Tuesday, October 7, 2014

RWANDA:POLITIKI: CPC IREREKANA INZIRA YO KUBURIZAMO UMUGAMBI WA LONI WO KURASA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI KONGO.


Ku itariki ya 5 Ukwakira 2014, inama nkuru ya  CPC yarateranye iyobowe na Perezida wayo, Bwana Twagiramungu Faustin, ikomeza imirimo yayo yari yasubitse ku itariki ya 17 Nzeri 2014. Imaze gusuzuma imishinga y’amategeko ngengamikorere yizwe n’akanama k’impunguke zihagarariye CPC mu rwego rwo hejuru, zateranye guhera tariki ya 27 Kanama  2014 kugeza kuya 08 Nzeri 2014; inama yashimiye cyane abari bagize ako kanama kubera ubwitange, ubuhanga n’ubushishozi berekanye banononsora iyo mishinga. Inama nkuru  ya CPC yemeje iyo mishinga yose y’amategeko uko yakabaye kandi ihamya ku mugaragaro ko ayo mategeko ariyo akurikizwa mu mikorere n’imiyoborere ya CPC guhera ku itariki ya 5 Ukwakira 2014.
 
IMPUNZI ZABANYARWANDA MULI CONGO
Ku byerekeye ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, Inama nkuru ya CPC imaze kungurana ibitekerezo ku ngorane ziteye inkeke zugarije ku buryo bw’umwihariko impunzi zikomeje gutesekera mu gihugu cya Kongo, yasanze ari ngombwa gutangariza abanyarwanda igikwiye gukorwa bwangu, kugira ngo izo mpunzi zitongera guhohoterwa n’amahanga usanga kugeza ubu atarashobora kumva neza ikibazo cy’u Rwanda. Birazwi ko umuryango mpuzamahanga wahagurukiye kugarura umutekano mu gihugu cya Kongo ku buryo budasubirwaho, kandi inama ya Loni ikaba yarafashe icyemezo gikomeye cyatangajwe n’Umunyamabanga mukuru Bwana Ban Kimoon :
 
Guhera ku itariki ya 2 Mutarama 2015, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zizatangira kurasa ku mpunzi z’Abanyarwanda ziba mu gihugu cya Kongo, niba Abarwanyi ba FDLR batiyemeje ku bushake kubahiriza gahunda zibasaba gushyira intwaro hasi, zikubiye mu kiswe DDRRR (Désarmement, Démobilisation, Rapatriement, Réintégration et Réinsertion), gisa n’aho kwaba ari ukwishyira mu maboko y’abicanyi bigaruriye ubutegetsi mu Rwanda.
 
Ikindi kigaragaza ko Amahanga atumva neza ikibazo cy’u Rwanda, ni ukubona Loni n’amashami yayo, ndetse na bimwe mu bihugu by’ibihangange kw’isi, bishishikajwe no gucyura mu Rwanda Abarwanyi batarenze 1.600, bititaye kw’itahuka ry’impunzi zirenga 245.000 zibana nabo mu mashyamba ya Kongo, n’iry’izindi mpunzi zirenga 100.000 zitatanye hirya no hino kw’isi.
 
CPC irasanga ari ngombwa gufata bwangu ingamba zose zishoboka kugira ngo ibone urubuga rusesuye rwo gukomeza gusobanurira amahanga ukuri ku kibazo cy’u Rwanda mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo bireba impunzi z’Abanyarwanda ku isi hose. CPC ntishidikanya ko umuti nyawo uzaturuka mu mishyikirano itaziguye hagati ya Leta y’i Kigali n’amashyaka atavuga rumwe nayo, impande zombi zibifashijwemo n’ibihugu n’imiryango nyafurika. Ibyo bigakorwa hagamijwe kwimika mu Rwanda impinduka irangwa n’umutekano wa buri wese n’ubwisanzure bushimangiwe n’iyuhahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’urubuga rwa politiki ruzira igitugu icyo ari cyo cyose.
 
Uko bizagenda kose, CPC ntishobora kuzihanganira ko Impunzi z’Abanyarwanda zishorerwa nk’amatungo, zigacyurwa ku ngufu mu Rwanda nta mutekano n’uburenganzira zihizeye. Ni muri urwo rwego CPC isaba Leta y’i Kinshasa n’umuryango mpuzamahanga, kwita ku mpungenge impunzi zitewe n’ibyemezo byafashwe byo kuzirundanya ikantarange ku butaka bwa Kongo, aho kuzirekera hafi y’aho zibarizwa no kuzirindira umutekano mu gihe hagitegerejwe imishyikirano yo mu rwego rwa politiki izanononsora iby’itahuka ryazo.
 
Ariko kugira ngo ibyo bishoboke ni ngombwa ko CPC nayo yita ku byo isabwa n’amahanga n’inshuti zayo kugira ngo inzitizi zose zibuza iyo mishyikirano zive mu nzira. Mu byifuzo bidahinduka kandi bikomeye amahanga akomeje gutanga, harimo ko abantu bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego mpuzamahanga kubera ibyaha bakekwaho ngo byo kuba baba barahohoteye uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihugu cya Kongo, bataba mu nzego z’ubuyobozi bw’ishyaka FDLR n’iz’impuzamashyaka FDLR irimo. Ni yo mpamvu CPC isanga ari ngombwa ko ishyaka FDLR rikemura bwangu icyo kibazo, kandi CPC izaritera inkunga mu gushakira hamwe uko byakorwa, hagamijwe kwirinda ko impunzi z’abanyarwanda zongera guhigwa bukware no kuvutswa ubuzima.
 
Ntibyoroshye, ndetse birasaba ubutwari budasanzwe, buzaturuka ahanini k’ubushake bw’abarebwa n’icyo kibazo ubwabo. Harimo guhitamo hagati y’ibintu bibiri :
 
1.Ko Loni yarasa ku mpunzi zarokotse itsembabwoko ryakozwe n’ingabo za FPR-Kagame mu nkambi zo muri Kongo, izo mpunzi zigatikira kuko bigaragara ko nta mbaraga za gisirikari zaboneka ngo zihangane n’ibitero byo mu rwego mpuzamahanga bishyigikiwe na Loni.
 
2.Hari nanone uburyo bw’uko abafatiwe ibihano na Loni bakongera kugaragaza urukundo n’impuhwe z’umushumba mwiza zabaranze igihe cyose, bakitangira intama zugarijwe n’ibirura, bishyira mu maboko y’ubutabera mpuzamahanga butabogamye, maze izo ntama baragiye muri iyi myaka yose zikarokoka ku bwende bwabo, aho gupfana nazo.
 
Birumvikana ko CPC ishyigikiye nta kuzuyaza iyo nzira ya kabiri, kubera ko ari yo yarengera imbaga, kandi ikaburizamo imigambi mibisha ya Leta ya Kigali ikomeje kujijisha, ibeshya amahanga ko abasaba imishyikirano nayo ari abicanyi bakoze ishyano mu Rwanda no muri Kongo. Abatabazi n’abacunguzi b’igihugu bahozeho mu mateka y’u Rwanda kandi na n’ubu ntacyabuza ko babaho. Nta gushidikanya ko uwo muco mwiza waba kimwe mu bisubizo ku bibazo by’impunzi ziri mu gihugu cya Kongo.
 
CPC ntizahwema no gushakisha ubundi buryo bwose bwafasha mu gukemura iki kibazo kandi izakira neza ibyifuzo byubaka  by’abanyarwanda bose bahangayikishijwe n’iki kibazo kugira ngo twese hamwe turengere ubuzima bwa ziriya nzirakarengane.
 
Bikorewe i Buruseli kuwa 6 Ukwakira 2014
 
Twagiramungu Faustin
Perezida wa CPC

No comments:

Post a Comment