Thursday, November 20, 2014

UBURYO BWANA GAHUNDE NI SHYAKA RYABO ISHEMA ARABASHINYAGUZI


INTWARI YURUBYIRUKO NYARWANDA BWANA
JEAN PAUL ROMEO YASUYE ABACUNGUZI 
Impamvu y' ibanze abafite umutwe utekereza, abafite bene wabo basize Muri Congo, abagifite akanyabugabo bagomba kwirinda abataripfana mu migambi yabo, uretse n' ubwirasi basanganwe; ****IYI NYANDIKO YONYINE YUZUYEMO UBUSHUMBA NO GUSHINYAGURIRA ABASIGAYE KU ISHYAMBA BIRWANAHO, BARWANA NO KU BABO. ABASHINJA ITSEMBATSEMBA MU RWANDA. ATI FDLR NA M23+KAGAME NI BAMWE...!!!!...
Ibanga rya nyuma ku mikoranire ya FPR na FDLR : Ibisa birasabirana !(leprophete.fr)
par veritas 29 Novembre 2012
FPR-FDLR.png
Ibintu bigiye ku kabona kose, amagambo ashize ivuga ! Umutwe witwaje intwaro witwa FDLR bakunze kwita ko ari umutwe w’intagondwa z’Abahutu basize bakoze jenoside mu Rwanda urasa n’ufashishije Abanyarwanda gusobanukirwa ku buryo budasubirwaho n’ikibazo cy’u Rwanda !

Hari Abanyarwanda batari bake, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu, basizwe iheruheru n’akarengane k’Inkotanyi bari bacyizeye ko FDLR ari umutwe uharanira guhangana na FPR ndetse amaherezo ukazashobora kugaba igitero simusiga ukaba wahitana Kagame, Agatsiko-Sajya na Système-FPR yose ! Nyamara kuva uwo mutwe washingwa imyaka ikaba ibaye hafi 15, nta gitero wigeze ugaba mu Rwanda ngo bigaragare ko ugamije koko kurwanya Leta y’igitugu ya Kagame. Ahubwo wakomeje gukenesha abemeragato bawiringiye, ubarya utwabo , ubahindura abatindi nyakujya !
Ubu rero noneho Abanyarwanda bashobora kumva neza ko guhera ku ikinamico ryiswe Intambara y’abacengezi yahitanye inzirakarengane zitagira ingano kugera ku ngirwa-gitero cya FDLR cyo ku itariki ya 27/11/2012, ABICANYI BAKURU bo muri FDLR na FPR bafite umukino bibereyemo kandi bo bonyine bibwira ko bafitiye ibanga !
Muri iyi nkuru turibaza kandi tugashakira ibisubizo ibi bibazo bikomeye bitatu bikurikira :
(1)Ese koko FDLR yagabye igitero ku ngabo z’ u Rwanda le 27/11/2012 ?
(2)Iki gitero se kigamije iki ?
(3)Ni izihe ngaruka z’iki gitero ku Banyekongo, ku Baturage ba Gisenyi na Ruhengeri, kuri FDLR, kuri FPR ?
Reka tubisesengure twitonze, ingingo ku yindi .
1. Ese koko FDLR yateye u Rwanda?
Abantu bose bashishoza bemeza ko iki gitero FDLR yaba yaragabye ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu gitondo cy’uwa 27/11/2012 kidashoboka.
Mu by’ukuri “techniquement”, iki gitero cya FDLR ntigishoboka kubera impamvu nyinshi, reka tuvuge 4 gusa :
(1) Twibuke ko iyo ngirwa-mirwano yabaye hagati ya FDLR n’ingabo z’u Rwanda atari agatero shuma kagamije kwiba imyaka cyangwa amatungo! Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda avuga ko batewe na Compagnie y’abasilikari barenga 150, kandi FDLR ntiyabivuguruje! Nyamara biragaragara ko abasilikari bangana batyo, bafite intwaro, badashobora kugenda ibirometero birenga 50 nta we ubarabutswe!!! Baramutse barateye i Gisenye, bisobanura ko baba baroroherejwe urugendo , ndetse bakaba ntacyo bikangaga! Biratangaje !
(2) Ntabwo byumvikana ukuntu FDLR yahitamo gutera u Rwanda mu gihe Goma n’agace kose kayikikije kamaze gufatwa n’Ingabo za Kagame zitwa M23. FDLR yaba ifite ubwenge buteye bute mu kujya kurwanya umwanzi i Gisenyi (Cyanzarwe na Bugeshi) kandi izi ko inamusize inyuma (Goma) bityo kuyigota bikaba byamworohera?
(3)FDLR yari imaze imyaka 10 nta gatero na gato igaba mu Rwanda ndetse ahubwo binazwi ko muri iyi myaka ishize amahanga yari yahagurukiye kuyirwanya no kuyishwanyaguza. Mu ntambara nyinshi yagabweho n’ingabo z’u Rwanda, iza Kongo n’iza MONUC, bizwi ko FDLR yahatakarije ibirindiro byayo bikomeye, ibikoresho ndetse na bamwe mu bayobozi bayo bazwi bakaba barahasize ubuzima. Muri make bizwi ko FDLR , muri iki gihe, nta ngufu ifite zatuma igaba igitero itigeze igaba mu myaka 10 ishize!
(4) N’iyo FDLR yaba yaragabye koko kiriya gitero nta nyungu n’imwe yari ifite yo kubyemera ku mugaragaro (revendication) ahubwo icyari cyoroshye kandi gifiteye FDLR akamaro ni ukubigereka kuri FPR ! Nta gushidikanya rero , niba FDLR yarihutiye kuvuga rumwe n’ingabo za Kagame ku byerekeye iyi ngirwa-gitero birimu rwego rw’ikinamico igomba gushakirwa impamvu nyakuri ! Ni ikiraka kirimo agafaranga gatubutse !
2. Iki gitero kigamije iki?
Mu by’ukuri nta we utabona neza ko nta gitero nyakuri cya FDLR cyigeze kibaho , bityo niba hari n’akantu kabaye akaba ari ikinamico ry’ingabo za Kagame nk’uko tubimenyereye.
BWANA GAHUNDE CHASTE
Kagame amaze gukorwa n’isoni kubera igitero kidafite impamvu igaragara cyagabwe ku mugi wa Goma n'umutwe yaremye kandi abereye umuyobozi witwa M23, Ingabo za Kongo zikihungira zitarwanye( A vaincre sans périr , on triomphe sans gloire !) , nuko M23 ikirara mu baturage b’abasivili, igaca amaguru abana, igafomoza abagore batwite, igasahura amamodoka n'indi mitungo….none amahanga akaba yateye Kagame hejuru akamutegeka ngo nabebere yivane mu mugi wa Goma, agende nk’uko yaje ! Abonye ikimwaro kimwishe none arashaka impamvu zumvikana zo kuguma muri Kongo cyangwa se gusubirayo ku mugaragaro ! Niko guhimba ibitero bitabaho bya FDLR, nk’uko yabimenyereye.
Kimwe mu bimenyetso simusiga byerekana ko bari mu ikinamico, ni uko n’umuvugizi wa FDLR, Laforge fils Bazeyi yari yazindutse yemeza ko FDLR itigeze igaba igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda, nyamara bdateye kabiri aba arivuguruje ! Kuba Umuvugizi wa FDLR yaraje guhindura imvugo akemeza ku maradiyo mpuzamahanga ko aribo bagabye igitero bifite impamvu ebyiri zishoboka :
(1)Ku ruhande rwa FDLR , abayobozi ba FDLR baramutse badafitanye ibanga na Kagame, bashobora kuba barabaze bagasanga babonye uburyo bwo kongera kwifatira abantu no kubemeza ko aribo bagabye icyo gitero hagamijwe kwerekana ko FDLR ikiriho kandi igifite ingufu bityo ikabona uko isaba abaterankunga kuyifasha. Gusa uyu mubare uramutse ariwo wakozwe, waba urimo ikosa rikomeye n’ubuswa bwinshi kuko ugiye gutuma FDLR yongera kugaragara nk’umutwe w’Abateroriste (bahungabanya umutekano w'u Rwanda, bakora intambara itagira politiki iyisobanura:guerre sans cause juste) ; mu gihe wari wibereyeho mu mahoro , ahubwo Kagame ariwe uri kugaragara nk’umwicanyi ruharwa ! FDLR yaba ifite inyungu ki yo kongera kwamaganwa mu gihe umwanzi wayo yari ageze aharindimuka ? Bishatse kuvuga ko iyi mpamvu nta shingiro ifite !
(2)Iki gitero ni ikinamico ry’ingabo z’u Rwanda kandi ikigamijwe kiragaragara mu nkuru yahise ku mugoroba w’ejo taliki ya 28/11/2012 ku Igihe.com yitwa ngo“Isano y’igitero cya FDLR n’ingabo za Kongo” (Soma: http://www.igihe.com/…/isano-y-igitero-cya-fdlr-n-igisirika…).
Na none kandi iki gitero-baringa cyari cyarategurijwe (préparation de l’opinion) n’indi nkuru yasohotse ku Igihe.com taliki ya 26/11/2012 yiswe “Raporo ya Loni irashinja Ingabo za Kongo ubufatanye na FDLR”(Soma :http://www.igihe.com/…/raporo-ya-loni-irashinja-ingabo-za-c…). Iyi raporo ivugwa na Kagame hari uwaba ayizi ?
Muri izi nkuru zombi ikigamijwe ni ugushinja Ingabo za Kongo icyaha cyo guha ibikoresho FDLR, ibi bikaba bigamije guha Kagame impamvu zo gukomeza kurimbagura Abanyekongo abaziza umutungo kamere w’icyo gihugu ! Impamvu nyakuri ni iyo , naho ibindi byose ni ibiganiro bishingiye ku maco y’inda mbi !
3. Ingaruka mbi z’iki gitero
Kagame.pngIki gitero n’ubwo ari baringa gishobora kugira ingaruka nyinshi kandi zikomeye ku mpande zose :
(1)Ku Banyekongo : Abanyekongo bararye ari menge ! Nibitegure ko Kagame agikomeje umugambi we mubisha wo kubacucuma nk’ibimonyo agamije kubasahurira umutungo udafite icyo umuriye igihugu cy’u Rwanda na busa kuko iminyago ivuye Kongo yigira mu mufuka we akawusangira n’Agatsiko-Sajya konyine.
Niba Kongo ikigira abayobozi bashishoza kandi bashaka amahoro mu gihugu cyabo , umunsi bashyize ubwenge ku gihe bazabona ko ntahandi igisubizo kiri uretse : gutabaza abayobozi b’ ibihugu by’ibyihare nka Zimbabwe na Angola , bakabasezeranya ko bazabareka nabo bakicukurira kuri ayo mabuye nk’imyaka 2, ubundi tukirebera ko badakubita Kagame incuro , bakamuherekeza bakamugeza i Kigali ndetse bakamuminurira muri Uganda aho yateye u Rwanda aturutse !
(2)Ku Baturage ba Gisenyi na Ruhengeri :
Ubwo FDLR yemeje ko itagabye igitero gusa ahubwo ikaba ikiri mu karere, imbwa zirongeye zirabariye ! Bagiye kongera kwicwa « kugeza ubwo bata itama ryo kurwana » , bazira ishyano FDLR ritabaho ritagize n’icyo ribamariye, ridateze no kugira icyo ribaruhuraho ! Bararire ku mpembyi ! Birinde gutega amatwi uwaza wese ababeshya ngo FDLR ugenzwa no kubabohoza, akaza abasaba ngo nibamucumbikire cyangwa bamugaburire ! Nibabikora bazongera bicwe nk’uko bishwe mu gihe cy’Abacengezi ! Iyo wumvise uriya wiyita Umuvugizi wa FDLR avuga igikiga (cyangwa ikirera), yemeza nta soni ko yagabye igitero ku Gisenyi, aba yarangije KUGAMBANIRA abo baturage, nta kindi agamije uretse kubamarisha kandi adateze kuzabatabara ! Baturage ba Gisenyi na Ruhengeri, muramenye, kwibohoza bizabaho, ariko si FDLR-Kagame izabakiza ingoyi !!!!
(3)Kuri FDLR
Nta rindi banga FDLR isigaranye ! Kuva umugaba wayo mukuru, Jenerali Rwarakabije yagenda akisangira incuti ye magara Paul Kagame , FDLR yatejwe cyamunara, hasigara igipampara kitagira mutwe n’umutima ! Muri make FDLR yapfuye uwo munsi. Gusa Kagame w’inyaryenge yahisemo kugumana icyi gipampara kuko yari azi neza ko azakibyaza umusaruro igihe kirekire.
Niyo mpamvu nk’uko twakunze kubyibonera n’amaso yacu : iyo Kagame amerewe nabi cyane, tujya kubona tukumva FDLR irazutse, ikaza kumutabara !!!
*Intambara-ntindi yiswe iy’Abacengezi yahaye Kagame amahirwe yo kurimbagura Abahutu ba Gisenyi na Ruhengeri bari bagifite amahane no kwangira kuyoboka FPR n’ingoma yayo mpotozi.
*Ninde wari wibagirwa uko bamwe mu bakuru b’iyo FDLR batahutse mu Rwanda nko mu buryo bw’ubufindo bajyanywe no gushinja ibinyoma Madame Victoire Ingabire, none akaba atagangariye ku kiziriko azira akamama ! Umva ko FDLR igizwe n’Abahutu bashaka kwibohora ingoyi ya FPR da !
*None dore nyuma y’imyaka 10, FDLR yibutse kugaba agatero kadasobanutse( intambara itagira politiki iyisobanura ???!!!), mu gihe Kagame ageze aho umwanzi ashaka, amahanga yarangije kumukuraho amaboko, hasigaye gusunika gusa….FDLR iti rwose turacyafite ingufu, turacyabangamiye u Rwanda, muri make Kagame akwiye kongera gutera Kongo ku mugaragaro akaza kuturwanya !!!!
Imyanzuro
(1)FDLR ya Laforge fils Bazeyi na FPR ni mahwi, Commandant en chef w’iyo mitwe yombi ni umwe : Paul Kagame
(2)FDLR ya Laforge fils Bazeyi na M23 ni mahwi : Ni imitwe yibereye mu bucuruzi (Business) baziranyeho na Paul Kagame, bakaba bafite uko basangira inyungu. Kumena amaraso y’Abanyarwanda n’abanyekongo ntacyo bibabwiye, icyo bagamije ni IFARANGA.
(3) FDLR ya Laforge fils Bazeyi igizwe koko n’Abahutu basize bakoze ishyano mu Rwanda n’ubu kandi bakaba bagiharanira kwicisha Abanyarwanda( Gisenyi-Ruhengeri) bafatanyije n’Agatsiko-Sajya nako gafite uburambe mu kumena amaraso y’inzirakarengane ! Niyo mpamvu uyu mutwe ugomba guseswa mu maguru mashya , ugahanirwa ibyaha bya jenosode byakozwe mu Rwanda kimwe n’ibyaha by’itsembambaga biri gukorerwa muri Kongo muri iki gihe.
(4)Abahutu bari bagifite amizero kuri FDLR ya Laforge fils Bazeyi nibakure yo amaso , nibura nibamenye ko bashyigikiye abicanyi butwi ! Kwibohoza ku ngoma y‘Agatsiko Sajya-bizabaho ariko bizanyura mu zindi nzira , zitari FDLR !
(5)Niba muri FDLR hakiri abasore badafite aho bahuriye n’amahano ya jenoside yabaye mu Rwanda, bakaba barafashweho ingwate na FDLR ya Laforge fils Bazeyi, nibagire bwangu bitandukanye na Kabutindi, bajye ukwabo, yenda bo bazagira uruhare mu kubaka igihugu kitarangwamo ubwicanyi buteye isoni nk’ubwa FPR-FDLR/Bazeyi.
(6) Mu Rwanda hadutse ubwoko bushya bw'abicanyi b'umwuga : aba barumvikana birenze urugero ! Bakomoka mu Batutsi n'Abahutu b'Abahezanguni , nibo bafite ubutegetsi , nta mpuhwe bafitiye umunyarwanda utari umwicanyi ! Combinaison yabo yagaragaye ni Agatsiko-Sajya+ M23+FDLR/Bazeyi
Uyu mutwe ugizwe n’Agatsiko-Sajya+M23+ FDLR/Bazeyi ni we MWANZI w’u Rwanda n’Abanyarwanda. Ugizwe n’Abahutu n’Abatutsi b’Abicanyi kabuhariwe, baranzwe no kwicira Abanyarwanda ubusa, ari Abahutu ari n’Abatutsi. Koko ngo ibisa birasabirana. Ntabwo u Rwanda rushobora kuzagera ku mahoro aba bahotozi bagifite ingufu za politiki n’iza gisilikare.
Ndasaba Abanyarwanda ko bakwiyemeza ari benshi, maze tugahaguruka tukisungana, tukanyura mu nzira imwe yo kwigobotora ingoyi y’aba Bahotozi bagiye kumarira Abanyarwanda n’Abanyekongo ku icumu. Amahoro y’u Rwanda n’akarere k’Ibiyaga bigari ntateze guturuka ku Dutsiko tw’abicanyi (chefs de guerre incultes), azagerwaho igihe rubanda yasubiranye ubutegetsi, ikihitiramo kubushyira mu biganza by’Abasivili bajijutse(intellectuels) , bashishikajwe n’inyungu rusange z’abenegihugu bose. Nibo bazakora politiki yunga Abanyarwanda by'ukuri ari nayo izageza u Rwanda ku majyambere arambye kandi asangiwe na bose

No comments:

Post a Comment