Friday, October 31, 2014

RUBYIRUKO RW'URWANDA NIKI TUBURA KUGIRANGO TWIKIZE INGOMA YUMWICANYI KAGAME NKUKO MURI BURKINA FASO BIKIJIJE UMWICANYI BLAISE COMPAORE

By Ntawigira Isaac, Nyamirambo

Iminsi ibiri ishize yagaruye moral mubana bu Rwanda kubera revolution bagenzi bacu bo muli Burkina Faso barimo gukora. Icyanejeje cyane nuko abenshi mubalimo kuyikora ari urubyiruko ruli munsi yimyaka 30. Nukuvugako kuva babaho ntawundi mwami bari bazi uretse Blaise Compaore nkuko hano mu Rwanda abenshi ntawundi mwami tuzi uretse Kagame. Ikibabaje kurusha ibindi nuko Kagame yakoreye byinshi abaganda harimo no kubica hanyuma akazzanwa gukomereza ubwicanyi bwe hano mu Rwanda. Kagame twamuzaniwe nabanzi babanyarwanda bene madamu bahora bagenzwa no guhaka abanyafrika. Nonese icyo abanyarwanda tubura niki kugirango twikize umwanzi wacu wa kere ningoma ye?

BURUBYIRUKO NYARWANDA RURITEGUYE ARIKO NTAMUYOBOZI TUGIRA

Kugirango abanyaburkina faso bashobore kwikiza umwanzi wabo Cmpaore nuko bari bafite ababarangaje imbere maze urubyiruko rurabashigikira. Harimo nka Bwana Zephrin wimyaka 55 nabandi bantu bari barangaje urubyiruko imbere. Iyo turebye neza hano murwanda ntitunagomba no gushishoza kuko bigaragara ko ntamuntu numwe tugira wo kuturangaza imbere maze tumuyoboke iyi ngoma yabicanyi tuyikize abana bacu bazakurire mubwisanzure. Dore abagombaga kuturangaza imbere ariko umwanzi yatwimye. Harimo Victoire Ingabire intwari kazi yaje isanga tuyiteguye kuko twarituzi neza ko tumaze imyaka myinshi dutegereje uwaturangaza imbere. Umwanzi wacu wa kera Kagame ntiyamureka. Hari Maitre Ntaganda Bernard abanyarwanda twese twabonaga ko umunsi arumwe tukazagwa gitumo uyu mwanzi wacu wa kera ariko FPR yakoze kuburyo bwose kugirango imuce intege. Aba bombi nibo cyari icyitegererezo cyacu nkabanyarwanda baba hano  mu Rwanda ariko bose bari mungorane nyinshi. Ikibazo dusigaranye ninde waturangaza imbere ngo abasore bu  Rwanda twikize ingoma yuyu mwanzi wacu wa kera.

ESE TUBONYE UWAYOBORA URUBYIRUKO NYARWANDA TWAKORA DUTE?

  • Iyo tuza kugira uturangaza imbere maze akaduhamagarira kwikiza umwanzi wacu wa kera twariguhagurukana ubwaka, nibakwe tukamusanganira nkuzanye inkurunziza
  • Twateranira imbere ye abasore ninkumi ziturutse hose mumarembo yu Rwanda. Abamajyaruguru, iburengerazuba, iburasirazuba ndetse no mumajyepfo twese twateranye maze tukikiza uyu mwanzi wacu watuvbujije amahwemo.
  • Uwaduhamagara abana bu Rwanda twakera gutabara tukava mumpande zose tukaza tugamije gutabara. 
  • Uwaduhamagara natwe twakwikiza umwanzi wacu wa kera ariwe Kagame na FPR
  • Uwaduhamagara twakwibohoza kandi tukabohoza nahazaza habana bacu
  • Uwaduhamagara twarwana inkundura amaraso yacu tukayatangira igihugu kuko umwanzi akomeje kuyanywera ubusa
  • Uwaduhamagara nukur twatabara tukikiza aba basekibi badukikije tukagarura ituze iwacu  i Rwanda

No comments:

Post a Comment