By Rnc Pretoria
30 août 2013
Muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 30 kanama,2013, imirwano hagati ya RDF/M23 na FARDC ifatanyije na MONUSCO yakomeje mu duce twa Kibati, aho ingabo za Afrika y’epfo ziri muri MONUSCO ziri kurasa cyane ibirindiro bya RDF/M23 zikoresheje za kajugujugu z’intambara.
COL MAKENGA LOOKING SCARED |
Umuvugizi wa gisirikari wa MONUSCO, LT Col Prosper Basse, nawe yabyemeje, ubwo yavuganaga na RFI mu gitondo, ko ibirindiro bya M23 hafi ya Kibati ubu bamaze kubijegeza. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu basirikari ba RDF bari Ku Gisenyi aravuga ko nubwo bwose baraye bazanye ibifaru, n’ibibunda bya rutura nimugoroba, ko batinye gutera Goma, kubera amaterefone y’ibikomerezwa ku isi yaraye acicikana kwa Kagame bamuha gasopo ko natera aza kwiboneraho. Ikindi nuko azi neza ko Afrika y’epfo igiye kohereza za kajugujugu zayo zo mu bwoko bwa Rooivalk zirasira mu kirere nk’iziri kubutaka. Ubwo rero turiya dufaru yajyanye hariya bazatugira umuyonga nagerageza kwambuka. Za ndege za RDF nazo zari zatangiye kurasa ejo muri Congo nazo ntizongeye guhaguruka uyu munsi, babaye baziparitse i Mudende mu kigo cya gisirikari.
MONUSCO HELCOPTOR FIGHTING IN KIBATI |
Ubu amasasu ari kumvikana cyane hafi ya Kanyanja na Kilimanyoka, aho RDF/M23 ifite ibirindiro bikomeye, no hirya gato yo ku minara ya Vodacom na Tigo FARDC yigeze kurasa mu cyumweru cyashize.
Biracyazaa….
Ngendahimana Damien
Ikazeiwacu.unblog.fr
http://ikazeiwacu.unblog.fr/2013/08/30/imirwano-iracyakomeje-hagati-ya-rdfm23-na-fardc/
No comments:
Post a Comment