Wednesday, June 22, 2016

MENYA AMEZI YA KINYARWANDA N'UBUSOBANURO BWAYO

Amezi ya Kinyarwanda agira ibisobanuro bijyanye n’ibihe byarangaga ikirere ndetse n’ibyarangaga umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi nka bimwe byari bitunze Abanyarwanda hafi ya bose kugeza n’ubu.
Amezi ya Kinyarwanda uko ari 12 asobanura iki?
Mutarama: Ni ukwezi abantu batinda kuryama bari mu gitaramo kuko nta mirimo baba bafite ituma bazinduka.
Gashyantare: Ni igihe cy’izuba rikaze cyane ku buryo nta bantu baba bakicara ku ntare(amabuye) kubera ubushyuhe bwinshi bukomoka kuri iryo zuba.
Werurwe: Ni ukwezi kw’imvura nyinshi, mu magambo arambuye bakwita “Werure ugwe”.
Mata: Ni ukwezi urwuri ruba rutoshye cyane, inka zikarisha zigahaga zigatubura umukamo.
Gicurasi: Ni ukwezi kw’ibicu byinshi bibyuka bibuditse hasi.
Kamena: Ukwezi kw’amasaka aba yeze cyane yabaye menshi. Kwitwa Kamena kamena amasekuru.
Nyakanga: Ukwezi kw’izuba ryinshi, inka ziba zishonje kubera kubura urwuri, bakakwita Nyakanga kanga amabuguma (inka zishaje).
Kanama: Ibintu byose biba byanamye kubera izuba ryo muri Nyakanga, bakunze kukwita Kanama kanamiye Nzeri.
Nzeri: Ni ukwezi ibihe biba bitangiye kumera neza, ibyo bahinze biba bitangiye kwera.
Ukwakira: Ni ukwezi ko kwakira imyaka ibyo bahinze biba byeze.
Ugushyingo: Nyuma yo kweza cyane no gusarura byo mu Kwakira, hahita haza ukwezi ko guhunika imyaka, kukitwa Ugushyingo gushyingura ukuboza.
Ukuboza: Imyaka iba igenda isaza kubera kubura izuba aho ihunitse, indi ikiri mu mirima kuko iba yareze ntisarurwe bikayiviramo kubora. Bakakwita rero Ukuboza kuboza imyaka.

No comments:

Post a Comment