Saturday, December 6, 2014

UMUNSI RADIO IJWI RYA RUBANDA YAHINDUTSE IJWI RYA GAHUNDE

By SENDEGEYA FLUGENCE

Abanyarwanda benshi bari mucyunamo nkuko nanjye nkimazemo iminsi. Abantu besnhi batangajwe nuko iradiyo bibonagamo yari yaradutse yitwa Ijwi rya Rubanda yahindutse mugihe kitarenze ukwezi kumwe maze ikareka inshingano zayo igahitamo kwamamaza ishyaka. Ubwo ijwi rya rubanda RADIO IJWI RYA RUBANDA nayo yahindutse ijwi rya Gahunde.
Bwana Simeon w'ijwi rya Rubanda
yatangiraga ahagana mumyaka itatu shize ubwo nukuvuga amagana mumwaka wa 2011 abanyarwanda besnhi barayishimiye cyane ababa hanze bafite access kuri internet nababa hano muri Africa cyane bafite amikoro yo kuyikurikirana kuri internet. Abesnhi bayifurizagako yazabona uburyo yakorera kumironko isanzwe kugirango yumvikane nahano mu Rwanda. Ariko abesnhi bari baziko nubundi alimwe muri za radio namashyaka bitagira umuronko bigenderaho. Bamwe bayihaye iminsi runaka abandi bati umunyamakuru wayo Simeon ashira mugaciro ntazamirwa bunguri na Kigali cg se akaba ayitangije ashaka amahahiro nkuko abenshi mubanyapolitiki baba i Burayi batangije amashyaka ari ukugirango badasubizwa mu Rwanda. Ntibyatinze rero umwaka wa 2014 wazanye agashya mumashyaka nabanyapolitiki nyarwanda. Reka turebere hamwe uko

KUTAGIRA UMURONKO NGENDERWAHO

Mubyukuri abesnhi baremeranya nanjye ko nubwo abesnhi twajyaga dukunda radio ijwi rya rubanda twayikundiraga ikintu kimwe gusa. Nuko twumvaga ivuga ibitekerezo abantu besnhi bagiye batinya kuvuga byamagana leta yabicanyi ya Paul Kagame. Ntabwo abesnhi twayikundiraga icyo twakwita professionalism cg se kugira programming nziza oya ahubwo twayikundiye kuko twumvaga ko koko ari ijwi rya RUBANDA. Muri uru rubanda tuvugaha akenshi twavuga impunzi zabanyarwanda zikwirakwiye hirya no hino kwisi. Twari twarayishize mu rwego rwa radio itahuka kuko nubwo bafite gahunda zijya gusa Ijwi rya RUbanda twayibonaga nka radio yacu. Ariko ntibyatinze kwigaragaza ko Radio Ijwi rya Rubanda yaranzwe no guhuzagurika nokuba abantu bayikoreraho nta training bafite mubyerekeranye no gutegura gahunda za Radio. Ariko nubwo icyo kibazo cyakunze kwigaragaza mubiganiro bya Ijwi rya Rubanda abanyarwanda besnhi twakomeje kuyikurikira cyane kubera loyalty yarimaze kubaka mubanyarwanda ibitewe nizina ryayo ariko akenshi bitewe nuko yajyaga iha ijwi abasore ninkumi zacu zili murugamba mugihugu cya Congo bibumbiye muri FDLR. Kuba abategamatwi ba radio ijwi rya rubanda ntibyagoye umunyamakuru simeon kuberako mubahutu hari vacuum cg se icyuho gikomeye cyokubona umuntu ubahagarariye. Ijwi rya rubanda rero nubuhanga buke bwayo bubakiye kwicyo cyuho maze babona ababakurikira kugeza umunsi batandukiriye bagatangira guhuzagurika ndetse banatuka FDLR baba nkawamwana utazi ikimuhatse warebye amabya yase igicyure.

IJWI RYA RUBANDA RYIBAGIWE IKIRIHATSE

Nkuko nabivuze haruguru mwiyi nyandiko abanyarwanda besnhi cyane bakurikiranaga ibiganiro bya Radio Ijwi rya Rubanda ndetse bakanasangira ibiganiro byayo kumbuga za internet. Abandi
Gahunde
bahamagaraga uwitwa Simeon bamwishimiye kugirango bamugezeho amakuru kandi bamushimire kubyubutwari bwe. Ariko ibyo byose byamwibagije inshingano ze twakwita inshingano mutima zitajya ziboneka mubyanditswe cg mubindi bikorwa ahubwo twakwita des expectations indirecte de l'audience cg se intrinsic valued expectations of the targeted audience. Ijwi rya Rubanda ryiyibagije ko abantu bose baryumva haribintu bituma baryumva kandi ko bategereje ko ryakomeza kugendera kuruwo murongo niba rikeneye gukomeza kwitwa Ijwi rya RUbanda. Ariko nkuko nyine umwijuto wikinombe wibagirwa ko imvura izagwa abayobozi bijwi rya rubanda banejejwe nibisingizo abanyarwanda twabahaga maze bibwirako bazayobora ababumva buhumyi bakabakurukira mukigari baherutse gushinga cyitwa ISHEMA. 

Ababikurikiranira hafi bavugako Ishema ryahaye amafranga mesnhi radio Ijwi rya Rubanda maze rigata umuronko murubwo buryo dore ko abagize iyi radio ngo bari basanzwe binubira ko abahutu batajya babatera inkunga. Bakimara kubona ifaranga rivuye vatican rero ubwo nibwo Ijwi rya Rubanda ryahise rita agaciro numuronko waryo riba rihindutse Ijwi rya Gahunde. Mumaze iminis mwiyumvira ibiganiro bisebanya iyi radio imaze iminsi sihiraho bigamije atari ugusesereza gusa ahubwo guharabika no gusenya FDLR nabayikunda bose. Ikindi kintu cyatunguye abantu nukuntu bwana Simeon asigaye ari umunyamakuru wa Bwana Rukokoma ndetse akaba anasigaye yikoma abantu bose bavuga nabi rukokoma. 

BWANA SIMEON AKURIKIYE ABANDI NABO BARI BAJE BIGENDERA

Nkuko umuanzi wa kera bwana Sebanani yabiririmbye mundimbo yavugaga ngo "Nanjye Ndi Umugenzi" ikaba yaravugaga uko Sebanani yagiye gutereta umugore inyamirambo witwaga Mama Munyana akamwima maze akaririmba ngo erega shahu nanjye ndi umugenzi nkuko nabandi baje bigendera. Naniko iradiyo ijwi rya rubanda nayo isigaye imeze. Nayo ibaye umugenzi waje yigendera nkabandi banyapolitiki tumaze iminsi tubona bacyatsa ariko twajya gushiduka tukumva bari i Kigali. Murabo twavugamo Bwana Evode Uwizeyimana wirirwaga atuka Kigali ngo nagatsiko kamabandi tugiye kumva twumva ngo ubu niwe ukora policy zifasha aya mabandi kwiba neza ntankurikizi. 

Ntacyaba gitangajemo rero cyane ko imikorere yishyaka ISHEMA yateye amayobera menshi abanyarwanda aho bava bakagera kuko uretse kuba ari ishyaka rya Facebook naryo ryamenyekanye kubera gufata umuronko abanyarweanda besnhi bakundaga nkuko radio Ijwi rya Rubanda yatangiye ibigenza. ISHEMA nayo nta philosophie politique igira. Ubwambere bakunzwe nabanyarwanda kubera umuronko wa Mpangara Nguhangare bari bafashe wo gutuka ubutegetsi bwa Kigali maze abesnhi mu banyarwanda bati Padri Nahimana arikutuvugira ibintu wee ariko ntibyakeye kabiri nishyaka ISHEMA riza kumungwa nayanyota ninda nini iranga abanyapolitiki hutu nka Bwana Rukokoma nabandi bambari babo. Ubwo ntibwakeye Kabiri ishyaka ISHEMA riba risigaye ryonyine nkimbetezi kuberako abanyarwanda bahise babona ko ntaho bavana u Rwanda kandi ntanaho barujyana.

IJWI RYA GAHUNDE NOKWIFATIRA MUMUTWE ABAYOBOZI BA FDLR

Ntagushidikanya ko kuva aho bwana Simeon atangiriye kugendera mukigali cya Padri Nahimana asigaye wenyine kuri radio ye wenyine nkumwogezi wumupira wikipe yatsinzwe mpaga. Nkuko natangiye mbivuga izi groupe zombi nukuvuga iyabwana Simeon niyabwana Gahunde zose zisigaye zicirirwa nimbeho hanze kuko ntamuntu ufite ubwenge ugita umwanya wabo ngo agiye kumva amnjwe yabo baba balimo. Ibi byatangiriye aho abanyarwanda baboneye ko bashobora kuba nabo bali mumugambi wogufatisha abayobozi ba FDLR kugirango babone kuri ya mafranga abanyamerika basezeraniye umuntu wese uzashirisha abayobozi ba FDLR mukaga. Mwiboneye ko radio ijwi rya rubanda itakigira abakliya bo kuyivugiraho anariyo mpamvu gahunda asigaye ariwe muntu wenyine utumirwa buri mugoroba mubiganiro byose. Ubu niwe analyste politique, economist, nushinzwe sondage. Ibi biterwa nuko ntamuntu ucyifuza kuvugira kuri radio yabantu bamaze kugaragarako batakigira umuronko waho bagana. Icyo ubu badukiye nuguhangana nabantu bose badashigikiye imigambi yabo Fuku. Imigambi fuku nimigambi yo mumwijima iba igamije kumunga imizi yabantu ariko nkuko ifuku yibera mundiri ntikunde kubona izuba naniko ibikorwa byaba bagabo bisigaye birangwa namacakubiri ndetse namacabiranya agamije guca intege FDLR.

Muntangiriro ngo bajya gusinya CPC nibindi bumvagako bazagera nyuma bagasigarana ubuyobozi bwa FDLR. Ibi rero byatumye bahangana nabasore baharanira ukuri kubyabaye u Rwanda barimo bwana Romeo bamuziza ubutwari bwe bwo kuba yaravuye US akajya gusura FDLR ibintu abo biyita ba Simeon naba Padri bamaze imyaka 20 muburayi bali barananiwe. Umusore witwa Romeo yafashe amafranga ye maze ajya kwerekana akababaro impunzi zabanyarwanda zimaze imyaka 20. Uwitwa Padri Nahimana imyaka yose yamaze ivatikani ntiyigeze anatangaza nomubinyamakuru byi vatican ko harimunzi zili mukaga yamara ngo ashaka kuba president wu Rwanda ninde wamutora se? Ko abanyarwanda bamaze kumenya ibyo ashoboye nibyo adashoboye. uwitwa Simeon nawe uretse kuba afite ikibazo cyo kuba ntabuhanga mubyerekeranye no gukoresha radio nitangazamakuru abanyarwanda twari twarakomeje kwihanganira muri prpgram zose yatugezagaho kuko twumvaga ko afite ikoranabushake mukugezaho ukuri kubanyarwanda nazwe yahisemo kwifatanya na Gahunde mugukwiza ibihuha nisebanya. Ibi bikaba byaratumye nakuka radio ye yarisigaranye kayivamo. Abanyarwanda ntibakumva kuberako ulimo kuvuga ahubwo bakumva kubera ibyo ulimo kubagezaho. Niba agirango ndabeshya azajye kubaza Radio Impala. Imaze igihe yumvikana mu Rwanda kuri short waves ariko ntabantu bayitayeho kuvakho bamenyeye ko ariya Twagiramungu. Kuberako bazi ubutindi nubiriganya bwa Rukokoma ntamwanya bafite wo guta kuri radio ye. Na radio Ijwi rya gahunde rero imaze gushirwa mwuwo muronko. 

No comments:

Post a Comment