Sunday, August 25, 2013

RWANDA-FDLR:FDLR n’ikimenyetso cya résistance y’abahutu kw’ishingwa rya « Empire Hima-Tutsi » mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.

Hashize imyaka myinshi intambara zibasiye akarere k’ibiyaga bigari, kandi na n’ubu umuntu akaba atavuga ko ziri hafi kurangira. Izi ntambara zatangiriye i Bugande ziyobowe na Yoweri Museveni wigaruriye iki gihugu mu mwaka w’1986. Iyi ntambara yakomereje mu Rwanda mu kwakira 1990, ubwo impunzi z’abatutsi zari zibumbiye mu mutwe wa FPR zateye zivuga ko zari zije kurengera uburenganzira bwabo bari baravukijwe n’ubutegetsi bwa repubulika y’abahutu.
FDLR n'ikimenyetso cya résistance y'abahutu kw'ishingwa rya
Abasoda ba FDLR bakomeje kurwana ku mpunzi z'abahutu FPR yahagurukiye kumarira ku icumu
Abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga ntibigeze barabukwa umugambi muremure wari wihishe inyuma y’iyi ntambara. Nyamara uko imyaka igenda ishira indi igataha niko ibintu bigenda bisobanuka kurushaho. Ubu ntagushidikanya, icyo intambara ya FPR mu 1990 yari igamije ni ugushinga igihugu kinini cy’abatutsi mu karere k’ibiyaga bigari, « Empire HIMA-TUTSI ». Mu ntambara FPR yarwanye kugeza na n’ubu ntiyahishe abanyarwanda ko umugambi wayo ari ukumara abahutu, abarokotse bakaba abacakara.
Bamwe mu bahutu batareba kure nabo bayobotse uyu mugambi wo kurimbura bene wabo, ariko ubu ubanza bamaze gukorwa n’ikimwaro. Biringiye ijosi none ryababyariye umwingo. Si ngombwa ko umuntu yirirwa abarondora amazina, kuko babaye kizi bose. Bamwe bagiye biyita ngo ni ba MODERES, nyamara iyo witegereje neza usanga kuba MODERES kwabo bivuga gutamika abahutu mu kanwa ka FPR. Hari ariko n’ababaye intwari biyemeza guhangana na FPR n’amashumi yayo, barwana inkundura, na n’ubu ruracyageretse. Abo nta bandi ni FDLR. FDLR imaze kuba ikimenyetso cya résistance y’abahutu, badashaka kwemera kuba ingaruzwamuheto mu gihugu cyabo. FDLR iharanira uburenganzira bw’abanyarwanda bose, umunyarwanda ntagakolonizwe n’undi munyarwanda mwene wabo, kandi n’abazungu baraduhaye ubwigenge.
FDLR mu nzira ndende yo guhangana na FPR.
Kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994, abahutu benshi bayihungiye muri Congo (RDC) no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda nka Tanzaniya. FPR muri’ 96 yateye mu nkambi z’impunzi z’abahutu muri Congo irazirimbura, abarokotse bakomeza kurorongotana mu mashyamba. Si muri Congo FPR yaserereje impunzi gusa, no muri Tanzaniya bakoze uko bashoboye impunzi z’abahutu zirirukanwa, maze FPR iranezerwa. FPR yasigaye ihigisha uruhindu abahutu bayirokotse muri ’96-97, bigeze aho impunzi nazo zifata icyemezo cyo kwirwanaho, zishyira hamwe zishinga FDLR, urugaga rwo kubohoza u Rwanda, rufite n’umutwe w’ingabo witwa FOCA- Abacunguzi.
Iyirukanwa ry’impunzi z’abanyarwanda muri Tanzaniya.
Muri iyi minsi igihugu cya Tanzaniya cyafashe icyemezo gikomeye cyo kwirukana abanyarwanda k’ubutaka bwacyo. Tanzaniya sibwo bwa mbere yirukana abanyarwanda, bibaye inshuro eshatu, kubera ko yabirukanye mbere ya 1998, yirukana impunzi z’abahutu, ku kagambane na leta ya FPR. Icyo gihe Guvernema ya Kagame byarayishimishije cyane. Nyuma ya 1998, nabwo icyo gikorwa cyarabaye, ariko birukana abanyarwanda b’abatutsi, icyo gihe ntibyashimishije u Rwanda. Ubu rero n’inshuro ya gatatu, ariko birakwiye gusobanukirwa n’impamvu y’icyo gikorwa, nubwo ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yavuze ko ntacyo ubusanzwe bapfa n’u Rwanda. Ariko se nibyo koko? Oya.
Icyabiteye  ni wa MUGAMBI MUBISHA W’ABATUTSI BO MU KARERE WO GUKORA EMPIRE HIMA-TUTSI.
Abatutsi bagiye uwo mugambi, wo gukora iyo empire, ndetse hashyirwaho n’umurongo ngenderwaho wo kuyikora wasinyweho na Perezida Museveni, na Perezida Kagame na Bwana Bizimana Karahamuheto (Bizima Karaha). Nubwo i Remera basinye « Accord de Remera »agasinywaho n’abantu batandukanye, ariko Laurent Kabila ntibamuhishuriye ibya Empire Hima, ariko yaje kumenya umugambi mubisha, maze mu 1998 nibwo yirukanye ingabo za FPR bari bafatikanije. Prezida Laurent Desire Kabila amaze kubimenya yabibwiye inshuti ze cyane zo muri SADEC ari nacyo cyatumye bihutira kumutabara.
Uko umugambi wateguwe.
Abatutsi bakimara kwemeza gukora Empire Hima, basanze ko buri batutsi ba buri gihugu batabasha kwifatira igihugu barimo. Bemeza ko bazajya bafatanya bose kubanza guhirika ubutegetsi bw’igihugu kimwe kimwe. Babanje gufasha Museveni bafata Uganda. Bamaze kwitegura bafasha Kagame bafata u Rwanda, hakurikiyeho Congo, ariko babura umuyobozi w’umututsi abakongomani bakwemera, bapfa gufata Laurent Kabila Desire, ariko bafite umugambi wo kuzamwica bagashyiraho Bizimana Karahamuheto.
Ariko Laurent Kabila yabimenye mbere ahita abirukana muri Congo, bahita bashinga RCD. RCD yararwanye birananirana kubera SADEC, FDLR na FDD ya Gen Adolphe Nshimirimana (ubu bari mu ngabo z’Uburundi) bafashije Laurent Kabila, bibananiye RCD iza yihinduye CNDP ya Laurent Nkundabatware, nayo ntiyagera k’umugambi bayigarura ari iya Bosco Ntaganda nayo biranga, bayihindura M23 ya Pasiteri Jean Marie Runiga, ivaho haza M23 ya Sultani Makenga nayo bigaragara ko ntacyo izageraho. Congo yababereye ikibazo gikomeye, kubera ko mbere yo kuyifata bagombaga kubanza gutsinda FDLR izi neza imigambi yabo, ariko byababereye ikibazo cy’ingorabahizi.
Ikindi nuko n’ibindi bihugu byagombaga kwigarurirwa nka Tanzaniya nabo ubu barigufasha Congo. Tanzaniya ikimara kumenya uwo mugambi yagize impungenge ko nayo bazayitezamo akajagari bakoresheje abanyarwanda cyane abatutsi babagayo nkuko babikoze muri congo. Iyi niyo mpamvu nyamukuru ituma Tanzaniya yirukana abo banyarwanda, ndetse bagashakisha n’abanyarwanda baba bihishe mu butegetsi cyangwa mu gisilikali nka Col Serumbo uherutse guhungira i Kigali. Bivugwa ko Tanzaniya ikimara kumenya uyu umugambi, nyuma ya 1998, bahamagaje umu Gen w’umututsi wari ambasaderi muri Nigeriya bamwambura Impeta zose za Gisirikari.
majeshi-ya-tz1 dans Politiki
Perezida Kikwete yohereje ingabo ze muri MONUSCO gufasha Congo
Kuba Tanzaniya irwanya bw’umwihariko M23, ni mu rwego rwo kuburizamo umugambi mubisha wa Empire Hima, kandi bafite impungenge ko abatutsi baramutse bafashe Congo n’ubukungu bwayo, ko noneho, Tanzaniya itazaba igishoboye gutsinda intambara yo kuyifata, kuko abatutsi baba bamaze kubona ubukungu bukomeye cyane ko, ari yo iteganijwe gukurikiraho mu guterwa nyuma ya Congo.
Tanzaniya rero yo no mu ntambara ya 1998 muri congo, yari yaraje gufasha Congo kuko bagaragaraga mu Kigo cya Kimbembe aho batozaga i ngabo za Congo, kandi nibo bari bayoboye ingabo za Congo ku rugamba i Mutotomoya naho bita i Campfubu hafi ya Puweto, none n’ubu bagaragaye i Goma noneho bari muri MONUSCO. Ngibyo rero ibyo Tanzaniya ipfa n’ u Rwanda. Naho aho Kagame avuga ngo  « ….at the right place… » Kagame aho azicira Kikwete ni muri uwo mugambi wa Empire Hima aho biteganijwe gutera Tanzaniya bakayifata, Kikwete akicwa cyangwa yagira amahirwe agahunga nka Mobutu.
penelope-kantarama-300x158
Senateri Penelope Kantarama ngo nawe yabonaga igitekerezo cya Kikwete ari cyiza
Perezida Kagame yikomye cyane Perezida Kikwete, kuko igitekerezo cye kiri mu mugambi wo kuburizamo ishyirwa mu bikorwa rya Empire Hima. Umuntu wese wavuga ko ashyigikiye FDLR ahita aba umwanzi wa Kagame n’abandi bari mu mushinga w’iyo Empire Hima. Urugero rwa vuba aha ni urwa senateri, madamu Penelope Kantarama, uherutse kweguzwa ku mirimo ye muri Senat, kubera ko maneko za FPR zamwumvise aganira n’abandi bakorana, akavuga ko igitekerezo cya Kikwete cyo gushyikirana na FDLR ari cyiza. FPR ntiyazuyaje bahise bamutera ubwoba bamusaba kwegura ibintu bitaraba nabi.
Nawe ntiyatinze yahise yandika ibaruwa ikitaraganya avuga ko yeguye kubera impamvu ze bwite. Ikindi gikomeye nuko iyi Empire Hima idashobora kugerwaho mu biganiro, kuko hateganijwe kuyishyiraho binyuze mu buryo bw’Intambara. Ubwo rero abanyamashyaka baba hanze y’u Rwanda birirwa bacicikana ngo bari kwitegura kugabana imyanya nihaba imishyikirano, bashatse basubiza amerwe mw’isaho. Niba koko bashaka kubohoza abanyarwanda nibambarire urugamba bifatanye na FDLR yo imaze kurumenyera.
Amakuru Ikaze Iwacu ifitiye gihamya avuga ko abagize ikitwa RUD-Urunana baherutse guhurira mu nama i Bruxelles mu Bubiligi ngo bige uko bakwigarurira FDLR. Aha bigaragara ko bakiri kurota, aho kureba uko bayifasha mu ntambara imaze mo imyaka n’imyaniko irwana na FPR, bo bashishikajwe no kuyisenya, ubundi bakajya bigamba iyo mu mahanga ko ari bo bayiyobora.
hpim0236
Bahagurukiye kuburizamo Empire Hima-Tutsi
Burya si buno, ubu umwanzi nyawe yaragaragaye, abo ba RUD-Urunana nabo abanyarwanda bashishoze neza ko batari muri uriya mushinga wa « EMPIRE HIMA-TUTSI ». FDLR komeza ube maso, amayeri y’umwanzi ni menshi, wabona ubu yateze umutego wa RUD-urunana!

Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.unblog.fr

No comments:

Post a Comment