Sunday, November 8, 2015

Kigali: Inkoni irarisha mu bacururiza babahutu bacruriza ku mu muhanda ku Gisimenti

 

Uyu mugabo wumuhutu acururiza mu muhanda ku Kisimenti akaba yarakubiswe izakabwana
Bamwe mu bahutu bacururiza mu muhanda ahazwi nko ku Gisimenti mu Murenge wa Remera Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bibasiwe n’inkoni z’abanyerondo baho boherezwa na leta ya FPR.
Abaganiriye n’Ikinyamakuru cyacu bavuga ko aho ku Gisimenti hari inzu yagenewe gukubitirwamo abahutu bacururiza muhanda aho abantu b’ingeri zinyuranye baba abasore cyangwa abagore n’abakobwa bakunze gukubitirwa. Iyi nzu yahoze ari ishuri iri hafi ya sitasiyo ya lisansi ku muhanda w’amabuye ugana Kicukiro-Sonatubes niho iseta ryabahutu ubu ryashinzwe.
Habakwizerimana Jean de Dieu umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 akaba anari umuhutu, twasanze afite igipfuko ku kaguru, umwenda wamucikiyeho, yemeza ko ari abanyerondo bamukubise bamuziza ko acururiza ku Gisimenti.Uretse abagabo, abo twaganiriye bavuga ko abagore n’abakobwa bakunze kuhakubitirwa.
Nyirabayengayabo Madaleine umugore wumuhutukazi nawe utwite uri mu kigero cy’imyaka 35 ucururiza ku muhanda avuga ko abanyerondo bamusanze aho yacururizaga baramukurubana, bamujyana mu kizu gishaje bamukubitiramo. Akomeza avuga ko yabasabye imbabazi bakamubwira ko bashatse bamukubita bakamupfomoza kuko atwite interahamwe. Yagize ati ʺUwankubise yambwiye ngo nagukubita unkagupfomoza kuko nta dosiye ishobora kunkurikirana ihari kuko uri umuhutu ndi umututsi amategeko nitwe tuyagenaʺ. ʺNavugije induru cyane abantu barahurura baraza barantabaraʺ nk’uko akomeza abisobanura.
Uyu mugore avuga ko yari asanzwe acururiza mu nzu izwi nko kwa Ndoli ariko ikaba iri kuvugururwa akaba atarabona ahandi yerekeza. Undi musore wumuhutu witwa Nshimiyimana Jean de Dieu we avuga ko yamugajwe n’inkoni z’abanyerondo ba FPR bo ku Gisimenti bamukubise mu mezi abiri ashize. Icyo bamubwiraga ko bamuhora ngo ni uko azunguriza imyenda mu muhanda kandi bitemewe kwanduza umuhanda ko yarakwiye kujya mucyaro aho abahutu babarizwa. Inkoni 57 ni zo yemeza ko aba banyerondo bamukubise bakamubwira ko naramuka atavuye ku Gisimenti no kumwica bazamwica.
Kuba acururiza mu muhanda ntahakana ko ari ikosa ariko avuga bidakwiye ko bantu bahora babikubitirwa kandi hari inkiko zishobora kubaburanisha niba ari icyaha Umukobwa ucururiza ku muhanda avuga ko ubundi abafatwaga bafungwaga ariko ubu bikaba byaravuyeho kuko uwo bafashe bamukubita kugeza yenze gushiramo umwuka. Abavuga ko bakubiswe bavuga ko no kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2015 bamwe bafashwe baradihwa.
Twagerageje kugera kuri iyo nzu ivugwa ko ikubitirwamo abacururiza mu muhanda ariko abanyerondo twahasanze banga ko dufata amafoto yaho kuko bisaba ko umuyobozi wabo abaha uburenganzira. Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera ukorera FPR ariko ubwo twateguraga iyi nkuru telefoni ye ntiyacagamo. Aganira nikinyamakuru cyacu Spt Mbabazi Modeste umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali yavuze ko ikibazo cy’abacururiza mu muhanda bakubitwa batari bakizi. Ariko mubyukuri nukwirengagiza kuko naniwe utanga ayo mabwiriza yo gukubita abahutu izakabwana mugihe balimo gushakisha uko bakwiteza imbere nyuma yuko FPR ibakenekeye bagasigarana unutindi. 
Akomeza avuga ko abanyerondo mu nshingano zabo gukubita abantu barimo kwica amategeko babyemerewe. Ariko mubyanyirarureshwa Spt Mbabazi yanasabye uwaba yarahohotewe wese kubimenyesha polisi igakurikirana icyo kibazo ariko nkuko mubizi abahutu bafashwe bunyago ntakintu nakinmwe cyabarenganura ngo kibakize inkoni zakabwana FPR yageneye abahutu bafashwe bunyago.
Uwambaye ishati y’icyatsi ni umunyerondo ufashe ucururiza mu muhanda (Ifoto/ Ndayishimye JC)
Uwambaye ishati y’icyatsi numusore wumuhutu umunyerondo afashe acururiza mu muhanda 
 Uwo hagati ni umugore utwite uvuga ko yahakubitiwe (Ifoto/ Ndayishimye JC)

Uwo hagati ni umugore wumuhutukazi utwite uvuga ko yahakubitiwe ko aucururriza kumuhanda
Ukuboko kwa Nshimiyimana uvuga ko yakubiswe inkoni 57 mu mezi 2 ashize (ifoto/ Ndayishimye JC)
Ukuboko kwa Nshimiyimana wumuhutu uvuga ko yakubiswe inkoni 57 mu mezi 2 ashize 

1 comment: