Thursday, March 20, 2014

RWANDA:NTA PFUNWE NTA N'UBWOBA DUFITE BYO KUBA DUFATANIJE NA FDLR

RDI-Rwanda Rwiza
Amateka y'u Rwanda ntacyo yigishije Nduhungirehe, kwita igice kimwe cy' abanyarwanda abanzi b'u Rwanda !
ABANA BU RWANDA BA FPL KURUGAMBA
Tariki ya 10 Werurwe 2014, mu gihe inama y'umwiherero y'abayobozi ba Leta ya Kagame yari ihumuje, inama yaberaga i Gabiro, umuyobozi wungirije Ambasaderi w’u Rwanda muri ONU, Bwana Nduhungirehe Olivier, yatangarije abanyamakuru ko MONUSCO idakwiye gukomeza kuvuga ko itabona abarwanyi ba FDLR, ngo kuko bavanze n'imiryango yabo. Yihanije kandi amashyaka atavuga rumwe na FPR -INKOTANYI yihaye kwifatanya na FDLR, ayakangishako agomba kwirengera inkurikizi zabyo.
Iyi mvugo yuzuye ubugome n'ubwishongozi, kandi irasa n’iyo Perezida Kagame yavugiye mu nama y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika Addis Abeba, hanyuma ikinyamakuru cyo mu kwaha kwa FPR cyitwa igihe.com kikayisohora kuwa 31.1.2014, aho yasabye ubufatanye bwo kurandura FDLR. Ubwo kandi yaramaze iminsi mike yigambye muri Serena Hotel ko yivuganye Colonel Patrick Karegeya.
Kwifatanya na FDLR ni ukwanga akarengane gakorerwa abanyarwanda

UMUHUTU WINDA NINI NDUHUNGIRE KIGALI
Bwana Nduhungirehe n'abandi batekereza nka we, nifuje kuberurira ko nta pfunwe cyangwa icyoba twaterwa no kwifatanya n'uwo ari we wese uharanira uburenganzira bwe. Ku byerekeye FDLR by’umwihariko, twakwibutsa ko uwo mutwe wakunze kugirwa urwitwazo na Leta ya FPR-Kagame mu mugambi muremure wo gusahura umutungo wa Congo. Harya ngo abagize FDLR bagomba guhigwa bukware kubera ko ngo basize bakoze gĂ©nocide mu Rwanda ? Abambari ba FPR bajye babeshya abahinde, kuko abanyarwanda bo bamaze kurambirwa ibinyoma byabo byambaye ubusa ! Harya ni bande bakomye imbarutso y'iyo jenoside? Kuki Bwana Nduhungirehe adasaba ONU ngo ikore ubushakashatsi bwigenga nyakuri k'uwahanuye indege ya Perezida Habyarimana none imyaka ikaba ibaye 20? Ikinyoma cya FPR kimaze kugaragarira isi yose !
Si abanyarwanda gusa bakunda FDLR, n'abanyamahanga barayikunda kuko bazi ko irengana!

Bwana Nduhungirehe agomba kumenya ko ari muri ONU ahagarariye inyungu z'abanyarwanda bose, abari mu gihugu n'abari hanze, nta burenganzira na mba afite bwo kwita abanyarwanda bamwe abanzi b'igihugu kuberako badatekereza nka we. None se MRND yari ifite ukuri ubwo yitaga FPR abanzi b'igihugu igihe Inkotanyi zaharaniraga kugaruka mu gihugu bakazangira kugeza zifashe intwaro? Ubu se nk'umuyobozi mukuru muri ONU, ubwenge yabwira abanyarwanda yakuye muri ayo mateka ni ubuhe? Kugeza uyu munsi abantu benshi bamaze gusobanukirwa n'ikibazo cy'u Rwanda, aho uyu Nduhungirehe yagombye gutandukanira n'abayobozi yasanze i Kigali (muri iyo nama) ni uko we ashobora gusoma amakuru yose, akamenya uburyo FPR-INKOTANYI yamaze guharabika igihugu kimubyara. Ntaho ahuriye n'abahishwa amakuru. Kuba atekereza ko hari inkurikizi mbi zizaba kubifatanije na FDLR mu ruhando rwo kubeshyuza FPR no kuyikiza abanyarwanda, kuri jye ndasanga ibitekerezo bye biyobya uburari kandi akareba hafi ugereranije n'umwanya ukomeye igihugu cyamwicajemo.
FPR na Nduhungirehe ntibanyurwa, ntibahaga amaraso !

UMUHUTU WUMUPFAPFA RUCAGU NUMWICANYI PAUL
Ingabo za Kagame ntizahwemye guhekura u Rwanda kuva m’Ukwakira 1990. Zakoze ubwicanyi ndengakamere imbere mu gihugu cyane cyane muri 1994-1995, zikomereza ayo mahano muri Congo mu myaka ya 1996, 1998, 2002, 2004, 2009 dore ko batigeze bava mu birombe by’amabuye y’agaciro y’icyo gihugu. Ntawe uyobewe ubwicanyi bwibasira imbaga bwakorewe impunzi z’abanyarwanda mu nkambi za Mugunga, Cyibumba, Nyangezi … .Birababaje kubona abo ba Rukarabankaba ba Kagame na n’ubu batarashirwa !
Imyaka yakurikiye, Kagame n’agatsiko ayoboye bagiye bungikanya ibinyoma by’urudaca kugira ngo babone uko bakomeza kwiyibira muri Congo, iyo ngeso y'ubusambo buvanze n’ubwicanyi abo ba Rusarurira-munduru bayiretse, cyane ko babona igiye kumarira kw’icumu abanyarwanda n’abakongomani? Rero kuri FPR-INKOTANYI kubera kokamwa n'indwara y'ubuhezanguni (extremisme ethnique) ngo iyo umuhutu apfuye ntabwo aba ari umunyarwnda upfuye (cfr discours ya Perezida Kagame kuwa 30/6/2013).
Kwitabaza amahanga bakoresha n'imiryango mpuzamahanga ngo bavuge ko nta mpamvu yo gushyikirana na FDLR, mu gihe ingeso yabo yo kwica abantu itakihishira, ni uguta igihe. Abanyarwanda tumaze kumenya ko kubera imvugo yabo yaranzwe n'ikinyoma gusa, ubu FPR-Kagame isigaye yibeshya kandi ikibeshyera. FDLR yamenyesheje amahanga ko nta mirwano ishaka, ko yimirije imbere gufatanya n'abandi banyarwanda kubaka igihugu, ko isaba imishyikirano na Leta ya Kigali, iyo bavuze Leta kandi ntabwo bivuga FPR-INKOTANYI gusa. Byaragaragaye kandi ko amabi yose yakozwe mu ntambara bashoye muri Congo n'ubwo mu gipindi cyabo bayagerekaga kuri FDLR, IBYINSHI BYARI IBIKORWA BY'INGABO ZA FPR-INKOTANYI. Ni muri ubwo buryo bahohoteye abategarugori, bakica urubozo abana, abagore n'abasaza, baba abo muri Congo ndetse n'abanyarwanda bakomeza batera za grenades hirya no hino mu gihugu ngo barashakira FDLR ibirego!

Ababangaladeshi (abanyamahanga) Kagame ari gusaba ko bamwicira FDLR nibo bakizaga impunzi i Kibeho!
UMWANA WAGIZWE UMUTASI WA FPR MULI CANADA
Ubu se koko Bwana Nduhungireho yiyibagije ubwicanyi ingabo za shebuja Kagame zakoreye impunzi i Kibeho mu 1995, miliyoni 8 z'abakongomani zatikirijwe mu mirwano bashoje muri Congo n'abanyarwanda ibihumbi 300 baguyeyo, yiyibagije se abana bashoye muri M23 bashiriye ku rugamba? Ko mbona yibagiwe vuba urwo bishe Karegeya ejobundi, n'ihigwa bukware bakomeje gukorera Kayumba ? None se ayo mahano nayo yakozwe na FDLR?
UMWANZURO
-Banyarwanda, Banyarwandakazi, iki ni cyo gihe cyo kuva ibuzimu tukajya ibuntu kuri twese, ni ukuvuga ko ikinyoma kigomba gusimbuzwa UKURI; Bwana Nduhungirehe nawe yumvireho !
-FDLR kimwe n'andi mashyaka y'abanyarwanda yaba ari imbere cyangwa hanze y'u Rwanda bakeneye gukorera mu bwisanzure bagatanga ibitekerezo byabo mu kubaka igihugu, barambiwe ubucakara FPR ikomeje kubahezamo.
-Nta narimwe igikorwa kiza kigira inkurikizi mbi, ahubwo gukomeza gukora ibikorwa by'ubugome ngo uziko uzabyitirira FDLR nibyo bizagaruka ababipanga.

FPR ITINYA KO RUJUGIRO YASHIGIKIRA FDLR
-FPR-KAGAME ibona ibitse ibitwaro ikagira ngo ifite ingufu, nyamara nta ngufu ziruta iz’abanyarwanda bishyize hamwe baharanira UKURI mu kubeshyuza ibinyoma byayo.
-Nta bwoba kandi nta n'ipfunwe dushobora kugira kuko twishyize hamwe na FDLR, ahubwo mboneyeho kuburira abagizi ba nabi bose mpereye kuri FPR-INKOTANYI ko bagomba guhindura imikorere. Ubu dufite ingufu kuko ABISHYIZE HAMWE NTA KIBANANIRA. Bwana Nduhungirehe akwiye kureka kwitandukanya n'ukuri akabwira shebuja Perezida Kagame akemera imishyikirano inzira zikiri nyabagendwa, tugashaka uburyo twakorera igihugu cyacu ntawe ugihejwemo, tugaha ubutabera umwanya maze abakoze ibyaha bose bagahanwa, kabone n’iyo baba ari abo mu ruhande rwa FPR.
Mukamwiza Marie
Commissaire Affaire Sociale wa RDI Rwanda Rwiza.
Source : RDI-rwandarwiza.org

No comments:

Post a Comment