Friday, August 30, 2013

RWANDA-DRC:INGABO ZA M23 ZIRI MULI KIBUNO MPAMAGURU KUBERA AMASASU YURUFAYA YA TANZANIA NA AFRIKA YEPHO

IZI NINGABO ZA M23 ZIMAZE GUKUBITWA INCURO KIBATO
Uyu munsi byari kibuno mpamaguru mukarere ka Kibati ubwo abasirikare ba M23 batunguwe numuliro ukaze cyane wingabo za FARDC, TANZANIA, SOUTH AFRICA na BAHUTU barwanya ubutegetsi bwa FPR na Kagame. Byatangiye murukerera ubwo ingabo za M23 zaguwe gitumo maze bazirasamo urufaya. Abesnhi munzirakarengane zabana babatutsi bashutswe na FPR kwigomeka kubutegetsi bwa KAGAME bahaboneye urwo imbwa yaboneye kumugezi. Nkuko tubikesha Umunyamakuru wacu Casimir wadufatiye aya mashusho imirambo yari myinshi kuburyo M23 yahisemo kkuyiga aho igaramye. Abanyamurenge besnhi twaganiye baba habno murwanda bababajwe nabana babo bakomeje gupfira ubusa barwanira ingoma ya Kagame kandi ntanyungu ABANYAMURENGE bigeze kuyibonamo. Kumugoroba wahano Kigali amatelefone ngendanwa yaciririkanyaga yurufaya cyane cyane muli communaute yabanyamurenge batuye hano Kigali  kuberako abenshi balimo gutelefona cg se kwakira telefone zivuye mubuhugu byo hanze benewabo babanyamurenge babahamagara cg se babamenyesha amakuru yerekeye abavandimwe babo BATSINZE UBUCONCO KURUGAMBA. Umuturanyi wanjye witwa Kanzayire yambwiyeko musaza we wigaga mukarere ka Musanze akaba yarajyanywe muli Cogo kurwanira M23 yamuterefonye nyuma yuko bakora repris akamubwirako yabonye imirambo igera kwicumi yabagenzi be igaramye kandi ko abenshi basizwe bataravamo umwu. 

Umutwe wa M23 uratangaza ko ugiye gukura ingabo zawo mu duce warwaniragamo mu mirwano n’ingabo za Leta ya Kongo zifatanyije na Monusco mu rwego rwo gufasha abashinzwe ubugenzuzi (independent verifiers ) kujya kureba ahaguye ibisasu haba mu Mujyi wa Goma no mu Rwanda. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi wa M23 ishami rya politike, Bertrand Bisimwa kuri uyu wa Gatanu ubwo yaganiraga na Al Jazeera , aho yanavuze ko abasirikare b’uyu mutwe batagiye kuva mu duce barwaniragamo kubera ko banainiwe urugamba nk’uko bivugwa na Leta ya Kongo Kinshasa.
IZI NINGABO ZA M23 ZIMAZE GUTA IBIRINDIRO
Uku kuva mu duce barwaniragamo kw’abasirikare ba M23 bibaye nyuma y’imirwano ikomeye imaze icyumweru ihuje uyu mutwe n’ingabo za Leta . Gusa Bisimwa ntiyagaragaje neza intera iri hagati y’aho aba basirikare bari n’aho bari bwerekeze.
N’ubwo imirwano ikomeje ariko umutwe wa M23 ukaba utangaza ko witeguye gukomeza ibiganiro by’amahoro igihe Kinshasa izaba yemeye gushyira hasi intwaro nk’uko bitangazwa n’uhagarariye uyu mutwe mu biganiro by’I Kampala , Rene Abandi.
Rene abandi avuga ko abaturage bari gupfa bazira ubusa kandi nyamara M23 yo ishaka imishyikirano aho ngo izo mpfu zitakagombye kubarwa ku mutwe wa M23.Akaba agaragaza ko ngo barambiwe kuvuga ibiganiro mu gihe urundi ruhande rwo rukomeje kurasa no kugaba ibitero.
Muri iki gihe imirwano yongeye kubura ingabo za Monusco zirimo izigize Brigade D’intervention zikaba zaragaragaje ubufatanye n’ingabo za FARDC .
Amakuru aturuka muri Kongo Kinshasa akaba avuga ko kuri uyu wa Gatanu urugamba rwakomeje mu duce twa Kibati ahitwa Kanyanja na Kilimanyoka aho ingabo za Leta ya Kinshasa, FARDC zaba zabashije kwigarurira agace kazwi ku izina rya « trois antennes » kari muri Kibati.
JPEG - 52.4 ko
Agace ka « trois antennes » Aho M23 Imaze gukubitwa incuro

Urubuga rwa news24.com , ruvuga ko kuri uyu wa Gatanu Monusco yagabye ibitero ku birindiro bya M23 ikoreshaje indege hifashishijwe abasirikare bakomoka muri Afurika y’Epfo ba kabuhariwe mu kurasa bazwi ku izina rya Snipers,ibi ngo bikaba byaba byatumye ingufu z’umutwe wa M23 zigabanuka.

No comments:

Post a Comment