Saturday, February 21, 2015

ESE KOKO FPR YABA ISHAKISHA UKO ABO MURI RNC BAKWIYUNGA NAYO KUGIRANGO IGABANYE IBIBAZO BIYUGARIJE?

AMAKURU YA FPR

Ibinyamakuru bya FPR biratangaza ko bifite amakuru yizewe cyane abigeraho yemeza ko muminsi ishize y’ukwezi kwa mbere habaye isozwa ry’imishyikirano hagati y’ibikomerezwa bya FPR n’ibikomerezwa bya RNC byahoze bivuga rikijyana muri FPR. Ibyo binyamakuru bikomeza bivugako iyo mishyikirano yabereye mu mujyi wa Boston muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Twibutse abasomyi bacu ko FPR ifite intore nyinshi muruyu mugi wa Bsotn kandi inyinshi zikaba zihza nkabanyeshuri bohereje na guverinoma ya FPR nyuma bakaka ubuhungiro kugirango bagume muri America nkimpunzi babona benefits zose zimpunzi ariko banakorera FPR mukuneka impunzi zabahutu nabandi batavuga rumwe na leta ya FPR. Bivugwako muriyo nama FPR ngo yari ihagarariwe na nimwe munkotanyi nkuru zabahezanguni bwana Ngarambe François, umunyamabanga mukuru wa FPR, ambasaderi Gasana Eugene uhagarariye ingoma ya FPR mumuryango wabibumye ONU, General Kabandana Innocent na Coloneli Vincent Nyakarundi. Tubibutseko uyu General Kabandana ari military attachee wa FPR muri USA akaba anaregwa ibyaha byintambara byibasira inyoko muntu aho aregwa kwica abahutu benshi nabanyekongo mugihe gitoya. 
Brig Gen Innocent Kabandana ,Military attache w'uRwanda muri Amerika.
Ibinyamakuru bya FPR bikomeza bivugako mubari bahagarariye FPR bufuza kugaruka mu rwanda bakaba bari mumishikirano na leta ya FPR bahozemo halimo Dr David Himbara,Gerald Gahima na Jenerali Kayumba Nyamwasa. Mubyukuri ibi bigaragaza ko izi nkuru halimo propaganda ya leta ya FPR yokugirango ice intege abandi bantu bifuzaga kwifatanya na RNC bibwireko nabo bari bashaka gusanga nabo bashaka kugaruka mu Rwanda. Ikinyoma tubona ari icya Semuhanuka nuko, nubwo Kayumba yabaye umuntu wa FPR igihe kirekire, simbona ukuntu General Nyamwasa uburyo yakwirengagiza incuro zirenga 4 Kagame ashatse kumutwara ubuzima maze akajya kwihohora kuri Paul Kagame ngo amugaruke mumaso. Birutwa naho yakwigira muri FDLR kuko abahutu tubabarira cyane twamuha ingabo zo kumurinda akibera mumahoro kandi akazisazira neza nubwo yaduhekuye.

Ibyo binyamakuru bikomeza bivugako RNC, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya FPR mu Rwanda bikomeza bivugako RNC yarihagarariwe kandi na Dr. David Himbara na Gahima Gerald. Bikaba bikomeza bivugako aya makuru yabo aturuka ahantu hizewe yemeza ko iyo mishyikirano yari imaze igihe kirenze umwaka ndetse ko yaba yaranagendaga neza ku mpande zombi, ariko kidobya ikaba yarabaye ku ruhande rwa RNC, aho bamwe mu bayobozi bayo bananiwe ku byumva kimwe ndetse banarivumbura biyemeza gutaha nubwo FPR yari yabemereye ibya mirenge kubera ubwoba ifitiye RNC iramutse yifatanije kumugaragaro na FPR cyane cyane muri bino bihe FDLR irikugenda ibona ingufu za politiki mukarere no mumahanga aho abayobozi ba FDLR balimo gutumirwa mumanama mpuzamahaga mu Burayi. Aha twanabibutsako FDLR yamaze kubona incuti zikomeye mukarere kandi ziteguye kuyishigikira kugeza kundunduro. Ariko abenshi mubayobozi ba RNC bakaba banze bavugako kujya mu Rwanda babona ari ukwiyahura.

Bivugwa ko banze kugaruka mu Rwanda kubera izina rikomeye bari basanzwe bafite mbere yo kujya kuba hanze mu buhungiro.Amakuru akomeza avuga ko mu bagize RNC kubera inyungu itandukanye kuri buri wese cyane ko batahungiye igihe kimwe cyangwa ngo bahunge ikintu kimwe, Bananiwe kumvikana kuri uwo mugambi kugeza ubwo abitwa abavandimwe aribo Dr. Rudasingwa na Gahima Gerald ngo bashobora kuba baratukanye kakahava ndetse bagacurirana aho Rudasingwa yabwiye Gahima ngo nagende nubwo bonse ibere rimwe ariko ntituri amaraso amwe. 
DR HIMBARA GAHIMA GERALD AND GEN KAYUMBA NYMWASA

Ngo ibi bikaba bishatse kuvuga ko bahurira kuri nyina gusa ariko se atari umwe. Ibyo byateje umwuka mubi ndetse ngo byiyongera kumujinya wa Kayumba Nyamwasa uvuga ko atasubira mu Rwanda atari Perezida, ndetse ngo aho kurujyamo yakwiyahura. Ibi birashimangira kandi ko aba bagabo batigeze bahuza umugambi uretse guhuza akababaro ko kwamburwa imbehe, bikaba bimaze kwigaragaza aho Gahima na Himbara biyemeje kuvanamo akabo bakitahira.Nyuma y’ibikorwa n’amagambo menshi by’aba bantu bo muri RNC, 

Ikinyamakuru gikorera FPR cyitwa kamarampaka.com kikaba gikomeza kuvuga ko ubu abantu bakomeje kwibaza byinshi ku ihuriro RNC aho riva n’aho rigana, Ariko abandi bazi amakuru neza bagejeje kubinyamakuru byacu amakuru atandukanye naya Kamarampaka aho batubwiye ko FPR ihangayikishijwe bikomeye nimishikirano ikomeza hagati ya FDLR na RNC. Ngo Kagame burigihe ntabona ibitotsi iyo yumviseko ko haramakuru ashobora kuba yemeza ko RNC na FDLR bishobora kwihuza bikarwanyiriza hamwe leta ya Paul Kagame. Nugutegereza tukareba amaherezo.

1 comment: