Tuesday, May 30, 2017

UBUTUMWA BUGENEWE URUBYIRUKO MURI IBI BIHE TWITEGURAMO AMATORA Y'UMUKURU W'IGIHUGU

Winston Washington

Rubyiruko bavandimwe muri ibi bihe twiteguramo amatora y'umukuru w'igihugu ni ngombwa ko dutekereza kuhazaza h'urubyiruko n'ah'igihugu.musubiza amaso inyuma maze igihe cyo gutora mugatora uwo mwihitiyemo mudahatiwe cg mutorewe (dore ko gutorerwa no guhatirwa gutora bimaze kuba umuco wa FPR)yaba ari ntawe mukifata kuko nabyo muri demukarasi biremewe,Iyo usubije amaso inyuma ukitegereza neza usanga FPR nta kintu na kimwe yamariye Urubyiruko ._

FPR yatumye abenshi mu rubyiruko baba infubyi kubera intambara yasoje mu 1990._FPR yishe ababyeyi banyu ahantu hatandukanye muri iki igihugu no hanze yacyo (kibeho,gakurazo,byumba,ruhengeri,gisenyi,mu magereza no muri Congo(tingi tingi)n'ahandi henshi). _FPR yafunze ababyeyi ,abavandimwe n'abaturanyi banyu imyaka ibaye 23,abenshi muri mwe ntimwize kuko uwari kubarihira amashuri yishwe,afunze ,yahunze cg utazi irengero rye. _ Abize bize nabi nyamara abana b'abayobozi bize neza bigira mumashuri meza ndetse no mu mahanga aho Batanga uburezi bufite ireme._uburezi yabahaye si uburezi ahubwo ni uburozi ,ibaze nawe aho bamwe barangiza kaminuza badashobora kwandika ibaruwa isaba akazi .nta rurimi rw'amahanga na rumwe bavuga cg bandika neza nyamara ababyeyi Banyu bize kuri leta za mbere bakagarukira muwa 8 badidibuza igifaransa neza kurusha abarangije ayisumbuye muri iki gihe._ururimi rwacu rw'ikinyarwanda rumaze gutakaza umwimerere warwo,bitewe b'abayobozi baruvuga uko bishakiye,mperutse kumva kagame avuga amago,amakwe,amanama n'ibindi ntarondora.izi mvugo si ikigoyi,urushi,ikirera urukiga cg ikinyenduga wenda ngo tugire ngo niho yavukiye cg yarerewe._

FPR yazanye inzara nka tronc commun,warwaye ryari ,nzaramba n'izindi nyinshi._FPR yatwaye ibishanga,itegeka guhinga igihingwa kimwe,isoresha akadasoreshwa,ubushomeri bumereye nabi #urubyiruko kdi ntangamba zihari zo kubuhashya. Rubyiruko muhaguruke turengera ahazaza hacu.

No comments:

Post a Comment