Monday, October 20, 2014

ESE DUSANZE TWARUMVISE NABI TWAGIRAMUNGU KKUBERA UBUHUBUTSI BWE BYAGENDA BITE?

By Nkundimana Joel

Maze iminsi mbona ibintu byinshi byandikwa kumbuga za internet abanyapolitiki babanyarwanda baterana amagambo. Ndetse haramazina mesnhi yabigaragajemo ingufu nyinshi. Buri ruhande ruvuga ruti Twagiramungu ashobora kuba ashaka kongera kugambana nkuko yabikoze mbere maze akaba ashaka gufatisha ubuyobozi bwa FDLR abandi bati icyakora Twagiramungu ashobora kuba afite ukuri. Ibi byose bimaze iminsi bibera urujijo abanyarwanda niyo mpamvu nahisemo uyu munsi kugirango ngire icyo mvuga kuri politki nyarwanda nkumuntu yumunyarwanda ariko cyane cyane nkumuntu ikibazo cya FDLR kireba cyane ndetse nimpunzi zabanyarwanda kubera uburyo banyegereye cyane.  

Mbere yuko mvuga kukibazo cya FDLR na Bwana Twagiramungu reka mbanze nibwire abanyarwanda uwondiwe kuko sinkunda kwandika kumbuga kubera ko ntamwanya mfite ndetse na (Reba Byanga hano).
FDLR
facebook acocunt ntayo ngira kuko ndafite uwo mwanya. Ariko kugumya guceceka nkabandi banyarwanda nakomeje kubona bafite ikintu bageza kubanyarwanda ndetse banabamarira ariko bakaba bararuciye bakarumira murabo twavugamo nkumusaza wiwacu bita Dr. BANYAGA AUSTIN navutse ngasanga ababyeyi bavuga ko ari umuhanga aho menyeye ubwnge nkajya kumbuga nkoranabuhanga ngasanga amazina ye nibyo yakoze ariko akaba atarigeze avuga kukibazo cyabanyarwanda birantangaza. Nuko rero burya Banyaga ninkabahutu besnhi baturimo. Bose bakurikira inda bakibagirwa ko umunsi umwe bazava muriyi si maze ibyabo bikibagirana bagasiga ubusa ntihagire numunyarwanda wigeze kubamenya ko bigeze kubaho

Muamgambo make dore uwo ndiwe nabaye muri FDLR igihe kirekire kuko ahubwo nigeze no kurwanira ingabo zair izigihugu cyu Rwanda nanuyu munsi ncyubaha cyane kubera ubutwari bwazo zagaragaje mubihe bikomeye twalimo mugihe twari twarafatiwe ibihano nabagashakabuhake babanyamerika nabongereza bashakaga guha ubutegetsi FPR kungufu zose zashobokaga. Nabaye za Bulongi utarahabaye ntihavuga. Nabaye za Masisi Walikale ndetse na za Rutchuru. Mfite imiryango irenga icumi ikili mwishyamba hamwe na FDLR. Ibi bikwereka urukundo mfitiye abantu bitanze kugirango barinde impunzi zabanyarwanda. Navuye mwishyamba mpuye numugiraneza wanjyanye Zambia nyuma anjyana kwishuli ndiga ndarangiza nkomereza muri Afrika yepfo aho mperutse gukura impamyabushobozi ihanitse ya Physics. Yabaye inzira ndende ariko Imana yacu yakomeje kutwitambika imbere iratwiyoborera. Ubu ndimo kwigisha muri Kaminuza ndashaka kuvuga kuko ntacyo bimariye abasomyi. Nkomoka muri Kiyombe abesnhi mubo twavukanye bishwe ninkotanyi. ibi bimpam uburenganzira bwo kwanga inkotanyi nabazikomakaho urunuka. Ariko ubwenge mfite nurukundo mfitiye u Rwanda nabanyarwanda bimpa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byanye abo babona bifitiye akamaro bakabifata abatabishaka bakabireka. 

KUKIBAZO CYUKO TWAGIRAMUNGU YIFUJE YUKO UBUYOBOZI BWA FDLR BYAHINDUKA

Mubyukuri uroye neza nkumuntu ushira mugaciro unashishoza iki gitekerezo ntabwo arikibi. Kukko burya politiki niko ibaho iyo image yawe ikemangwa cg se ikaba yabangamira inyungu za politiki nintego mushaka kugeraho biba ngombwa mugahindura strategy. Nabaye muri FDLR ntakindi gihe yigeze igira amahirwe anganaq nayo ifite ubu yo kurwana intambara ya politiki ikayitsinda. Mvuga ibi bintu kuko inama nyinshi njyamo nkumuntu wo muri Zambia SADC iyo ivuga ikibazo cya FDLR
Twagiramungu Faustin
usanga bacyumva neza ariko ugasanga ikibazo bafite ari icyabayobozi ba FDLR. Nabo ntibifuza kubatanga ariko bifuzako hajya hoherezwa abandi bantu mumishikirano ya FDLR. Amaraso mashya. Ntamuntu wakwemera gutanga abayobozi ba FDLR ariko kubera inyungu za politiki ningombwa ko abayobozi ba FDLR berekana ubundi buryo amazina asanzwe agaragara muri FDLR yasimburwa. Naho nibitaba ibyo bizakomeza bitubere nkuko byagendekeye benewacu aribo ba ignace Murwanshyaka na Callixte Mbarushimana. Urabona ko babarindagije kugirango bakereze ingufu zabo niza FDLR. Ibi nibintu bigomba kwigwaho mumaguru mashya kandi bikabonerwa igisubizo niba FDLR idashaka ko abantu bacu bakomeza gupfa kandi harigihe twabona igisubizo cya politriki niba bitanashobotse tukaba tugomba kujya kurugamba ariko bizwi ko duhagaze neza muri politiki. Ikintu FPR yadutsindishije nuko yashoboye kwerekana ko aritwe babi kandi izi neza ko ariyo yicaga. Ayo makosa ntitwagombye kuyagira.

Twagiramungu ikibazo yagize ashobora kuba yarahubutse. Naho ubundi igitekerezo cye cya giraga ishingiro. Ntamuntu ushaka ko Byiringiro na mudacumura bajyanwa mumunyururu gusa icyo mvuga nuko bagomba kugumya kuba abayobozi bakuru ariko bakava mumaso ya internationa media. Ndabona ibi atari byinshi barimo kwakwa kuko ubiroye neza na Mudacumura yahisemo gushira abandi imbere. Kandi byatumye isura ya FDLR ihinduka ho gato. 

ABASHINJA RUKOKOMA UBUGAMBANYI NUKUBERA UBUJIJI BWA POLITIKI

Rukokoma isomo yaboneye muri FPR nyuma yuko yaramaze kugambanira twese abanyarwanda simbona ko yakongera kurikora. Kuko azi neza ko abanyarwanda bamurya ari mubisi bakurkije ko ibibazo 80% impunzi zagize nigihugu ariwe byaturutseho. Ubwo rero abantu bagombye kumuha amahirwe agahindura amakosa ye nkinzira yo gusaba abanyarwanda imbabazo ndetse nokiwikiranura nu Rwanda mbereko yisazira.

Abirirwa bamuvuma ngo numugambanyi ngo ashaka gutanga ba Mudacumura ibyo kuri njye mbobona nkubwana, ubuhubutsi, ndetse no kutajijuka mubitekerezo mubyo twita political maturity. Urugero ni nkabwana Jean Romneo nemera kandi nkomeza kwemera kubera ukwitanga yagiriye abanyarwanda cyane ubwo yatuzaniraga amavideo ya FDLR. Ariko ibyo arimo yandika kuri Rukokoma bigaragaza ikibazo cyubwana cg se kutanononsorerwa nibya politiki. Nkumuntu warwaniye ingabo zu Rwanda zambere EX-FAR, nkarwanira FDLR ndetse nyuma nkagira amahirwe yo kubona ibindi bihugu nkaniga ngasoma ibitabo byinshi, nagira inama uyu musore bwana Jean Romeo ko yakwirinda guharabikana kuko siko politiki ikinwa. Namusaba gutangira gusoma ibitabo byinshi bya politics na histoire bizamufasha mugushobora kuyobora reaction ze ataribimwe bya gisirikali. Ahubwo nanamusaba numuganda mukugerageza kumvisha abantu bacu muli FDLR impamvu igitekereozo cya Twagiramungu kitari kibi nkuko byagaragajwe kuri internet ndetse nuburyo Byiringiro na Dr Murayi babigaragaje. Nkumuntu wize nagombye kuba narabonye murayi abyitwaramo ukundi kurusha uko namubonye yitwara kwicyo gitekerezo cya CPC, FDLR, na Twagiramungu.

ESE BANYARWANDA BALIMO FDLR BAKWIRIYE KUREBA IBINTU GUTE

FDLR igomba kureba kandi kemera ko politiki yayo ndetse niyabahutu muri rusange bihinduka. Ibi byagerwaho aruko twemeye yuko harabantu bishizwe mumajwi kandi Kagame atinya bagomba kuba muri back ground. Nukuvuga bagategekera aho media itarimo. Ibyo byafasha abana ba FDLR mukubona imbaraga zirusha izo bafite ubu kandi bigatuma namahanga atwumva. Dore HCR yamaze kwemera ko hari impunzi zirenga ibihumbi 250 FDLR irinze icyo nikintu cyiza cyane ariko icyo
FDLR
kigomba guherekezwa nikibazo cyatuma amahanga cyane cyane SADC ilimo kuvugira FDLR kumva yuko abayobozi ubu balimo ntakintu bafite baregwa na nabanyamerika nandi mahanga akomeza ggukiwiza ibihuha. ikindi nuko FDLR igomba kwirita akajagari kabahutu biyita abanyapolitiki kandi baboneka kuri facebook gusa ntahandi baboneka. Maze igaharanira gukorana nabantu bafite umuronko nka Twagiramungu nubwo mwanga cyane kubera ko yicishije abantu banjye. Ariko nkumuntu ujijutse ngomba kwibaza nti ese gukorana na Twagiramungu byatuma ngera kumugambi wanjye wokubohoza u Rwanda noneho umwanya waboneka nkazamusaba gusaba imbabazi abanyarwanda yahemukiye cg? FDLR igomba no kwiyoroshya byaba ngombwa ikaba yakwemera gufatanya nabatutsi bo muri RNC. Nkuko undi mwanditsi yabivuze muri the Rwandan bwana Akishuli Abudallah ibihe birageze ngo inzika tuyishire hasi twihanganirane aho kugumya kubaka icyo bita Hutu power ariko kitagira aho kitugeza. Cyagira akamaro gusa tugiye mumatora ariko ntamahirwe mufite yo kuba muri politiki nyarwanda icyo nicyo kintu cyagombye gushirwa imbere. 

Ntitugomba kwibagirwa ko abantu bali muri FDLR bayimazemo imyaka 20 banyuze mumfu nyinshi ariko banga kuva kwizima. Ibyo rero nabyo bigomba kuzirikanwa kugirango bagire icyizere yuko Twagirmungu atarimo gukima mayida nkiyo muri za 1990 ahubwo tukereka FDLR ko abayobozi bakiri abayobozi bayo ariko imbere yamahanga hakaboneka abandi. Ikibazo cya FDLR kirangiye nabari Arusha bagirwa abere byagutangaza na Kambanda arekuwe. Icyo nicyo tugomba guhora duhjaranira.

Ngaho rero murakoze murebe uburyo mwatangiza ibiganiro hagati ya Twagiramungu nurundi ruhande maze ibyo nigirwaho muzansabe inama zuko mwakubaka icyizere cyarinda bakuru ba FDLR nabo mubona bayihagararira. 

4 comments:

  1. Uyu mugaboa asobanuye ibintu neza cyane kuburyo hakenewe abandi batekereza nkawe.
    http://www.gasabonewspaper.com/2014/10/impamvu-z-ingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara.html

    ReplyDelete
  2. Ndumva ntacyo usobanuye wowe urita twagiramungu umugambanyi warangiza hari icyo yafasha . Ese iyo ubona atumira amashyaka icumi ntihagire narimwe rizamo wumva ikibazo ari FDLR cg se ni Rukokoma. Uranabeshye ngo wabaye muri FDLR wowe ukuzi inyeshyamba zikora wahindura ubuyozi ukaba ufite ikihe cyizera ko ugiyeho bamwumvira. Yewe kuvugira twagiramungu uba urushwa nubusa kuko si umuntu umuntu uhakana ibintu yavuze cg yashyizeho umukono ngo ntazi FCLR . Amahirwe yarayabonye yabaye muri MDR arashwana ajya muri FPR arashwana ahimba utundi dushyaka biba uko ageze muri CPC naho nuko none uragirango bamugire bate .dabaza wowe wiyise Banyaga.

    ReplyDelete
  3. Saya sangat senang bisa berkunjung ke blog anda, semoga anda punya waktu luang untuk berkunjung ke blog saya, saya punya artikel yang menarik untuk di baca. :)

    www.sundaland.wapseru.biz

    ReplyDelete
  4. Kurwanya Rukokoma ni uguta igihe ni no kwibeshya. Ahubwo hakenewe kugerageza gusobanukirwa n'ibyo yigisha. Uko mumurwanya ni ko Imana irushaho kumukomeza no kumumenyekanisha.
    Mwari mukwiye kumujya inyuma akabafasha gukomanga aho byabatwra igihe ngo mukomange, akagira aho abasiga.
    Murahondwa ntimwumva ariko niyo maherezo.

    ReplyDelete