo bashaka gukiza cyangwa gukenesha byabananira?
Mu by'ukuri ubutegetsi nyakuri ng'ubu ndabuberetse,naho ibindi ni amahamba.Gusa ariko ababugize nabo ngo bagira ukuntu barutana!
Ndabizi ubu hari uza kumbwira ko ngo ubutegetsi busangiwe muri gouvenement no mu Nteko!Nabyo si byo! Ni nde se utazi ko nta bubasha aba ministres batari abo muri FPR bagira?Ububasha barabwambuwe babuha ba Secretaires Generaux,kandi abarenga 85% muri bo ni aba FPR,ububasha buke busigaye bwahawe inama y'aba ministres,ninde muri bo watinyuka imbere ya Afandi Kagame?

 
Mu nteko se ni nde uyobewe ko President na Vice President wayo bombi ari abatutsi?Ni nde se uyobewe ko plus de 60% by'abagize inteko ari abatutsi?
Ibi nibibereke aho amacakubiri ageze igihugu,mureke guhora mushukwa n'abazobereye ikinyoma.

Dore rero imwe mu mpamvu nyazo zituma u Rwanda rwarananiwe kuva mu bibazo rurimo ni iyi "composition"n'abayitekereje.
Ubu ndabizi bagiye kuvuza urwamo ngo uku kuri mvuze niko macakubiri!Ah'ubwo wenda bazerekane ko ibi mvuze atari ukuri,cyangwa se bavuge ko iyi composition ariyo ibereye u Rwanda,kandi n'abayirimo akaba aribo koko bashoboye iriya mirimo bonyine.Gusa nashatse kwerekana ukuri kw'impamo wa mugani wa Muligande.

Nguwo umuganda mpaye igihugu cyanjye.Reka tucyubake mu kuri kuzira ubaryarya,uburyamirane no kujijisha.Rwose nimumenye ko rubanda ibona kandi yarababajwe bihagije!

 

NB: Ibiri muri iyi nyandiko ntibisobanura ko abatutsi bose cyangwa abanyarwanda batahutse bava Uganda babifitemo inyungu cyangwa babishyigikiye,kuko benshi muri bo bumiwe nk'abandi bose.


 

Rwose sinabona uko ngushimira kubera amakuru ugejeje ku banyarwanda,ibyo wavuze byose ni ukuri pe!Gusa nagira ngo nkunganire.Wibagiwe kuvuga ko ku ba Prefet 12,11 bose ari aba FPR,cyakora bo bose si abatutsi!

Nko k'Umujyi wa Kigali:Wari uziko Umukuru w'Umujyi(Maire)n'Abamwungirije 4(Vice-Maires)bose ari aba FPR,kandi ko bose ari abatutsi kandi baturutse hanze?Wari uzi se ko Abakuru b'Uturere tugize Umujyi wa Kigali bose uko ari 8 ari aba FPR kandi bose bakaba abatutsi biganjemo abavuye hanze?
N'Abakuru b'imirenge bose b'Umujyi wa Kigali,ni aba FPR!
Ibaze nawe rero niba FPR itinyuka gukora ibintu nk'ibi mu Murwa Mukuru w'igihugu,ibyo ikorera ahiherereye(mu cyaro)!?
Wari uzi se Abakuru b'Amabanki y'ubucuruzi bose ari aba FPR,biganjemo abavuye hanze?Mvuze none ho ko bose ari abatutsi wagira ngo ndabeshya!Wari uzi se ko ku bigo bya leta bigera kuri 20,17 byose bitegekwa n'abantu ba FPR?
Ubu se aya niyo macakubiri Kagame n'abambari be birirwa bavuga?Cyakora niba ari aya bavuga,ndabasaba mwese ko mwahaguruka tugafasha Kagame kuyarwanya,kuko biragaragara ko amaherezo azadusenyera igihugu,kuko rwose arigaragaza(macakubiri nyine)kereka impumyi niyo itayabona.


RWOSE KAGAME N'ABAMBARI BE NIBERURE BAVUGE AGENDA YABO,NDETSE BAGIRE N'UBUTWARI BWO KUYIRENGERA(DEFENDRE)NAHO UBUNDI AHO BAGANISHA IGIHUGU NI HABI KURUTA AHO KIGEZE KUGERA HOSE.
NASABAGA KAGAME NA FPR,KO BAFUNGURA DEBAT KU MACAKUBIRI BAVUGA MAZE RUBANDA IKAMENYA UKURI,BITABAYE IBYO AMACAKUBIRI NI KAGAME NA FPR BAYAKORA IZUBA RIVA.

Didier Rugamba répond:

Ibyo wanditse ku bwikanyize n'ubwikubire bwa FPR mu Rwanda ni ukuri gusa gusa.

Ariko zimwe mu ngero waduhaye nta shingiro zifite.

- Mme Mukabagwiza Edda, Minisitiri w'ubutabera si umututsi uzabaze neza.

- Mme Cyanzayire Aloyiziya, Perezida w'Urukiko rw'ikirenga si umututsi uzabaze neza

- Bwana Mukezamfura Alfred, Perezida w'Icyumba cy'abadepite si umututsi uzabaze neza.

 

Ikibazo utubwira gifite ishingiro. Ariko impamvu utanga jye sinzemera. Ubwikanyize bwa FPR ntibuterwa n'uko abahutu baba bahejwe mu butegetsi. Abahutu ni benshi pe. Ngabo ba Bazivamo Christophe, Rucagu Boniface, Mitsindo ya Nsekalije, Gatsinzi Marcel, Nyirahabimana Solina, ba Pawulo Mbaraga na Rwarakabije, Ndashimye Bernardin, Nduhungirehe Olivier n'abandi benshi. Ikibazo rero ugishakire ahandi naho abahutu mu butegetsi bwa Kagame barajagata.

 

Icyakora rata byose biterwa n'icyo twita ubutegetsi. Aha ni ho nanjye nshigikirira abasaba ndetse bakanaharanira rukokoma. Bapfa ariko kuturinda intambara kuko n'uyu udusya yatugirira ubuntu akadukomeretsa yitwaje intambara.

No comments:

Post a Comment