Thursday, August 22, 2013

RWANDA-TANZANIA:PEREZIDA KIKWETE, UMURUNDI, UMUBYEYI WA FDLR AKABA MURAMU WA HABYARIMANA?


Jakaya Kikwete n'umufasha we Salma Kikwete
Maze kubona inkuru yasohotse kuri news of Rwanda  ikinyamakuru cya kagame, ifite umutwe ugira uti “Tanzanian president  KIKWETE married to HABYARIMANA cousin “ bishatse kuvuga ngo  “Kikwete perezida wa Tanzaniya yashatse mubyara wa Habyarimana” muriyi nkuru bikoma cyane perezida kikwete ko yaba yarashatse umugore w’umuhutukazi. N’ubwo bitantunguye ibi  byanteye kwibaza byinshi.
BYOSE N’UKUYOBYA UBURARI
Ninde munyarwanda uyobewe ko Jeannete Nyiramongi umugore wa kagame yarihiwe amashuri na ROBERT KAJUGA wari perezida w’interahamwe zatsembye abatutsi miliyoni?  Ibi se kuki bitaba ikibazo?  Mama salma Kikwete akaba ariwe uba ikibazo? Umugore wa nyakwigendera Fred Rwigema n’umuhutakazi? Ese kagame amumariye iki?  Buriya mu kwandika biriya leta ya Kagame ishaka kumvisha abanyarwanda ko kuba Kikwete asaba Kagame gushyikirana na FDRL ari umugore ubimutegeka?  Ariko kagame arasetsa koko? uziko abahutu agiye kubagira ibicibwa, abantu bagomba kunenywa, ashaka ko tubafata nka bwa bwoko bwo mu Buhinde bitaga “Paria” (intouchableS)?  Ibi binyibutsa ukuntu yishe  umusore w’umututsi wari umushoferi we LT Fred Gatumbura amuziza  gusa ko yaragiye gushaka umugore w’umuhutu kazi? Ibi byose mu kubikora n’ukugirango yikundishe kubatutsi nyamara amazi yarenze inkombe. Abatutsi baramutahuye. Yabatanzeho ibitambo muri 94 abagabiza interahamwe ubwo yicaga Habyarimana. None nyuma yo kwivugana Habyarimana arashaka gukurikirana n’uwo yita mubyara we? Nawe akamupfakaza nkuko yabikoreye Agata Kanziga?  Ese kuba kikwete yarashatse mubyara wa habyarimana nibyo bituma kagame avuga ko azamwica? “I WILL WAIT FOR YOU AT THE RIGHT PLACE AND I WILL HIT U”
  
Uretse kwigiza nkana n’uburenganzira busesuye bwa perezida Kikwete gushaka umugore yihitiyemo yaba umuzungu cg umuzayirwa ibyo niwe bireba.  Ninde wahaye kagame uburenganzira bwo guhitiramo umugore Kikwete? Wese mbere yo kurongora Jeannete yaba yaragishije inama Kikwete? Ibi n’ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu no gushaka kurangaza abanyarwanda. Kuko iki sicyo kibazo abanyarwanda bafite. Kagame  nareke guhunga ibibazo nyabyo igihugu gifite? nasubize ibibazo by’ingutu byugarije abanyarwanda. Nafungure imiryango ya demokarasi, n’ahe abana bourse birukanywe mu mashuri? Kagame  nafashe abaturage be barenga 65% batabasha kurya kabiri kumunsi? Kuberako umutungo w’igihugu yawikwubiye n’agatsiko ke karimo n’abahutu bashinjywa ubwicanyi nka Rwarakabije na Rucagu.
Niba kagame afata umuhutu pierre Damien akamugira minisitiri w’intebe n’uko ntabatutsi bahari banganya mashuri? Igihe cyose Kagame amaze ajya mu mmana y’umuryango w’afrika y’uburasirazuba (EAC) na kikwete nibwo akimenya amakuru y’umugore we? bibaye ikibazo kuberako kikwete amubwiye ngo yumvikane n’abamurwanya? Ese kagame araniga abanyarwanda kuberako umugore wa kikwete ari umuhutukazi? Ese ejo baramutse batandukanye yaha abanyarwanda demokarasi? Ariko  se abahutukazi babi kuri kagame n’abahe? Cyanzayire Aloyiza umuvunyi mukuru  s’umuhutukazi? Minisitiri we wirirwa yiruka ku mpunzi , Mukantabana Seraphine s’umuhutukazi?  Kuki adasaba abagabo babo gutandukana nabo? Niba news of Rwanda yibwiraga ko haramakuru iduhaye, ntagishya itangaje. Ahubwo abanyarwanda twakwishimirako umugore wa kikwete ari umunyarwanda kuko byaba ari Influence of our culture.
UKO TUBIBONA
Ninde wabwiye kagame  n’intore ze ko ba byara ba Habyarimana batagomba kurongorwa?  Nkuko yashyizeho itegeko ngo rihana “ingengasi” nyamara arukugirango ribuze abanyarwanda gutekereza, noneho leta y’u Rwanda nisohore itegeko rivuga ko abahutukazi batemerewe kurongorwa? Iyi myitwarire ya kagame n’abambari be iteye inkeke, kandi itangiye kutugiraho ingaruka zitari nkeya. Uretse abanyarwanda babiri baguye mu Kagera bashushubikanywa n’aba tzd , hari n’undi wimanitse mukagozi ku Gisagara yanga gusubizwa mu nkambi I Kirehe. Ngo aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira.  Ingaruka z’ubushotoranyi bwa kagame wazibaza impunzi zirara rwa ntambi I Kirehe nyamara zari zimaze imyaka zimerewe neza tanzaniya. KAGAME Yabanje kuvuga ko kikwete yabyaye fdrl muri batisimu, avuga ko azamutimbura, ntiyagarukiyaho kuko yatangiye kwinjira mungabo ze kuko Nta minsi myinshi ishize  umusirikare wo ku rwego rwa LT COL atorokeye mu Rwanda. none dore we n’abambari be bageze mu rugo rwe batangiye kwibasira umugore we ndetse no kuvuga ko kikwete ari umurundi . kera ku ishuri hari umunyeshuri wajyaga akunda kunegura abandi cyane no kubasesereza, maze umunsi umwe umunyeshuri ajya kumurega ku mubikira wayoboraga iryo shuri. Umubikira mu kinyarwanda kiza yaje guhagurutsa wa mwana  Wirataga ku bandi,  maze aragira ati “ ariko rukundo we buriya ntanenge agira? umubikira yabikoze yica amaso ashaka kuningura uwo musore w’umwibone ko nawe yarebaga imirari” umwe mu banyarwanda twaganiye nawe kuriki kibazo yagize ati “ ari ugushaka umuhutukazi wiyubaha no gushaka umututsi kazi wiyandaritse  mu tubari twa za Nairobi akahakura inda y’indaro  uwahisemo neza nuwuhe”? Mu byukuri Kagame amaze kurenga umurongo utukura.  Amaherezo y’aka gasomborotso akaba ashobora kutazagwa amahoro abanyarwanda. KAGAME iyo akoranye n’abahutu nka rucagu aho ntakibazo? ariko hagira undi ukorana nabo ikibazo kikavuka? Kagame yibwirako ariwe munyarwanda uzubwenge kurusha abandi? Dore senateri kantarama penolope wamugiriye inama ko yagabanya ubushotoranyikuri Tanzaniya bahise bamweguza nta nteguza? Kagame agikandagira mu Rwanda muri 1990 yishe  NDADAYE  mu Burundi imivu y’amaraso iratemba, bidateye kabiri yica Habyarimana na Ntaryamira miliyoni y’abatutsi irarimbuka, agifata ubutegetsi  yadukiriye zaire amenesha mobutu kumugaragaro impunzi z’abahutu arazitsemba. Kubera gukunda kumena amaraso  kwe ntiyajuyaje yivugana Kabira, muriyo nkundura ya Congo haguye abana batagira ingano za kitona , yumva ntashizwe, atandukira  Kaguta, avugako azamutwikira nyakatsi?  aho abanyarwanda bahaguye ntibagira umubare (Kisangani)  none yadukiriye Kikwete, abanyarwanda batangiye ku hagwa?  Nukubitega amaso burya ngo akamasa kazaca inka kazivukamo.
NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
RADIYO ITAHUKA-PRETORIA AFRIKA Y’EPFO.

No comments:

Post a Comment