U Rwanda rukomeje imyiteguro yo kugaba igitero muri Congo.
Nyuma
yuko ingabo za FARDC zifatanyije n’iza MONUSCO zishushubikanyije ingabo
za RDF/M23, zikanabaka ibirindiro bikomeye zari zifite mu gace ka
Kibati, U Rwanda ntirwarekeye aho. Imyiteguro yindi ntambara yarakomeje,
nkuko byagaragaye mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda, aho RDF yasohoye ibitwaro bikomeye, birimo ibifaru, bikerekeza iya Gisenyi.
Amakuru ava i
Kigali uyu munsi tariki ya 2 Nzeli, 2013, aravuga ko muri leta bameze
nk’abari mu cyunamo, kandi morali yaguye cyane. Perezida Paul Kagame na
bakozi be nkuko yabyivugiye bari kwitana bamwana ku makosa ya diplomatie
bamaze iminsi bakora. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umwe mu bakozi bo
hejuru muri ministeri y’ububanyi n’amahanga, aravuga ko Kagame yasaranye
Louise Mushikiwabo amuziza ko abahagarariye u Rwanda i New York batari
gushobora gutambutsa ibyifuzo by’u Rwanda.
« Kuri
telefoni, Louise Mushikiwabo wabonaga ababaye kandi atavuga menshi,
ahubwo akomeza kujya yikiriza ibyo Kagame yamubwiraga, bigeze aho
aramubwira ati: njyewe ariko nakoze ibyo mwari mwansabye, n’abandi nabo
nibakore ibibareba, sinjye waba ahantu hose »
Kubera amahanga
yarakajwe no kubona RDF irasa kubutaka bw’u Rwanda ikabeshyera FARDC,
byatumye Kagame yongera kuzamura ya carita ye « Fight and Talk »,
kurwana unashyikirana. Ubu yongeye gusaba Museveni ngo akore uko
ashoboye yumvishe Kabila ko agomba kugaruka i Kampala bagakomeza
imishyikirano. Nkuko babigenje ubushize, Museveni yitabaje Mary
Robinson, ngo ahatire Kabila gusubira mu mishyikirano. Robinsom
yahamagaye Joseph Kabila tariki ya 30 Kanama, 2013, amubwira ko agomba
guhagarika imirwano imishyikirano ya Kampala igasubukurwa, Kabila
aranga, none ubu Mary Robinson yaraye ageze i Kinshasa ngo abimwumvishe ku ngufu.
Mu Rwanda ho
nubwo bavuga imishyikirano, RDF ikomeje kurundanya ibitwaro
n’abasirikari benshi ku mupaka na Congo. Abaturage batuye mu duce
twitaruye gato umugi wa Rubavu bahangayikishijwe n’urwo rujya n’uruza
rw’ibifaru n’urusaku rw’abasirikari. Mu gitondo cy’uyu munsi RDF yakoze
udutero shuma mu gace ka Kibumba, ariko FARDC yahise ibakoma imbere,
basubira inyuma nta mirwano ikomeye ibaye. Ni ukubitega amaso. Ese Mary
Robinson arongera akange Joseph Kabila yemere guhagarika intambara?
Ubundi se uyu Robinson we ashaka iki ko Accord cadre ya Addis Abeba
yemeje ko imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke mu burasirazuba
bwa Congo igomba kurwanywa?
Nta gushidikanya, Robinson yashyiriweho guhagararira inyungu za bya bishwamwinyo bishaka gushinga « Empire Hima-Tutsi » mu karere k’ibiyaga bigari by’afrika.
Indi nkuru ijyanye no gutegura intambara n’iyimyivumbagatanyo yabaye
mu nkambi y’abahoze ari abarwanyi ba M23. Iyi nkambi iri mu karere ka
Ngoma ahahoze ari Kibungo. Iri kinamico ryo kwivumbagatanya ryateguwe na
DMI, kugira ngo aba barwanyi basubizwe ku rugamba muri Congo, bavuga ko
barambiwe kuba mu nkambi none bakaba biyemeje kurwanira gusubira iwabo.
Twabibutsa ko aba barwanyi bari bamaze iminsi bigishwa ibya politiki na
commisiyo yabigenewe iyobowe na Tito Rutarenara. Ibyo babeshya abanyarwanda ngo polisi yagiye gusaka ibiyobyabwenge ni urwiyerurutso.
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr
No comments:
Post a Comment