Wednesday, May 21, 2014

RWANDA-TANZANIA:Rwanda-Tanzaniya: Ese ubundi Kagame yanesha Kikwete ?

Publié le par veritas

[Ndlr: Ishyamba si ryeru mu karere k’ibiyaga bigari! Hari amakuru menshi ari gusohoka mu binyamakuru by’igihugu cya Tanzaniya yerekana ko igihugu cy’u Rwanda cyohereje intasi muri Tanzaniya muri gahunda yo gukurura umutekano mucye mubaturage b’icyo gihugu bahereye ku moko yabo n’uturere batuyemo; ayo makuru avuga ko mu gihe Tanzaniya izaba imaze gushegeshwa n’izo mvururu,u Rwanda ruzayigabaho igitero gikomeye cya gisilikare rukigarurira akarere ka KARAGWE! Kugira ngo kugaba igitero muri Tanzaniya bizorohere u Rwanda, Paul Kagame perezida w’u Rwanda arimo ashakisha inzira mu gihugu cy’u Burundi, ubu hakaba hari gutegurwa gahunda yo kwigarurira u Burundi binyuze mu nzira y’intambara n’amayeri menshi bityo u Rwanda rukagera neza ku mupaka wa Tanzaniya rugashobora no kuyicengera rukoresheje impunzi z’abarundi zizaba zihunga intambara u Rwanda ruzaba rwashoje muri icyo gihugu,umwanditsi n’umunyamakuru wa SHIKAMA,aradusesengurira iby’intambara y’u Rwanda na Tanzaniya yibaza niba koko Kagame yanesha Kikwete!]
 
Kuba nibajije niba Kagame yanesha Kikwete bishobora gutera urujijo, ubundi iyi mvugo ntaho ihuriye n’imbaraga hagati y’abantu n’ubwo no mu bigaragarira amaso, Kikwete arusha ibigango Kagame ubarebye mu gihagararo. Iyo bigeze mu gisirikari na politiki ntihaba hagikora imbaraga z’umubiri n’ibigango mu bizigira ahubwo hakora politiki na dipolomasi aribwo bubanyi n’amahanga. Igihugu cy’u Rwanda njyewe mu busesenguzi bwanjye cyaba cyikozeho kandi kikazabyicuza umunsi Kagame azafata icyemezo cyo kugaba igitero kuri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania. Igihugu cya Tanzaniya ni igihugu kinini cyane ugereranije n’u Rwanda.
 
Igihugu cya Tanzania gifite ingabo zikomeye cyane kandi gifite amateka akomeye muri demukarasi muri aka karere. Igihugu cya Tanzania mu karere k’ibiyaga bigari ni cyo gihugu cyitarangwamo amakimbirane n’intambara muri politiki. Mbere y’uko Kagame azagerageza kugaba igitero kuri Tanzania, azabanze abaririze kandi aperereze uko Tanzania yamenesheje Id Amin Dada wari warajujubije abagande. Igihugu cya Tanzania cyagize uruhare rukomeye mu guhirika uyu munyagitugu.
 
Kagame nafata icyemezo cyo gutera Tanzania, u Burundi, Kenya na Uganda bishobora kuzifatanya na KIKWETE kubera inyungu zikomeye ibi bihugu bifite kuri Tanzania ahanini bitewe n’imiterere y’aka karere; bityo Kigali ikazahezwa hagati ikaribatwa umugani wa NYIRABIYORO. Icyiza Kagame ashatse YABYIHORERA kuko, nagira Imana akazaba akiriho ashobora kuzicuza icyamuteye gushotora TANZANIA.
Tanzania ni igihugu gikomeye muri demukarasi kandi ni igihugu gifite igihagararo gikomeye mu ruhando mpuzamahanga ku buryo uyigereranije n’u Rwanda ukabashyira ku munzani umwe nta mahuriro na busa. Hamwe n’ibi bisobanuro byose mbahaye biragaragara ko u Rwanda rudashobora gutsinda Tanzania.
 
Iyi ni nayo mpamvu NYIRABIYORO yasobanuye ko Kagame namara gushinga icumu i Karagwe ingabo ze zikivuga imyato, ingabo za Tanzania zizamushushubikanya zikaruhukira i Kigali NYIRABIYORO yise i Bwanacyambwe kandi koko niko hitwa; hanyuma ngo Kigali bakayinombanomba bakayitera ishyamba umurwa mukuru w’u Rwanda ugasubizwa i Nyanza.
 
Ingaruka ku karere k’ibiyaga bigari
Ubundi mu bubanyi n’amahanga, burya ni ngombwa kwitondera intambara cyane ari nayo mpamvu natwe muri SHIKAMA turimo guteza ubwega duhuruza ngo nibiba ngombwa, Umuryango mpuzamahanga ushyire igitutu kuri Kagame areke umugambi we wo gutera igihugu cya Tanzania. Urebye uko akarere k’ibiyaga bigari gateye mu rwego rw’ubumenyi bw’isi (Cadre géographique), u Rwanda ruramutse ruteye Tanzania, igihugu cy’Uburundi gishobora guhura n’ingaruka zikomeye cyane kubera aho u Burundi buherereye ugereranije na Kigali na Dar Es Salaam.  Binumvikanira no mu cyifuzo Kagame yari yagejeje kuri Leta ya Bujumbura yifuza kunyura ku Kiyaga cya Tanganyika agahingukira mu Mujyi wa Kigoma. Kagame aramutse ateye Tanzania ingabo za Tanzania zishobora kuzenguruka zigasaba kunyura n’i Burundi kugira ngo zibashe kuzengereza Kagame bikaba bizatera ibibazo bikomeye.
 
Ikindi kibazo gikomeye kizaba ku banyarwanda bari mu Karere. Ni nde se ubwo wakwirengagiza uko byazagendekera abanyarwanda bazaba batuye muri Tanzania? Ese ubwo Tanzania niyitabara ikanyura i Burundi, mutekereza ko abanyarwanda baba i Bujumbura bizabagendekera bite? N’ibindi bibazo byinshi cyane…
 
Sobanukirwa Karagwe Nyirabiyoro yaraguye iyo ariyo
 
Karagwe NYIRABIYORO yavuze ko Kagame azigarurira ni imwe mu turere dutandatu tugize Province ya Kagera mu gihugu cya Tanzania. Mu Majyaruguru ya Karagwe hari igihugu cya Uganda, Mu Burasirazuba bwa Karagwe hari akarere kitwa Bukoba ngari, mu Majyepfo hari uturere twa Muleba na Ngara mu gihe mu Burengerazuba bwa Karagwe hari u Rwanda aho bitandukanywa n’umugezi w’Akagera. Ubwo ni ukuvuga ko Karagwe ikora ku Rusumo.  Muri SHIKAMA, dushingiye ku ibarura ry’abaturage muri Tanzania ryakozwe mu mwaka w’2002, icyo gihe Karagwe yari ituwe n’abaturage ibihumbi magana ane makumyabiri na bitanu magana ane mirongo irindwi na batandatu (425,476).
 
Ni akarere keza kandi k’ikibaya ku buryo abaturage biborohera kugenda ku ma pikipiki. Akarere ka Karagwe karimo ibiyaga bine binini cyane kandi bibaha amafi menshi cyane atunga abahatuye. Ibyo biyaga ni : Ikimba, Burigi, Rushwa na Rwakajunju. Akarere ka Karagwe kometswe kuri Tanzania mu gihe nyamara cyera ubutaka bwako bwari butataniye mu bihugu byinshi byo mu karere k’ibiyaga bigari n’ingoma z’abami baho. Tunabibutse ko aha i KARAGWE ari naho NYIRABIYORO waraguye aka kaga kazazanwa na Kagame; yakomokaga. Abaturage batuye i Karagwe bitwa BANYAMBO bakaba bakomoka ku ngoma-cyami yitwaga KITARA yashinzwe n’INGOMA-CYAMI y’abitwaga ABACHWEZI.
Ubwami bwa Karagwe bwageze ku izamuka rikomeye cyane mu bukungu na politiki ahagana mu kinyejana cya 19. Ibi byemezwa n’ubushakashatsi bwakorewe ku BISIGARATONGO (Resources archéologiques) byahavumbuwe mu mpera z’ikinyejana cya 18. Ayo mateka akomeza yerekana ko umwami NDAGARA yageze ku butegetsi bw’iyi ntara mu mwaka w’1820 aza kubuvaho mu 1853 aho yasimbuwe n’uwitwaga RUMANYIKA. Mu mpera z’ikinyejana cya 18, intara ya Karagwe yagize ubukungu bukomeye cyane kandi bwabaye kimenya-bose cyane cyane mu birebana n’ubucuruzi bwo guhinduranya cyangwa kugurana ibigurishwa (Commerce de Troc / Barter Trade) aho bibandaga cyane ku kuguranisha umunyu, urusenda, amacunga, gasegereti, n’ingano.
 
Ahagana mu mwaka w’1800, iyi ntara ya Karagwe yazanywemo n’abagande ibihingwa bishya birimo ibishyimbo n’ibitoki by’inyamunyo bitekwa. Mu 1840, abarabu bageze muri Karagwe bazanywe n’ubucuruzi bw’abacakara. Hahise kandi haza n’ibindi bihingwa birimo inyanya, ibigori, imyumbati, indimu,… Mu 1890, Karagwe yahuye n’ibyago byinshi birimo intambara z’imbere n’amakimbirane, ibyorezo by’indwara n’ubushita na muryamo byibasiye amashyo maze inka zabo zigapfamo nyinshi. Intambara z’amoko zahazanywe n’abadage bari mu rugendo rw’ubukoloni. Muri iyi ntara ya Karagwe, ahagana mu 1900, abadage badukanye ubucuruzi bw’ikawa. Mu gihe na nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, nibwo muri Karagwe havutse ishyirahamwe rya mbere ryahuzaga abahinzi n’aborozi. Ubwo kandi niko abanyabukoba benshi b’aborozi bahahungiye.
 
Mu 1990, ejobundi aha kandi abanyarwanda b’impunzi ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu (165000) bafunguye inkambi 5 muri Karagwe kugeza na magingo aya bamwe muri bo baracyahari kandi barakomeye baratunga baratunganirwa. Karagwe nk’uko twabivuze muri iyi nyandiko, ni nini cyane n’ubwo bigaragara ko idatuwe cyane. Ikindi ni uko ngo ifite ubutaka bwera ku buryo burenze urugero. Karagwe igabanyijemo uturere makumyabiri n’umunani aritwo utu dukurikira : Bugene, Bugomora, Bweranyange, Igurwa, Ihanda, Ihembe, Isingiro, Kaisho, Kamuli, Kayanga, Kibingo, Kibondo, Kihanga, Kimuli, Kiruruma, Kituntu, Kyerwa, Mabira, Murongo, Ndama, Nkwenda, Nyabiyonza, Nyaishozi, Nyakahanga, Nyakakika, Nyakasimbi, Rugu, Rwabwere.
IKARITA YA TANZANIYA
Rwanda-Tanzaniya: Ese ubundi Kagame yanesha Kikwete ?
Ese byazashoboka ko nk’uko Nyirabiyoro yabiraguye, iyi ntara yazomekwa ku Rwanda nyuma y’intambara Kagame arimo kwitegura kugaba kuri Tanzania?  Twe muri SHIKAMAturabona hakiri kare cyane kuba twagira icyo tubivugaho kuko byose bizaterwa n’uko Kagame azabyitwaramo. Uko tumubona arasa n’ugambiriye kandi ugamije kwihutisha indagu za Nyirabiyoro. Ese byazashoboka ko Kigali iterwa ishyamba urebye uko amazu arimo kuyitumbagiramo mu bicu? Byose bikazahinduka ubusa aka wa mugani w’UMUBWIRIZA muri Bibiliya? Ese birashoboka ko Umurwa Mukuru w’u Rwanda uzasubizwa i Nyanza? Ese ninde uzafata icyemezo cyo kuwusubizayo? Ikigaragara birimo ibanga ry’Ingoma ya cyami. Ariko se koko ko iby’isi ari amabanga nk’uko Mwungeri wa Nyankaka yabivuze, byashoboka ko agatsiko k’abatutsi bacye cyane bavuye i Bugande baje gusahura u Rwanda no kujujubya abaturage, Byashoboka ko bazirukanwa mu Rwanda nk’uko MAGAYANE yabisobanuriye Habyarimana? Urebye ukuntu baganje i Kigali bica bagakiza?
 
Ese u Rwanda byashoboka ko ruzongera gutegekwa n’umwami? Ese uwo mwami yaba ariwe uzashyikirana na Tanzania akayisaba kuduha intara ya Karagwe nk’igihembo cy’uko bazaba bahinduye KIGALI umuyonga? Ese Rukara rw’igisage uvuga isi igatigita (KIGELI V Ndahindurwa) NYIRABIYORO yavuze ko NTAKABUZA azagaruka mu Rwanda ashaje cyane akururukira mu nda y’inyoni (INDEGE) koko azaza? Ese INGANJI KARINGA Musenyeri Alex KAGAME yasobanuye ko ariyo yatumaga u Rwanda rugira amahoro kandi ikaba yarabuze KIGELI V Ndahindurwa nagaruka azayitaburura aho bikekwa ko ashobora kuba yarayitabye i Nyanza ari kumwe n’umunyamabanga we BENZIGE Boniface banahunganye n’ubu bakaba babana mu nzu imwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika? Ese umugabo ngo uzaba ushaje cyane kandi uzaba ari kimenyabose muri politiki y’u RWANDA, NYIRABIYORO yaraguye ko ariwe umuzungu utegeka isi azaha Ubutegetsi hanyuma akanamutegeka gucyura umwami yaba koko ari Faustin TWAGIRAMUNGU nk’uko abantu babihwihwisa? Ese uwo muzungu ni Amerika? Ibi bibazo byose SHIKAMA tuzagenda tubibasesengurira uko iminsi n’amateka bigenda bidusunika bigana imbere.
 
Ikindi tutareka kuvuga ni uko urebye aya mazina y’uturere tugize Karagwe bigaragara ko harimo isano ikomeye n’u Rwanda kuko nk’izina ry’ahitwa i Kibingo no mu Rwanda rirahari, hakaba hari n’akagari ka Kibingo kari mu murenge wa Karama mu cyahoze ari komini Runyinya muri BUTARE. Hariya mu Ruhango inyuma ya Paruwasi usa n’usubira ahagana i Gafunzo werekeza za Rwinyana na Bunyogombe iwabo wa Kagame kwa Rutagambwa hari ahantu hitwa i Kibingo ni nko muri Kilometero 1,5 uvuye ku isoko ryo mu Ruhango. Ririya zina rya Rumanyika no mu Rwanda hari abantu bitwa gutyo ku buryo uwavuga ko imico yahahuriye nta gicumuro yaba akoze. Ikindi ni uko nk’uko twabivuze, abami b’u Rwanda barwaniye aha hantu kandi bagiye banahavana iminyago y’intambara aho twababwiye ko na NYIRABIYORO waraguye ibi twibanzeho nawe akomoka muri aka gace.
 
Ikindi ni uko amateka atwereka ko aba Banyambo ari nabo batuye agace kitwa IGISAKA CY’IMIGONGO na MUTENDERI kwa KAYINAMURA muri Kibungo ku buryo abaturage ba Karagwe na Kibungo kuri bo ari abavandimwe kandi bagenderana bakaba banahuje imico n’imibereho.
 
BWIZA M.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi( SKUD)

No comments:

Post a Comment