Tuesday, December 2, 2014

IMFUNGWA ZIFUNGIYE MU MAGEREZA ATANDUKANYE MU RWANDA ZIKOMEJE GUCURWA BUFUNI NA BUHORO

Alex Bakunzibake
Umuyobozi wungirije wa PS Imberakuri
By ALEX BAKUNZIBAKE


Nyuma y’uko kuwa 28 Ugushyingo 2014 urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rutangiye amabwiriza yo kubuza imfungwa zose gutunga radiyo,maze abayobozi b’amagereza bagatangira kubishira mu bikorwa; ishyaka ry’Imberakuri ritangaje ibi bikurikira :

  1. Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rukimara gushyiraho amabwiriza ategeka abayobozi b’amagereza  kubuza imfungwa zose gutunga radiyo imfungwa zari zisanzwe zikoresha zumva BBC,RFI,Impala nizindi ziha ijambo abarwanya ubutegetsi bwa leta ya Kigali,abayobozi b’amagereza bahise batangira kubishyira mu bikorwa cyane muri gereza ya Nyarugenge,Gasabo,Muhanga nahandi… amanama aterubwoba bikomeye imfungwa niyo arimo kubera mu magereza atandukanye. Byabaye  akarusho aho kuruyu wa 01 Ukuboza umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge yakoresheje inama agaragaza umujinya mwinshi abwira imfungwa ko nta radiyo n’imwe bashaka muri gereza ndetse ko nta na televisiyo yindi izongera kurebwa doreko muri iyi gereza abagororwa bifite bohererezwaga n’imiryango yabo ikarita ibafasha kureba amasheni mpuzamahanga. Uyu muyobozi akaba yabwiye imfungwa ko itariki ntarengwa yo kuba radiyo ya nyuma izaba yasohokeyeho ari kuwa 03 Ukuboza 2014 nyuma yaho uzayifatanwa akazahura n’ibyago bikomeye.
  2. Kuba urwego rw’amagereza rwafashe iki cyemezo ruzi neza ko radiyo na televisiyo byatumaga abafungwa  bava mu bwigunge ndetse bakanabasha gukurikirana aho isi igeze bigaragaza kwivuguruza gukomeye dore ko n’ubusanzwe imfungwa zo mu Rwanda nta burenganzira zisanzwe zigira ukurikije amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwagiye rushyiraho umukono. Uko kwivuguruza nta kundi usibye kuba leta ihora ibeshya abanyamahanga ko u Rwanda rudafunga ahubwo rugorora abazataha bakagira ibyo bamarira igihugu,umuntu akaba atabura kwibaza icyo bazaba bakimaze mu gihe abazafungurwa bazaba batazi naho isi igeze.
  3. Mu nama bwana MUGISHA James umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge yakoresheje yongeye kugaruka ku bantu basanzwe bagemurirwa kubera impamvu z’uburwayi maze ashimangira ko ugemurirwa wese azajya agemurirwa muri porte à manger nto,ibi bikaba bibangamiye cyane imiryango isanzwe igemura kuko kugemura ibiryo byinshi byatumaga bagabanya iminsi bahora kuri gereza na cyane ko abenshi banaturuka kure.Aha twabibutsa ko kuwa 28 Ugushyingo imfungwa zigemurirwa kubera impamvu z’uburwayi zaburaye kubera kuba zari zagemuriwe mu buryo busanzwe badakoresheje porte à manger .
  4. Muriyi nama kandi  MUGISHA James yagarutse ku buryo bukomeye abantu batangamo amakuru y’ibivugirwa muri gereza ndetse bimwe muri byo arabibasomera,aha yirengagije ko Imberakuri ziri ku isi yose ndetse no mubo avuga ko ayobora Imberakuri zirimo.
  5. Kuba na none urwego rw’amagereza rwafashe icyemezo cyo guca amaradiyo mu magereza kugiranga imfungwa zitumva ibyo abanenga leta bavuga bikaza bikurikirwa n’uko uru rwego rwananiwe kwishyurira abafungwa ubwisungane mu kwivuza bakaba bageze aho basigaye bapfira mu magereza kubera kutajyanwa kwa muganga(RUGWABIZA Evariste wavaga muri Butamwa,akarere ka Nyarugenge,umugi wa Kigali yapfiriye muri gereza ya Nyarugenge azira kutajyanwa kwa muganga) birashimangira umugambi leta ifite wo kumara abanyarwanda cyane imfungwa zifungiye mu magereza yose yo mu gihugu.
  6. Ishyaka PS Imberakuri ntirizahwema kwifatanya n’abababaye ribatabariza,ari nayo mpamvu ryongeye gusaba urwego rw’amagereza guha uburenganzira buteganwa n’amategeko imfungwa zose maze rukirinda gutanga amabwiriza ya hato na hato abangamira imfungwa.

Ishyaka PS Imberakuri kandi riboneyeho umwanya wo gusaba imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu kwita ku bibazo by’imfungwa ziri mu magereze atandukanye mu Rwanda.

Alexis BAKUNZIBAKE
Umuyobozi wungirije
PS Imberakuri.

No comments:

Post a Comment