Abapolisi bagiye gusaka inkambi y’Abahoze muri M23 bakirijwe amabuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abaturiye inkambi
icumbikiwemo abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23, iri mu Karere ka
Ngoma, Umurenge wa Kibungo, Akagari ka Cyasemakamba, baravuga ko bumvise
urusaku rw’amasasu ruvugira kuri iyi nkambi. Uru rusaku ngo rwarashwe
n’abashinzwe umutekano kugira ngo bahoshe amahane n’umwivumbagatanyo
wari mu nkambi, aho bateraga amabuye inzego z’umutekano zari zaje gusaka
ibiyobyabwenge n’ibindi byahungabanya umutekano muri iyi nkambi.
NGABO AMAMBARI BAKAGAME BAHUNZE M23 BALIMO KUREBANA IMPUWE KUBERA AMARASO BAMENNYE |
Kuva muri ayo masaha ya mugitondo Abapolisi benshi n’Abasirikare
bakikije iyi nkambi, bikavugwa ko izo mpunzi zaba zivumbagatanyije ariko
kumenya icyabiteye nyirizina birasa n’ibidashoboka kuko batemerera
umuntu uwo ariwe wese uturutse hanze kuba yakwinjiramo.
Umwe mu banyamakuru bakorera mu Karere ka Ngoma yadutangarije ko
bakimara kumva urusaku rw’amasasu bahise bajya kuri iyi nkambi ariko
bangirwa kwinjira kuko basanze Abapolisi benshi n’Abasirikare bakikije
iyi nkambi.
Yatubwiye ko impamvu ayo masasu yarashwe itaramenyekana n’uwayarashe,
gusa ngo bishoboka ko yaba yarashwe n’abashinzwe umutekano kugira ngo
baturishe imyivumbagatanyo yari iri imbere mukambi.
Ibihuha biravuga ko izi mpunzi ngo zaba zateraga amabuye abashinzwe
umutekano ndetse ngo aya mabuye aragaragara mu muhanda kubera ko ngo
zidafashwe neza ariko ntawemerewe no kuyafotora ngo adafite uruhushya
rwa Minisiteri ishinzwe ibiza n’impunzi (MIDIMAR).
Nyuma y’inama zitandukanye zabaye mu gitondo zahuje ubuyobozi
bw’inzego z’umutekano zirimo iza gisirikare na Polisi, na Minisiteri
ishinzwe ibiza n’impunzi, byagaje kugaragazwa ko imyivumbagatanyo yabo
ntaho ihuriye no kudafatwa neza.
Nyuma y’izo nama Minisitiri ushinzwe ibiza n’impunzi Seraphine Mukantabana yatubwiye ko nta kibazo izi mpunzi zifite.
Tumubajije icyateye imyivumbagatanyo, Minisitiri Mukantabana yagize ati “Nk’uko
bisanzwe muri gahunda z’umutekano Polisi yakoze operation(umukwabo)
igamije gushakisha ibiyobyabwenge mu nkambi barivumbura.”
Ku ruhande rwa Polisi ari nayo yakoze uwo mukwabo, umuvugizi wa
Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yadutangarije ko Polisi yari
yazindukiyeyo igiye gusaka ngo irebe niba mu nkambi yabo nta bintu
birimo byahungabanya umutekano kimwe n’uko babikora mu ngo z’abantu
cyangwa mu magereza.
Ariko ngo bagezeyo ntibakiriwe neza n’abo baje gusaka ahubwo bivumbagatanyije ndetse batangira no gutera amabuye Abapolisi.
Badege avuga ko ubusanze igikorwa nk’icyo cyo kubahuka inzego
zishinzwe umutekano gihanirwa ariko ngo mbere yo guhana ukabanza kureba
icyatumye uwubahutse yabikoze.
Yagize ati “Twasanze ari ubujiji no kutubaha amategeko n’inzego
zishinzwe umutekano, kutamenya amategeko….ubanza biterwa n’uko baturutse
mu gihugu usanga kubaha amatege n’inzego zishinzwe umutekano bitahaba.”
Badege akomeza avuga ko babasobanuriye neza ku buryo nta bindi
bihano bari buhabwe kandi ngo isaka rirakoje, ibyo baribufatiremo baraza
kubigaragaza.
Aba barwanyi bahoze muri M23, bacumbikiwe i Ngoma mu gihe ubusabe
bw’ubuhungiro bashyikirije Leta y’u Rwanda bukirimo kwigwaho, kugeza ubu
bakaba bataremererwa kuba impunzi mu Rwanda byemewe n’amategeko.
Kuri iki kibazo cy’ubuhungiro batse butaraboneka nubwo ngo nta sano
bifitanye n’ibyabaye uyu munsi, Minisitiri Mukantabana yadutangarije ko
bakomeje kubyigaho.
Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo(DRC) baturutsemo yasohoye inyandiko zo guta muri yombi bane muri
bo, bari mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo bakurikinweho ibyaha byibasiye
inyoko muntu n’ibyintambara ibakekaho, inyandiko zitahawe agaciro
gakomeye n’ubutabera bw’u Rwanda kuko ngo zitagaragaramo ibihamya
byuzuye byatuma bafatwa.
VĂ©nuste Kamanzi
UMUSEKE.RW
UMUSEKE.RW
No comments:
Post a Comment