Amayeri
inkotanyi zikoresha mu ntambara ni ugukoresha uburyo bw’ibyitso no
kwicamo amatsinda menshi
arwanira ahantu henshi bityo bigaca intege umwanzi, kubera udutero
shuma tuba turi ahantu henshi hanyuranye bigatuma umwanzi ata umutwe
akayoberwa aho ashyira ingufu ku rugamba ! Uburyo bwo
kurwana nkubwo bukaba bwaratanze umusaruro ku nkotanyi ubwo zagabaga
igitero ku Rwanda ; icyo gihe inkotanyi zatsindiwe mu Mutara maze
zicamo udutsinda twishi zikajya zigaba ibitero shuma
ziri ku mupaka zikica abaturage maze zikajya kwihisha mu Birunga !
Uko iminsi yashiraga niko leta yariho icyo gihe yahuraga n’ibibazo byo
kwita kubaturage bavaga mu byabo, kurwana urugamba
rwa politiki imbere mu gihugu n’urugamba rwa diplomasi mu bihugu
by’amahanga ! Amaherezo amahanga yategetse u Rwanda kujya mu biganiro
maze inkotanyi zibona uko zica leta umutwe ziteza
akavuyo mu gihugu kabyaye jenoside biziha icyuho cyo gufata
ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda zikomerwa amashyi n’amahanga !
Muri
iyi ntambara ya Congo nabwo niko u Rwanda rutangiye kurwana rwizera ko
ruzagira intsinzi nk’iyo
rwagezeho mu Rwanda. Igihugu cy’u Rwanda cyashoboye kwinjiza
abasilikare bacyo benshi b’ibyitso mu ngabo za Congo, bikaba bimaze
kugaragarira amahanga ko igisilikare cya Congo cyamunzwe n’ibyitso
by’ingabo z’inkotanyi, abakongomani nabo bakaba barabimenye ; ubwo
mu kwezi kwa karindwi 2013, M23/RDF yakinishaga gufata umujyi wa Goma ;
abayobozi b’ingabo za Congo batoranyije
abasilikare nyabo b’abakongomani aba aribo byajya kurwanya M23 maze
bayikubita incuro !
Kagame
amaze kubona ko amayeri y’ibyitso ku rugamba Congo n’amahanga
bayavumbuye yigira inama yo
gukora kubyitso bye muri ONU yumvikanisha ko basaba Congo guhagarika
kumurasa akaba agiye kureba uko yikura kubutaka bwa Congo mu mahoro ;
ariko kubera akageso k’uburwanyi yashakishije andi
mayeri yo kubwira abasilikare b’ibyitso bye biri mu ngabo za Congo,
gutangira urugamba mutundi duce twa Kivu y’amajyaruguru, bityo bitume
ingabo za Congo zikura ijisho ku ngabo ze ziri mu gace ka
Rutshuru maze bimuhe uburyo bwo gusubira i Goma !
Intambara ya Colonel Bisamaza nayo ishobora kumubyarira amazi nk’ibisusa !
Kuva
ubwo Bisamaza yafataga intwaro nyinshi n’abasilikare barenga 60 i Beni,
yahise afata inzira
y’ishyamba, maze mu izina rya Kazarama wa M23 bajijisha amahanga
bavuga ko Bisamaza yinjiye mu mutwe wa M23 anyuze i Rutshuru ubwo hari
ku italiki ya 12/08/2013. Ingabo za Congo zahise
zikurikiranira hafi Bisamaza n’abo bari kumwe maze zimutega ibico
bikomeye incuro ebyiri zose. Mu gico cya mbere yatezwe n’ingabo za Congo
FARDC, Bisamaza yatakaje intwaro nyinshi yari yasahuye
kuko zari zitwawe n’abaturage, abasilikare ba Congo barwanye
n’ingabo za Bisamaza abaturage bagira ubwoba bakubita intwaro hasi
bariruka , Abasilikare ba Bisamaza nabo babura uko bazitwara
barazita ! Ubwo Bisamaza yahise afata inzira yo kwerekeza Walikare
aho afite gahunda yo gufatanya na Mayi Mayi Tcheka na Lafontaine
bakarimbura impunzi zose z’abanyarwanda ziri mu karere ka
Walikare !
Muri
izo nzira ze n’amayeri menshi, ingabo za Congo ntizimworoheye kuko
zamuteze igico cya kabiri mu
nzira kuburyo nawe yatunguwe maze abasilikare be hafi ya Bose ingabo
za Congo zirabica, amakuru dukura mu ngabo za Congo ziri muri icyo
gikorwa cyo kumuhiga aratumenyesha ko ubu Colonel Bisamaza
asigaranye n’abasilikare 25 gusa abandi barishwe ! Bitewe n’ako kaga
arimo, kugira ngo nibura ashobore kugera kuri Mayi Mayi Tcheka, byabaye
ngombwa ko izi Mayi Mayi zitera ubwoba abaturage
b’abakongomani batuye mu turere twa Pinga, Pety na Musanga, ubu
bakaba bari kuva mu byabo bahunga bityo bikaba byatuma ingabo za Congo
zireka gukurikirana Bisamaza ahubwo zikaza kugarura
umutekano muri utwo turere !
Ibyo
aribyo byose iyi ntamba y’amayeri yo gukoresha ibyitso by’abasilikare
byihisha mu ngabo z’ibihugu
agomba kuba atazatanga umusaruro kuri Kagame, ibyitso by’abasilikare
yahishe mu ngabo za Congo bigiye gushiramo kuko bivumburwa buri munsi,
gutera ubwoba igihugu cya Tanzaniya na perezida wacyo
bigiye gutuma ingabo z’igihugu cya Tanzaniya zitangira gushakisha
ibyitso by’abanyarwanda bizihishemo kandi abo bose uko bazajya bagenda
bavumburwa bazajya berekeza inzira yo mu Rwanda !
Sinzi uko bizagendera u Rwanda ubwo ibi byitso bizatangira
gukurikiranwa kubutaka bw’u Rwanda n’ibihugu byahemukiye cyangwa byiciye
abaturage babyo mu gihe byitwaga ko ari ingabo zibyo
bihugu ! Ese umunyarwanda azagira iyihe sura mu bihugu duturanye
niba hose hagiye kuvumburwa ko hihishemo ibyitso bigambanira ibihugu
byazicumbikiye bikabagirira ikizere cyo kubaha
ubwenegihugu?
Amateka azaduha ibisubizo ariko kandi ibintu ntibyoroshye !
Ubwanditsi !
No comments:
Post a Comment