Thursday, August 22, 2013

Rwanda-Tanzaniya: Kagame Paul yatangiye kera mu ibanga ibikorwa byo guhungabanya umutekano wa Tanzaniya!


http://www.iwacu.rw/IMG/jpg/kikwete-boston_university_1_.jpg


http://www.iwacu.rw/IMG/jpg/rwanda-ancient_map_1_.jpg


Madame-Kikwete.png
Nkuko umwanditsi wa VERITAS abivuga hasi aha. Abarundi ntituyobewe ko Melchior Ndadaye yishwe nabatutsi babanyarwanda bayobowe na Paul Kagame. Ikibazo mpora nibaza nkumurundi ufite ubwoko bwombi Mama akaba ari umujtutsi na Papa akaba umuhujtu, nigihe abaRUNDI tuzafata decision zo guhorera NDADAYE na NTARYAMIRA bishwe numwicanyi Kagame. Kubahorera ntibikomeye nugufasha abaHUTU benewacu bari muli CONGO bagafasha FDLR MUKUGARURA AMAHORO mukarere. Ibi ndabyizerako nkuko abatutsi babarundi bafashije abatutsi babanyarwana natwe twagombye gufasha abahutu bo murwanda muguhorera abapresidents bacu bishwe. Ubutaha nzandika kwiyinyandiko birambuye.
Intambara mbi kandi ikomeye ntabwo ari iya amasasu ahubwo ni iy’itangazamakuru ! Ubu leta  ya Kagame Paul yatangiye kugaba ibitero bikomeye kuri leta ya Tanzaniya ! Mu bihugu bigendera kuri demokarasi nka Tanzaniya ,iyo wibasiye perezida w’igihugu abaturage bahita babona ko igihugu cya tewe, ntabwo ari kimwe n’ibihugu biyoborwa n’abanyagitugu ,aho wibasira uwo munyagitugu abaturage bakavuza impundu kuko baba bataramutoye akaba ariko bimeze mu Rwanda. Ubu rero byatangiye kugaragara ko Kagame Paul yatangiye ibitero kuri Tanzaniya ! Kubera ko Kagame yohereje ibyitso bye muri leta ya Tanzaniya byarakaje Perezida Kikwete ubu akaba yahinduye abaministre be kugirango ibyitso birimo abyirukane!
 
Abaturage b’igihugu cya Tanzaniya cyane cyane umuryango wa Perezida Kikwete batangiye kubona ibimenyetso bigaragaza ubushotoranyi bwa Kagame na FPR . Nk’uko byagenze mbere y’umwaka 1990 ubwo Inkotanyi zari mu bihugu by’amahanga zakoreshaga ibinyoma byo guharabika leta  ya Habyarima kugeza ubwo zimwivuganye zifashijwe n’amahanga zabeshye n'ubu niko zatangiye kwinjira ibihugu by’amahanga cyane cyane igihugu gikomeye ku isi cya leta zunze ubumwe z’Amerika kugirango icyo gihugu gikomeze gukingira ikibaba ako gatsiko k’abicanyi b'u Rwanda muguhungabanya umutekano w'ibihugu bigize akarere kose !
 
Kugira ngo Kagame n’agatsiko ke batangire urugamba rwo kurwanya Tanzaniya babanje gucengera ambasade y’Amerika muri icyo gihugu maze batangamo amakuru y’igihuha yumvikanisha neza ko umugore wa Perezida Jakaya Kikwete ariwe « Mama Salma Kikwete » ari mubyara wa Perezida Habyarimana Juvénal wishwe n’inkotanyi ku italiki ya 6/04/1994. Abazungu rero ntibahisha cyangwa ngo bashishoze amakuru baba bahawe,nibwo umukozi mukuru muri Ambasede y’Amerika muri Tanzaniya witwa « Shabyna Stillman »wari umaze guhabwa ayo makuru yahise ayakorera raporo kuwa kane taliki ya 5/05/2005 ayoherereza ministeri ye y’ububanyi n’amahanga ! Aya mabanga akaba yarashyizwe hanze n’ikinyamakuru kabuhariwe mu gutangaza amabanga y’Amerika kitwa « Wikileaks ».
 
Kubera icyo kinyoma ubu inkotanyi zirirwa zikikoreye mu binyamakuru ngo n'iturufu yo kumvikanisha ko Jakaya Kikwete yikundira abahutu kuko yarongoye umuhutukazi, gusa rero intwaro z’ibinyoma nk’izi zigera aho zikabahinduka,mbere babeshyaga abahinde gusa none ubu nabo barabatahuye ntawe bakibeshya!
 

Sibyo gusa, Leta ya Kagame Paul ikomeje ubushotoranyi kuri Tanzaniya, Inkuru itangaje yashyizwe ahagaragara na Rwanda News Agency mu minsi ishize, yerekeye ijambo Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete yavugiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu mwaka wa 2006, ko u Rwanda ndetse nu Burundi byari ubutaka bwa Tanzaniya bikaza kwigenga nyuma y’intambara ya mbere y’isi !(Kanda aha usome iyi nkuru kuburyo burambuye)

 http://www.iwacu.rw/IMG/arton58.jpg

Gutangaza inkuru nk’izi birerekana ko leta  ya Kagame Paul irimo itegurira amahanga gukomeza intambara yayo yo gushyiraho cya gihugu cya « Empire Hima » kiyoborwa n’abatutsi gusa !Mu binyoma nk'ibi u Rwanda rurashaka gukurura u Burundi ngo bubufashe kurwanya Tanzaniya noneho nyuma bazabone uko babuzingazinga bwonyine ! Umenya ariko bizafata aha mana kuko abarundi bazi akamaro Tanzaniya yabagiriye kurusha u Rwanda! Biragaragara ko intambara nk’iyi y'ibinyoma inkotanyi zitegura kuyikurikiza intambara y'amasasu kuri Tanzaniya.

 

Ubwo inkotanyi zagabaga igitero ku Rwanda mu mwaka w’1990, urugamba rw’amasasu rwarazinaniye maze zitangira ibitero shuma no gusebya leta yariho icyo gihe mu bihugu by’amahanga, ntibyagarukiye aho kuko inkotanyi zagendeye ku nyota ya demokarasi zishuka amashyaka ataravugaga rumwe na MRND ko ziyashyigikiye mu rugamba rwa demokarasi, ibyo byavirimo abahutu kwangana urunuka ubwo perezida Habyarimana yicwaga n’inkotanyi abahutu badashishoza bakiirara mubanyepolitiki b’abahutu bakarimbagura ngo bari kwica umwanzi bigatuma abahutu bacikamo ibice kugeza na nubu bidashobora kumvikana na nyuma y'imyaka 20, nyamara Habyarimana yahoraga akomakoma yibutsa intagondwa z’abahutu ko zigomba kwirinda kugwa mu mutego w’umwanzi ariko iyo nama ntibayumvise,ingaruka ziba izo kugirwa ruvumwa no gutsindwa urugamba kw'abahutu batarwanye !

Ikinyoma ni inkota y’amugi abiri

N’ubwo abahutu mu Rwanda basubiranyemo bakicana kubera ikinyoma cy’inkotanyi bikabagiraho ingaruka imyaka irenga 20; uburyarya inkotanyi zakoresheje bumaze gutahurwa n’abanyarwanda bose , demokarasi baririmbaga yagiye nka nyomberi, yewe nta n’igitonyanga cyayo zigeze zigeza kubanyarwanda, zahindukiranye abahutu bumvise ibinyoma byazo maze zibereka aho zibera itabi ! Abanyepolitiki cyangwa abaturage bitwa moderés bafatwaga n’abandi bahutu nk’ibyitso by’inkotanyi nibo inkotanyi zahereyeho zica, zifunga abandi berekeza iy’ubuhungiro !

Iyi ni ikarita y'u Rwanda rwa kera Kagame agomba kubanza kugaruza mbere y'ibindi byose

Ntabwo ari abahutu inkotanyi zeretse aho zibera akaga gusa, n’ibihugu byazifashije urugamba ntibyazirebeye izuba, zarabanje zica ingabo z’abagande mu ntambara bari bafatanyije muri Congo, n’ubwo Museveni ari umunyamayeri cyane kandi bakaba basangiye ibanga ntabwo abagande bazibagirwa ko inkotanyi zabakoze mu nda !

 
Igihugu cya Congo nicyo cyacumbikiye inkotanyi igihe kirekire , inkotanyi zahabwaga amasambu, abana babo bariga ndetse bagera no mu nzego zo hejuru mu buyobozi bw’icyo gihugu,mu ntambara zarwanye n’u Rwanda inkotanyi zari muri Congo nizo zatanze amafaranga menshi, bamaze gufata u Rwanda abakongomani nibwo babonye inyiturano y'inkotanyi maze zibera ibihandure! Ubu igihugu cya Congo kirabara miliyoni 8 z’abaturage bacyo bishwe n’inkotanyi bacumbikiye !
 

Ubu Tanzaniya niyo igezweho,icyo gihugu cyacumbikiye inkotanyi, cyazihaye ubufasha bwose mu guhirika leta  ya Habyarimana, impunzi z’abahutu Tanzaniya yazirukanye itazuyaje ,n’ubwo ibyo byose byakorerwaga inkotanyi zo ntizashirwaga , ntibyazibujije gukomeza umugambi wazo wo kwigarurira icyo gihugu, kubona Kikwete yaritwaga umukunzi w’abahutu kandi yarabirukanaga! Umugore we akitwa mubyara wa Habyarimana kuva mu 2005 kandi Tanzaniya ariyo icumbikiye urukiko rwo kurimbura abo bahutu harimo n’umuryango wa Habyarimana! Ubu abatanzaniya batangiye kubona inyiturano y’inkotanyi. Mu kwezi kwa 11/2012 mu ntara ya Karagwe, abatutsi bakomoka mu Rwanda batwitse amazu arenga 500 y’abaturage ba Tanzaniya kugira ngo babone aho bazajya baragira inka zabo nk'uko byanditswe n'umunyamakuru "Mtikila" mu kinyamakuru cya "mpekuzihuru.com", umenya icyo gikorwa cyo gutwika ayo mazu dore ko hashize amezi 8 gusa,kiri mu bituma abanyarwanda ubu bari kubirukana muri icyo gihugu ! Abasore bari kuva muri Tanzaniya bari koherezwa mu kigo cya gisilikare cya Gako mu guhabwa imyitozo yo gutera Tanzaniya !

Kikwete yakirwa i Boston mu 2006, aha naniho Kagame asigaranye inshuti nyinshi

Igihugu cy’u burundi cyo ntawakwirirwa akivuga kuko kizi ububi bw’inkotanyi mbere y’uko abanyarwanda babubona ! Bizwi ko Perezida Melchior Ndadaye yicwa Kagame Paul ariwe watanze itegeko ryo kumumena umutwe ngo arashaka kureba ubwo bwonko bw’umuhutu warushije abatutsi ubwenge ! N’ubwo abarundi bicecekeye ntibayobewe ko Kagame Paul ariwe wishe Ntaryamira Cypriano !

 

Niba se inkotanyi zimaze kugaragariza ibihugu by’abaturanyi ubugome bwazo, n’ubu zikaba zikomeje kwica abakongomani ndetse zinategura ibitero mubihugu bituranye n’u Rwanda iyi nkota y’ikinyoma zicisha abandi yo ntizazitema ? Igisubizo tuzagihabwa n’amateka !

 

Ubwanditsi !

No comments:

Post a Comment