Monday, August 26, 2013

RWANDA: FPR NIYO YISHE ABASORE BABAHUTU BIGAGA MULI KAMINUZA BARI BAHUNGIYE KWA THEODOSE BARAKENGERA

IBUKA IRABESHYA: Abiciwe muri «Hotel Tech» si Abatutsi bazize jenoside ! Maniraguha Timote

Umuryango wa Ibuka uracyavugira Abatutsi barokotse cyangwa wahindutse UMURENZAMASE w'Agatsiko k'Indobanure ziri ku butegetsi ?
BYAKUWE MULI LE PROPHETE Umuryango wa Ibuka uracyavugira Abatutsi barokotse cyangwa wahindutse UMURENZAMASE w'Agatsiko k'Indobanure ziri ku butegetsi ?
Nsomye inkuru yanditswe ku rubuga igihe.com numva agahinda karanyishe ! None mbonye ntashobora kwihaganira gukomeza guceceka.

Ndasaba Umuryango IBUKA ko warekera aho gushinyagurira abantu, dore ko abayobozi bawo bakunze kujya bivugira ibyo bashatse twese tukicecekera. Bakomeje kutwumvisha ko nta wundi muntu waguye mu mujyi wa Kigali uretse Abatutsi bazize jenoside mu 1994, ariko ntaho bihuriye n’ukuri ! None se twemere ko Kigali yari ituwe n’Abatutsi gusa ? Twemere ko mu ifatwa rya Kigali nta muhutu n’umwe wahaguye ? None se bo imirambo yabo yashyinguwe he ngo tuhamenye ? Kereka niba IBUKA ifite ubundi bushobozi tutazi bwo guhindura no guha ubwoko bwa Tutsi imirambo yose y’abanyarwanda!

Aho ibihe bigeze IBIKA nisigeho gukina abantu ku mubyimba, yabonye igihe gihagije cyo kubikora, nishake ikindi kizima ikora niba ntacyo igifite, isezere ifunge imiryango. Dore ikinyoma kimbereye imbarutso yo kwerekana amwe mu manyanga ya IBUKA:
 
1. Abantu biciwe muri "Hotel Tech" mu mpera y'ukwezi kwa Nyakanga 1994.
 
Abantu biciwe mu nyubako y’uwitwa Theodose Barakengera si Abatutsi nk’uko Dr Dusingizemungu uyobora IBUKA muri iki gihe ashaka kubyemeza abantu !
Twafashwe n’abasilikari ba FPR ikimara kugera muri Kigali. Badutoraguye hirya no hino muri REMERA aho badusanganga mu mazu twihishemo, twaranze guhunga. Twibwiraga ko ubwo tutijanditse mu bwicanyi, Ubutegetsi bushya bwa FPR buzatureka tukabuyoboka, tukiberaho mu gihugu gishya. Muri iyo nyubako ya Theodose Barakengera twahafungiwe turi abasore b’Abahutu bagera kuri 30 bize amashuri, abenshi bigaga muri Kaminuza I Butare. Uretse njye n’undi musore w’incuti yanjye witwa HonorĂ© Kanyamibwa twigaga i Mburabuturo twakomokaga Gitarama, abandi hafi ya bose bakomokaga i Byumba.
Uwo nibuka cyane n’umusore wigaga mu Seminari nkuru i Kabgayi witwaga MUGIRANEZA Ildefonse wari kumwe na babyara be 3. Uwo musore ni we wadufashije kwitegura neza urupfu.
Yatwigishije kuvuga amasengesho y’ishapule, akajya aturirimbira nijoro, tukarara muri ibyo, bikadufasha kwihanganira ingoyi twirirwagaho tukayiraraho! Batwicishije inzara n’inyota mu gihe kirenga icyumweru. Umunsi wo kutwica ugeze, wagira ngo amashitani yose yo mu muriro ni yo yatumanukiyeho. Mbega abasirikari b’abagome! Bafataga umusore bakamushishimura umubiri wose na za bayoneti, bakamukuramo amaso, bakamukatagura nk’ababaga itungo. Mugiraneza yashize ubwoba abasaba imbabazi ngo nibura batwice batatugaraguye, ahubwo baturase birangire vuba. Barabyanze ariko we bahita bamukubita ubuhiri mu mutwe, incuro imwe gusa, agwa aho nta gusamba. Sinshidikanya ko Imana yamwakiriye.

Nyuma y’urupfu rwa MUGIRANEZA iyicarubozo ryarakomeje. Ibyo kandi bakabikora buke buke batihuta, mbese basaga n’abaryoherwa no kumva uko twagongeraga, umuntu yamara kuvamo umwuka bakaroha ubushingwe busigaye mu byobo bigera kuri bitatu byari aho, barangiza bagatera za gerenade mu cyobo baroshyemo imirambo kugira ngo bizere ko bapfuye koko!

Nyamara burya koko ntabapfira gushira ! Bangezeho mu banyuma, nkizwa n’amazuru yanjye! Nabemeje ko ndi Umututsi, mbona barandetse, mponoka ntyo! Ibyanjye ni inkuru ndende, ari ngombwa , nazabigenera umwanya wabyo !

2. Ukuri ni ukuhe ?

Abasore batabye mu byobo biri muri iriya nyubako si Abatutsi bazize jenoside. Ni abasore b’Abahutu bajijutse, bifuzaga kuyoboka ubutegetsi bushya bagakorera igihugu cyabo. Ntibagize ayo mahirwe.

Niba kuri Hotel Tech hagomba kubakwa urwibutso, nirwubakirwe abo basore b’inzirakarengane bahaguye ariko nibura handikweho amazina ya Mugiraneza Ildefonse na HonorĂ© Kanyamibwa kuko ari bo nibuka neza amazina. Naho niba ari urwibutso rwo gushinyagurira abishwe na FPR, narwo ubwo tuzarufata dutyo, igihe kigira ibyacyo!

Reka nsoze nibarize Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, umuyobozi wa IBUKA:

(1) Urwibutso rwa Gisozi rwaba rwaruzuye ku buryo mukenera kubaka igitaraganya urundi rwibutso rw’abantu 15(?) gusa, kandi mutazi ? Nta kindi cyihishe inyuma y’uru rwibutso rudasanzwe mushaka kubaka mu buryo budasobanutse ?
Ababishinzwe babisuzume neza, hari izindi mpamvu mbisha zihishe inyuma y’ayo magufa! Ubwo byanze bikunze hari Banyakugorwa Agatsiko kenda kwambura ibyabo!

(2) Ubu se ntibigaragaye ko ibyo mukora mutabiterwa n’icyubahiro mufitiye abanyarwanda bishwe, ahubwo iyo mwiriza biba ari ya marira y’ingona, mushishikajwe gusa no kurengera inyungu z’Agatsiko kari ku butegetsi ? Wasobanura ute ko mwiyemeza kurira mutyo mutazi n’uwapfuye ? Keretse niba muri abana b’ibitambambuga babona umurambo uwo ariwo wose bakarira!

(3) Niba mushaka kongera umubare w’abiciwe mu mugi wa Kigali muri raporo zanyu, nimucukure Kanombe yose, Kicukiro na Remera, kuko abasilikari ba FPR-Inkotanyi bahatabye Abahutu benshi.
 
Njye navuze ibyo nahagazeho, ubizi ukundi nawe azabigaragaze.

Maniraguha Timote
Kampala, Uganda.

No comments:

Post a Comment